Digiqole ad

Numva nikundiye abagabo n'ubwo nkuze

Muraho bakunzi ba UM– USEKE!. Ndi umugore washatse mbyarana n’umufasha wanjye. Ubu mfite imyaka 38, hashize igihe naratandukanye n’umugabo ubu yibera i Burayi.

Yantanye abana ndabarera ubu barakuze!Ikibazo mfite kandi kingoye numva muri jye harimo gukunda abagabo mbese numva nigunze bikomeye iyo mbonye umugore n’umugabo basohotse cyangwa mu bukwe mpita numva nifuje kongera kwibona ndi kumwe n'”umufasha”ubwo kandi niko umubiri umbuza amahoro namwe murabyumva!

Ese nibyo bita retour d’âge? Ni ugukumbura se ibyo nigeze kubona? Nshake umugabo se ? Mbigenze nte? Murakoze ku nama zanyu.

Umukunzi wa ububiko.umusekehost.com

50 Comments

  • None se watandukanye nuwo mugabo wagutanye abana? Byararangiye? Niba byararangiye, urabohowe shaka undi mugabo rwose, kuko ntabwo ukiboshywe n’undi muntu ngo tube twabyita ko ugiye mu busambanyi. Oya rwose mushake.

  • Mbega ngo urisajisha. kereka niba imyaka itubwiye ayariyo ufite koko. ubwo se 38 nimyaka myinshi uatuma utinya kongera gushaka;? reka reka uravyari muto cyane ahubwo ubanza wari waraahashatse ukiri muto cyane. maze hari nabatatashaka bakuruta kandi bayeganya gushaka. nubona.uwo mubyva kimwe uzishakite,upfa kufahibuka cyangwa ngp wiyandarike kandi ukazirikukazidikana abo wabyaye. ntago ari retour d,’age du tout . maze mubateue imbere banashaka bafite hafi ijana. ujye ushishiza gusa.

    • ubwo wowe ibyo wanditse, uwakubwira ngo ubisome wabishobora?? biteye umutwe

      • biteye asyiiiiiiiiiiiiii !!!!!!!!!!!!!!!!

  • Nanjye nshaka umugore ungana nawe ,njye mfite 42 yrs,kandi nanjye umugore twaratandukanye,ubu yashatse umugabo iburayi nawe ,kandi nanjye nirerera umwana yansiganye.Niba wumva ntacyo bigutwaye twazahana contact tukaganira.kuri uru ruba nkoranya mbaga,uzasubize munsi y’iyi comment yanjye,umwire uti mpa contact zawe?ntago ndi babandi bashaka gutera ibibazo,mfite ibintu byanjye,umwana wanjye nta kibazo afite ,usibye icyo kubura umu mama gusa kandi amaze gukura kuko ari muri secondaire,ntago ndwaye indwara iyo ari yose,keretse wenda iyo abaganga batabona,ubwo rero ushatse wambwira .

    • Shyiraho contact yawe,phone,email adress.Thx

      • Nyandikira kuri “[email protected]”,telephone nzayiguha kuri e-mail yawe. Si sawa?

    • wooooow singaho umuseke urabahuje, muzabagurire pe!! nizereko mwamaze no guhura rwose byaciyemo. nimwisungane mumarane irungu, 38ans ntabwo ari myinshi

      • @ninasky nanjye ntyo pe!umuseke urabahuje batubabarire nibicamo bazagaruke gutanga ubuhamya.turabishimiye.Imana ibibafashemo

        • Singaho turazinyweye! Bne chance, mwese ntawe uhenze undi,mwari mwarapfaniranye!!!

  • Inama nakugira nuko wakwishakira undi ukumara ibyobibazo ufite niba koko uwo mugabo wawe yaragutaye kandi akaba atakikuvugisha kandi muvandimwe nuzahemukire abobana bawe uzitonde nkuko wari warabigenje uzabanze ushishoze kugirango bitazakugendekera nki byambere.ariko aho kwiyicira umutima uzashake undi mugabo………

  • Warashize wo kanyagwa we! Imyaka 38 se ushaje ute! Reka gukomeza kwibabaza wishakire umugabo kandi mbonye hari na candidat muhuje ibibazo wiyemeje ko mwakwisungana uramutse uri serious!

  • Mada,ibyo ni ibisanzwe nanjye mfite umugabo nyuma yo gutandukana n’uwambere,tumeranye neza rwore,turateganya no gusezerana.Wowe gusa uzashake uwo muhuje ibibazo.bne chance

  • Iyo foto mwashyizeho ihuriye he n’ iy’ uwo mu ministiri wa MIDMAR biteganye?

    • Sha uryamishije hasi nasetse imbavu zirenda guturika uzikureba pe !

  • Rwose ntushaje uzishakire undi utuma uruhuka

  • ariko se niba umugabo wawe mutaratanye byemewe n’amategeko kdi nawe akaba ntamugore yashatse,wakwihanganye ntutegekwe n’irari ry’umubiri ko yenda azagaruka?ese ubwo ushatse ntibigendeneza ibyanyuma ntibyarusha ibyambere kuba bibi? ihangane urere abo bana kandi ujye ubabonamo byose ntamuntu nzi wishwe no kutagira uwo babonana kandi uzasazana icyubahiro kubo wabyaye no kubakuzi bose.ntabwo uziko gushaka kabiri ari igitutsi?

    • Egoko, mbega igitekerezo hano!!!
      Arinda ategereza “yenda” se ubuzima bwe bwarahagaze ngo nuko uwo mugabo yagiye?Arinda asaza wenyine se ngo ni icyubahiro Imana yamuremye itamukunze? Kuki umutega iminsi?Ni umuntu mukuru ibya 2 nibigenda nabi azabyirengera akomeze abeho nkuko nubu abayeho.
      Murasetsa cyane abantu mutekereza ko hari umwana ushaka ko umubyeyi we yigunga cyane mu busaza bwe. Iyo umubyeyi yiyandaritse abana barabibona, iyo yitwaye neza nabwo nuko. Kongera gushaka si igitutsi ndetse ni ngombwa igihe umuntu atibonamo kuguma kuba wenyine. Ahubwo se ntuzi ko ubwigunge ari ikibazo gikomeye ku bantu?
      Madame ugisha inama: ubwo wumva igihe kigeze cyo kuba wakwikura mu bwigunge tangira urebe icyo wabikoraho. witonde urebe neza uzahitemo umuntu uzakubaha, akagukunda ku buryo nabana bawe bazabimwubahira. Ndetse nabo bakeneye icyitegererezo cy’umugabo wiyubashye kandi wita ku rugo neza.Niyo mpamvu usabwe guhitamo neza uwo nabo bazashima. Ntugasaze wenyine rata icyo nicyo kizira.
      Wareba uwapfakaye cg se wagize ibibazo nkibyawe ufite nawe abana begeye hejuru ndetse udakeneye abandi. Mukabigenza buhoro mukabiha igihe ariko ukagira uwo muganira.
      Si retour d’age ahubwo ni ibisanzwe abantu ntitwaremewe kuba twenyine. sibyo kandi ko abana bawe bakubera byose cyane ko bazakura bakagenda bakajya gushaka ubwabo buzima.iyo rero udafite ubwawe buzima niho ukunda kubona ababyeyi bajya kwivanga mu bwa bana bakababuza amahoro mu ngo zabo, ntibikakubeho rwose.
      usenga wabisaba Nyagasani akazagufasha guhitamo neza.

      • Thank you Nanette n’abandi mwangiriye inama zankoze ku mutima!umuseke bravooo!!

        • Dusonzeye kukuririmbira ka karirimbo ngo ” araje, araje ,arabererwe,………….” ! Dusonzeye kdi kuguha uducarte(s) postales twanditseho ngo :URUGO RUHIRE !!!!!!!!!!!!!!!!!

      • Muraho neza? Nibyo rwose igitekerezo cyawe kigaragaza ko utari indyarya

  • Uziko wiyishe maze ugeze agaryoshye

  • prifiter la vie ma belle,ntabwo ukuze nagatoya ahubwo ufite imyaka yokubana numugabo more than others,,,,so nubona umugabo fonceeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!1je te souhete bonne chance!

  • Komera Mada ! njye ndakugira inama yo gushaka undi, kuko uwo nguwo yakweretse ko atagushaka ! Aho kwandavura rero muri benshi, shaka umwe akumare iryo pfa.

  • Sorry.senga Imana izaguhoza agahinda.God bless you

  • Ariko mbaze!nk’umuntu ubuza undi gushaka ngo na rere abana aba ashingiye kuki?noneho abashatse bakabyara bajye bahita basubira iwabo kuko babonye abana mbese abana nibo bari bakeneye none barababonye basubiye iyo bavuka!aha byunvikane neza umwana ntasimbura umugabo kugeza yesu agarutse.Icyangombwa nukumenya abo wabyaye kandi ugasanga umubyeyi nkawe mukarera abana Banyu nkuko muba musanzwe mubikora maze namwe mukamarana irungu nicyo cyubahiro gishyitse mama courage,nanjye byambayeho abo tuganiriye bakanshuka ngo mbireke banyereka ibibazo gusa nkaho aribyo naremewe kubamo gusa, kandi nanjye ndi muto 32ans, ariko naje gusanga kuba njyenyine ari ubugegera bubi no kwigira indushyi,ubu ndiho ndabwira imana ko impa uwo duhuje dore ko muri stock yayo barimo kandi bizatungana cyane,rero kubyunva no kubyakira nicyo cyambere.ahubwo Bonne chance.

    • Umubyeyi ushobora se kundangira aho ushaka umugabo nange nkagerageza ? email yanjye ni [email protected]
      Urakoze .

      • Nanjye mundangire nishakire umugabo mfite 33 ans umugabo wanjye yajyanye n’undi mugore w’abandi twarumiwe none numva naramuzinutswe, nkaba mba mu mahanga kandi ntago duhura kenshi communauté y’abanyarwanda, njye sinkunda abazungu. urakoze

        • Kaze neza ku rubuga ” SHAKISHA UMUKUNZI ” ! Gusa wimanye amkuru:ufite imyaka? fone? e-mail?abana?uba he? Ushaka ummsore? ex-marrie? Wifuza umze ate? Wowe wiyiziho mico ki (imibi n’imyiza) Rekura amkru !!!

    • Rata baca umugani ngo: ” AMATA Y’ UMWANA NTIYUZURA ICYANSI ”. UTUMVISE ICYO BIVUGA,AZANSHAKE(725727056)

  • uzishakire undi utazapfana agahinda gusa uzamenyeko ibyo ufite ubu aribyabo bana bibaye byiza wabona umugabo muhuje ibibazo apana umusore

    • Nibwirire uyu mubyeyi nti :uwo muzabana(SINSHYIGIKIYE NA GATO KO WAZAHAMBWANA UBUSHYUHE), muzasezerane IVANGAMUTUNGO -MUHAHANO,niko gakingirizo kagukiza abasore bari hanze aha bashaka KUGAMA(=gukirira) UBUKENE mu kwaha kw’abagore bagize icyo bageraho/basigirwa n’abagabo babo. Iyi nama nayihaye umupfakazi wari uri kokerwa n’umsore,bamaranye amezi 8 gusa baratana,bukeye ati warakoze,uyu muswa yari agiye gukama izo atigeze aragira ! SIJYE WAHERA !!!!!!!!!!!!!!!!

  • ndumva twamenyana niba nyacyo bigutwaye twahurira kuri [email protected]

  • Reka mbaze uyumudam uvugako umugabowe ari burayi nonese ntibavugana niba batavugana haricyibazo gusa numva yabanza kamubwira kuko harigihe atarabona ibyangobwa byaratinze kuboneka birashoboka kuko harababihabwa bamazigihe uwomugabo nawe uvuga ko umugorewe ari burayi nicyimwe nuwo mugabo nawe yaba tarabona ibyangobwa abibonye agasanga mwarashatse byaba bibi kandi yenda bagiye gushaka imibereho mwihubuka mwembi musenge biragoye ariko kuri nyagasani birashoboka mubanze muhabwe uburenganzira nabo mwashakanye nimusanga ntagahunda bafite yokuzasubirana namwe maze nababwiriki mwsurane.

  • uzanshake nkugirinama turi kumwe. andika number ya phone yawe nzaguhamagare

  • Imana iti: “si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiye.” Niba warahawe gatanya n’inkiko, niba mwaratandukanye mutarigeze musezerana, wemerewe kwishakira undi ukunze mubyumva kimwe. Umuseke nawo, hejuru yo kuduha inkuru zidushimisha kandi zitwubaka, mugiye no kujya muhuza abageni. Uriya mukandida wabonetse ibyanyu nibicamo muzadutumire nk’abakunzi b’ Umuseke tubatwerere tunabutahe.

    • Umvugiye ibintu Mido,umuseke uzashake igikali uzajya ucyurizamo ubukwe nka buriya,byaba ari akarusho ! Waouuuu !Gusa bajye bita cyane kugenzura imico kuruta uburanga n’ubtunzi!

  • salut,uwagutaye yifuzaga ko ugumana irungu ,ko wicwa na gahinda,gusa aho kwifuza numva washaka umuntu ukuze kukuruta,ariko ukabanza ukagenzura umuntu neza,bamwe basigaye bakunda ubutunzi,abandi ni abanyamubiri gusa nta rukundo nta MANA ,mbese uritonde abahehesi baragwiriye.

