Digiqole ad

N’ubwo bigukomereye, ibuka ko kugutabara harimo inyungu y’Imana nyinshi!

Mu butayu nzahatera imyerezi n’imishata, n’imihadisi n’ibiti by’amavuta kandi mu kidaturwa ndahatera ibiti by’imiberoshi n’imitidari n’imitidari n’imiteyashuri bikurane, kugirango barebe bitegereze, batekereze bamenyere hamwe ko ukuboko kw’Uwiteka ariko kubikoze, kandi yuko uwera wa isilayeri ariwe ubiremye (yesaya 41:20). 

 

Imana yumva amasengesho yacu
Imana yumva amasengesho yacu

Ubusanzwe biragoye ko mu butayu hamera ikimera kigatohagira cyangwa kikera imbuto nk’iz’igiti giteye ku mugezi, bitewe n’uko haba humye cyane , nta n’amazi ahari, nyamara imbere y’Imana yo mu ijuru birashoboka, ni Imana ikora ibirenze ibyiyumviro by’abantu, ijya iringaniza ahataringaniye abantu bayo bagatambuka, ijya itanga amahoro ku mfubyi n’abapfakazi rubanda rwabonaga ko bageze mu gihe cyo kwiheba, irema inzira mu mazi, igaburira abantu itanyujije mu nzira zacu, niyo yambika uburabyo bukarimba kurusha abantu; ibi byose ikabikorera kwihesha icyubahiro.

Bibiriya ijambo ry’Imana iravuga ngo “amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, nyamara uwiteka amurengera muri byose”, Ibi ni ukuri rwose pe, kandi nta mupaka ibibazo byahawe ubibuza kwambuka ngo bitugereho, ikimenyi menyi ni na byinshi birahari, Nyamara n’ubwo bitugose,  mureke tubicemo, dutambuke twemye, ni ibibazo koko ariko na none bibikiwe ibisubizo byabyo bivuye ku Imana.

Imirimo yawe yose uyiharire uwiteka, niho imigambi yawe izakomezwa ( imigani 16:3), kuko ni binakomera bikakuyobera, uzayitabaze,  mu kugutabara no mu kugusubiza Imana ifitemo inyungu nyinshi, cyane cyane ko ibikorera kugirango abandi barebe bitegereze, batekereze, bamenyere hamwe ko ukuboko kw’Uwiteka ariko kubikoze, kandi yuko uwera wa isilayeri ariwe ubiremye, bityo barusheho kuyiramywa no kuyikorera kuko ari Imana ishobora byose.

Birashoboka ko kuri uyu munsi wumvaga wihebye cyane bitewe n’amayira ubona afunze ariko humura;

  •  Imana yaremye inzira mu Nyanja itukura ikambutsa abisirayeli niyo Mana yawe
  • Imana yatabaye Daniyeli mu rwobo rw’intare zishonje ntizimurye nawe yakurengera
  • Iyaturishije ubukana bw’umuriro w’itanura maze Meshake, Sadulaka na Abedinego ntibashye

Nyemerera gusa uyikiranukire nka Yobu wavuze ngo Gukiranuka kwanjye ndagukomeje kandi sinzikuraho kuba imyangamugayo maze wirebere gutabara kuvuye mu ijuru.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • AMEN.

  • IMANA IGUHE UMUGISHA KW’IYI NKURU. Nyagasani Imana ajye adushoboza kandi atuneshereze kuko satani atugendaho cyane

  • Imana iguhe umugisha mwinshi kurema imitima yacu muri aka kanya dusubijwemo imbaraga.Amen

  • IBYO UVUZE NI UKURI. TWE TUYIKIRANUKIRE NAHO BYABA BIKOMEYE ICYO YAVUZE NI UKO ITAZADUHANA.IMANA IDUHE KUMERA NKA YOBU IBIGERAGEZO NIBIZA TUBIBWIRE NGO GUKIRANUKA KWACU TURAGUKOMEJE. IMANA IDUFASHE.