  • rwose ikibazo cyawe kirumvikana ariko reka nkugire inama yakigabo: n’ubwo bimeze gutyo nawe ubwawe hari uko ubyumva gusa uzitonde cyane kuko kwihutira gushaka undi si byiza kuko ushobora kumushaka akagukora nk’ibyuwambere ariko utase awambere ukamenya icyatumye aguta wagikosora mukongera mugasubirana naho ubundi si retour d’age ahubwo niko umubiri w’umuntu muzima ukoze.

  • yooo sha birakwiye ko ugomba kwishakira undi.kndi ubishatse twashakana kko nange mfite akbzo nkako kawe.mfise 33

  • umva uzihangane unyandikire kuri “[email protected]” nzagufasha kuva mubwigunge.

  • Nabonye no kuri face book baguhaye ibitekerezo kuri page y’urukundo no gusetsa nabyo ntubyambure agaciro nange nakugira inama yo gushaka umugabo muhuje ibibazo nanjye mfite ikibazo nkicyo uwange twaratandukanye nagize ibihombo mukazi biba ngombwa ko mfungwa ahita ahura nundi aramushuka bandira umutungo amubuza no kuza kunsura mugihe kingana namezi umunani yose namazeyo ahubwo nje nsang arabura amezi 3 ngo abyare inda yuwo mugabo urumva rero mukwirinda yamakimbirane yo mumiryango nahisemo kumureka ubu ndashoma mfite 33ans

  • Jye ndashaka umukobwa mwiza ushaka ko tubana ,utarengeje imyaka hagati ya 27 na 32 akaba atari munsi yametero 1.70 yaba yirabura,inzobe cyangwa imibiri yombi , taille nziza itananutse cg ibyibushye cyane ,udafite VIH, aramutse akunda imitungo ariko ntakabye ,ndavuga udakunda imitungo cyane kurusha gukunda uwo bashakanye,aramutse afite umwana umwe gusa cyokora afite ibyo akora byiyubashye nta kibazo,afite imodoka nta kibazo ,cyokora nifitiye iyanjye,ubwo twaba tugize ebyili.Cyokora adafite akazi ariko akaba ari umukobwa w’umutima kandi mwiza ,unifitiye ikizere nawe nta kibazo. Yampamagara kuri 0726720877, e-mail yanjye ni “[email protected]

    • Musabwe guhamagara kuri 0725727056,murakoze

  • NI UKURI IKIBAZO CYAWE KIRUMVIKANA PE,ARIKO UNAFITE ABANA UGOMBA KURERA KUKO UTATUBWIYE IMYAKA BAFITE N’UBWO UVUGAKO ARI BAKURU UGOMBA KWIRINDA ICYABAHUNGABANYA.BYOSE BITURE IMANA ARIKO UKENEYE NO KWEGERWA UKAGIRWA INAMA.BISHOBOTSE WAMPAMAGARA KURI 0789841954!IBIHE BYIZA KANDI UWITEKA AKURINDE!

  • Ariko ntimugasetse!! A moin que icyo ubura ari uwo mwarushingana naho abantu bagira imyitwarire mu kibazo bahuye nacyo inyuranye kandi it`s up to you to choose what you want!ntuseke uwakubwiyengo utegereze kuko ni igitekerezo cye kuko harubwo wakwihutira gushaka undi ntibigende neza, abo bana bawe bakaba malheureux cg se wawundi yagaruka ukabura uko ubigenza!ariko icy`ingenzi ni uko wowe umenya icyo ushaka kandi ukamenya guhitamo

  • Madamu, nshobora kuba mbonye email yawe waramaze gufata indi engagement. Ariko niba utarayifata neza, rwose wanyandikira kuri [email protected] kuko ndumva dusangiye ikibazo. Jye mfite 42 ans kandi ndiyubashye. Ibindi bisobanuro twabiganiraho duhuye. Urakoze cyane

  • ndabona mwaratandukanye itarakugera mu mutwe abandi barazihaze none wowe urazishaka courage tu ntubazi baratuzengereje bya hatari kabisa ubu twimutse no kuburiri kubera butumerera nabi nawe ngo ngiki. kandi ihangane

  • simvuga meshi kuko Nanette yayarangije ugenze uko akubwiye kandi I mana izaguha umugisha

  • nyandikira kuri iyi e-mail  [email protected] ngire inama nkungura

Comments are closed.

en_USEnglish