  • icyo nzicyo mu ijuru hari Imana itabara, gusa iri jambo rinsubijemo imbaraga cyane, kuko nari nakamutse, numye. ariko nongeye kwibuka gukomera kwayo, Ihimbazwe yo karama,Imana iguhe umugisha kandi nawe umwuka wera akuzure, ahuvanye ahashyire ibindi.

  • yoooo erega gukiranuka n’imibereho n’ubucuruzi bwunguka budahomba harimo ubyo kurya ibyo kunnwa ndetse n’imyambaro bene data muze dukiranuke ..

  • Imana iguhe umugisha mwishi cyane kdi ikongerere amavuta.

  • Ndishimye ahubwo se mumbwire burya nk’umukobwa iyo ari mu bibazo n’abahungu aba ari ikigeragezo (asomana) ariko akabura uko abivamo.

  • Nibyukuri niyokwiringirwa iminsi yose, yadukuye iyoooo,iratwitambira ngo idukize, nishimwe. icyampa buri muntu akunva ubwo buntu yagiriwe, ibintu byaba bizima.

  • right!!

  • Sha nukuri ngaruye imbaraga muri uru rugendo, kdi mwebwe mwese mwitanga kugirango ijambo ry’Imana ritugereho kuri ubu buryo,bw’ikorababuhanga Imana ijye ibaha umugisha kdi izabibuke mu minsi yanyu ya nyuma. uko yagenjereje Hezekiya

  • Imana ishoborabyose iguhe umugisha kandi ikongere imbaraga zo kuyikorera mugihe nkiki gikomeye.Komera shikama mugenzi turi kurugamba komera wihangane komeza urugendo vuba bidatinze tugiye gutaha iwacu kwa Data Mwijuru aho tuzaba amahoro atagira impinduka

  • imana irakuzi nibibazobyawebyose kandiyiteguye kuku giriraneza, irya yambukije israel inyanja itukura ,yayindi nubu niy’ ikora , inyanja itukura nikibazo cawe nikihe kigoye? izere gusa, imana ibahe umugisha abatugezaho inkunziza

  • May God bless u

  • Ndagushimiye Nyagasani kubw’imbaraga uha abagaragu bawe bakatugezaho ijambo ritugarurira imbaraga mu bugingo ndagushimiye Nyagasani ko umpumurije byose biragushobokera ndi umuja wawe ungirire neza n’abandi bose bamenye ko ari wowe buhungiro bw’umutamenwa Gitare cyacu kidukingira uri Ubuhungiro bwacu uri Ibyiringiro byacu duhe imbaraga zo kuguma mu ruhande rwawe murengezi wacu mwiza.URAKARAMA IBIHE BYOSE MU IZINA RY’UMWAMI WACU WADUPFIRIYE KU MUSARABA YEZU KRISTU, AMEN.

  • urakoze clau kuko wavuze kugukiranuka pe ndagushyigikiye.bizana;umugisha,igikundiro ,icyubahiro,ndetse ni mana irakwemera.ni ingenzi tubigerageze.murakoze.

  • Immana yo mu ijuru ibampere umugisha mwinshi ibateteshe kandi ibahe ibyo umutima wanyu usaba muizina rya Yesu

  • Amina kubw’irijambo burya Imana iba izi impamvu z’ibibazo byacu nkubu narinihebye numva nta ntege nashyize amaboko hejuru ariko muri iri jambo mbonyemo ibyiringiro ngo itembesha imigezi mubutayu amen nibyokabisa ndaruhutse Imana ibahe umugisha mujye mukomeza kuduhumuriza

  • Ysu ashimwe,koko mubutayu saho gupfira ahubwo nahoguca tugana kumasezerano.Imana ibahe umugisha.

  • mubyukuri murakoze none se abantu bagira ibibazo bakarinda bapfa batarasubizwa mwabavugaho iki? ni iki gituma inzira zitabacirwa? murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish