Nubwo bamwe mu baganga bavugwaho serivisi mbi indahiro barahira irakomeye
Mu gihe abarwayi bijujuta bavuga ko bahabwa serivisi mbi, abaganga nabo bakavuga ko uburyo bakoreramo budakwiye nko kuba ari bake ndetse bakagira n’ibikoresho bike, batirengagije na bamwe bagira imyitwarire mibi, twabateguriye indahiro abaganga barahira mbere yo gutangira akazi kabo.
Iyi ndahiro bayitiriye Hyppocrat, ariko iya mbere yagiye ihindurwa na za leta zinyuranye zo ku isi yose ugereranyije n’iya mbere gusa leta zose zajyanishaga ku guha serivisi nziza abarwayi. Iyi twabahitiyemo niyo mu 2004.
Ngiyi iyi Indahiro:
“Ndizeza ko ubumenyi bwanjye buzakoreshwa ku nyungu z’ubuzima bw’abaturage, abarwayi nibo ba mbere bo kwitabwaho. Nzabatega ugutwi mbahe ubuvuzi bushoboka. Nzaba umunyakuri, nubahe nabahumurize.
Nzakora ibishoboka byose guha ubuvuzi nshoboye ku ndembe. Nzakoresha imbaraga zanjye zose kugirango uburenganzira bw’abarwayi bwubahwe, ndetse n’abatindi badafite uburyo buzwi.
Nzigenga mu mwuga wanjye uko mbishoboye, nta politiki insunitse cyangwa ikindi nshingiyeho. Sinzashyira inyungu zanjye imbere y’umurwayi. Nubaha agaciro k’ubuzima, ariko niba nemeye gukuriramo inda, nemera ko byaba mu murongo wemewe kandi amategeko yemera.
Sinzatanga imiti itagize icyo imaze cyangwa yangiza ubuzima cyangwa umurwayi ujijutse adashaka. Nzakora ibishoboka kugira ngo umurwayi abone amakuru n’ubufasha bushoboka kugirango agire uruhare mu bimukorerwa.
Nzasubizanya ukuri kandi nubahe n’imyanzuro y’abarwayi keretse igihe byagira ingaruka ku bandi. Niba ntemeranya nibyo basaba nzabasobanurira impamvu.
Niba umurwayi anafite ikibazo cyo mu mutwe nzakoresha ibishoboka nawe agire uruhare mu bimukorerwa. Nzakora ibishoboka mbike ibanga ryabo. Niba hari impamvu yo kuvuga amabanga ye nzamusobanurira impamvu.
Nzemera aho ubumenyi bwanjye burangirira mbaze na bagenzi banjye, nzemera amakosa yanjye. Nzakora ibishoboka kugirango njye na bagenzi banjye bamenyeshwe ibijyanye .
Nzubaha abo bose dukorana kandi nitegure gusangira ubumenyi nabo. Nzakoresha amahugurwa kugirango mpindure umuryango (community) nkoreramo.
Nzita ku barwayi ku buryo bungana. Nzarwanya gahunda zose zihabanye n’uburenganzira bwa muntu, nzaharanira ko haba impundika mu mategeko ajyanye n’inyungu z’abarwayi.
Mu gihe nkomeza kurinda ko iyi ndahiro yavogerwa, icyampa ikampa umunezero no gukora uyu umwuga, wubahwe na bose, ibihe byose”.
Ngiyo indahiro y’abaganga barahira. Umuntu akaba yakibaza ati: “ese irakurikizwa? Cyangwa abamo umwe agatukisha bose? Ese ukurikije ibibazo biri mu buvuzi, abaganga bake, ibikoresho bike, umushahara muke ubona byaba kimwe mubyo abaganga bakwireguza?
Hari ibibazo byinshi umuntu yakwibaza gusa bimwe mu bisubizo byatangwa namwe basomyi b’urubuga UM– USEKE.COM urubuga ni urwanyu!
Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
Corneille merci bcp ndizera ko abaganga bagenzi banjye bari busome iyi nyandiko hari icyo bibafasha bikabibutsa.
Mundahiro ubu uko byibuka isa niyahindutseho ariko nk umuntu ufite umutima wogufasha gutabara ubuzima ntiyakagombye kuba yarenga kubyindahiro ivuzwe aha,Kandi uwambere wokwiringirwa N’Imana data wa twese udushoboza nogukora uwo mwuga.
Harimwo amategeko ubona atakagombye kubamwo kuko adakingira ikiremwa muntu nkirivuga ngo NDEMERA KO NAKURAMWO INDA ARIKO BYEMEJWE N AMATEGEKO,Kubwanjye n umuganga ubikora Amenye ko ari umuvumo kuri we nuwo yemereye kubikorera.
Ndasaba abaganga bacu ko dukorana umurava,ubwenge,guca bugufi,kubika neza amabanga yabarwayi,kubumva,kubafasha mubishoboka,
Nsabe abanyarwanda bose batugana kumva neza ibyo muganga abasaba,gukorana na muganga,kwivuriza kugihe,
Nibyo amakosa abaho kandi akaregerwa munzego zose,bikubayeho ukwiriye kubivuga kandi ntutangire uca imanza kuko siwo muti,
hari nigihe nawe murwayi uhabwa imiti ntuyifate neza byazana ingaruka ukayomeka kumuganga kandi ariwowe biturutseho.MURAKOZE
ABA KIZIGURO BARARAHIYE NABO. BARAHIYE INDAHIRO Y’ABISHI KUKO UMUNTU ABAGWA IMBRERE BARAMUREBEREYE. DEAR DOCTORS WE LOVE YOU LETA IZABAHE AGASHAHARA MUSHAKA ARIKO ABA KIZIGURO TO HELL NIBA BATISUBIYEHO.
yego service mbi zirahari ariko abanyarwanda babaye abantu bakunda imanza nutuntu twamatiku nokwiyenza batwaje akantu gato jye ndanenga cyane abantu bashaka kwitwikira icyitwa gutanga service umuntu araza atujuje ibya ngobwa utamukorera icyo ashaka ati batanze service mbi ibyo nibiki koko akaza yasanga abantu batonze agashaka kabacyaho wamusubiza inyuma akagenda yakamejeje ngo service mbi icyambere abantu bubahirize amahame namabwiriza agenga icyo asaba noneno azabaze ikindi
Turabashimiye cyane mwe mwasizeho ira ndahiro nukuri Abaganga ntacyobadakorape kdi baranakora bigaragara ,gusa harukuntu natwe abarwayi tugorana ugasanga twese twaje kwivuza arikononeho wamuntu (umurwayi) uziranye numuganga runaka ukora kukigo nderabuzima kuko baziranye akamuha nka fichet ye akayijyana mbere byihariye kdi rwose atihutirwa(urgence), beshi babigize umuco cyangwa bakabanza bagahamagara ubwose ntibaba batatiriye indahiro? Murakoze.
Twemeranye ko indahiro yanditse basoma , itabasha guhindura umutima umuntu asanganwe.
Umuganga aba mwiza kuko yavukanye ubupfura no gukunda abantu. Uwavukanye umutima mubi ntiyahindurwa no gusoma ibyiza. Ikindi kandi kuba muganga nukwiga ubuvuzi nk,uko biga geographie cg mathemetique, ntabwo aruko bababaravukanye umutima wo kuvura. N’ABANTU NK’ABANDI.
ariko baba bagize amanota menshi nabyo ntubyirengagize we!!!
Murakoze ku bw ‘ inkuru mutugezaho ..ariko mujye mubanza mutohoze neza mutamera nka bamwe batangaje inkuru y’umuntu ngo basizemo uturinda ntoki n’ibindi mu nda twakwigira CHUk tugasanga ari ibintu umurwayi yikoreye …Mujye mubanza mubaze neza pe kuko musebya abaganga rimwe na rimwe kandi tugerageza gukora uko dushoboye .murakabaho
Kuri Chantal uribeshya cyane, Medicine si kimwe na Mathematics, cg Economics. Ubwo ni wowe uzaba uri guteza ibibazo ejo ngo bagufashe nabi kuko ujya kwa Muganga utazi aho ugiye ukagira ngo ni kuri Bank ugiye. Ndagira ngo mbonereho nanabwire abandi basomy bose ko Medicine ni umwuga witwa Noble Profession udahemberwa na rimwe, kdi ikindi ibivugwa ku baganga byicwa cyane n’abarwayi baza baje kwivuza bakabyitiranya no kujya kuri Rwanda Revenue aho ushobora guca ku muntu uko ubyumva. Twe kwa Muganga siko dukora n’ababikora ni ba bandi bafite indi myumvire cg se abatari abaganga. Ikindi Leta nireke kwivanga mu mikorere y’ibitaro nawe se uzafata Mayor wize licence umuzane aze gusaba Report kwa Dr wize imyaka 7 cg se ari na Specialiste urumva bizahura koko?? Uturere n’igisilikare byivanga mu mikorere y’ibitaro bigatuma abaganga baba abameke kuko ntabwoDr ashobora gukorera kuri stress.
Icyamba iyi nkuru Binagwaho akayisoma byafasha kumva ibibazo byugarije abakozi.
Ikindi agahimbazamusyi kadafashe ntabwo katuma umuganga avura neza kuko nawe ni umuntu by the way, yiga menshi agakora akazi kenshi kandi karuhije agahembwa ku rushyi. kdi ntiyemerewe gutera ibiraka cg ngo akore ikindi kintu cyamwinjiriza. Muzabicunge n’ubigerageje kubikora ahita ava mu Bitaro akajya mu maprive cg se akiga Masters za Public Health.Mugire amahoro.
Nimwivugire sha “agahwa kari kuwundi karahandurika!” ntako tutagira. Tom close niwe wavuze ati”bene adamu ntibayurwa” arikose ubu abaganga nitwe tugomba gucirwaho iteka ngo dutanga service mbi!. Mujye muza kuri terrain murebe ibihakorerwa mureke kwiriwa mudutesha agaciro!
Singirakabo, niba uri n’umuganga, ntukibeshye ngo ukeke ko iby’abantu babiri batatu bavuze biba bidafite ishingiro. Urashaka kuvuga ko se abaganga bose ar’inyanga mugayo? Nanjye mbisubiremo, nk’uko Chantal yabivuze, umuganga aba mwiza aruko biri muri kamerere yiwe, s’uko aba yarize ubuganga. Ahubwo niyo aba yarize amategeko abayari kuzajya aca imanza neza. Gusoma indahiro rero ntacyo byahindura ku miterere y’umuntu, Araho aba padiri n,aba pasitori, birirwa basoma ijambo ry’Imana bose bakabaye abazira nenge. Ariko se niko biri? Ashwi. Icyiza kirashimwa ikibi kikagawa. Erega urwo Binagwaho yababoneyeho! Kandi iyo aza kuba atar;umuganga muba muvuga ngo niyo mpanvu. None se nawe kw’ar’uwanyu muritwaz’iki? Mwemere mugeragez’uko mushoboye mukore inshingano zanyu neza, ibyo mubura mubisabe MINISANTE ibafashe. Naho kunva ko mufite noble profession kandi iyo noblesse muyihindanya, ntabwo byabaha icyubahiro. Muzubahwa kuko mwakoze ibyo musabwa gukora. Murakoze kubyunva neza no kwikosora.
Fatuma we ivugire, ntuzi ibyo uvuga. Ejo nuza utakamba ntuzaba ukivuga utyo.
Medicine is a noble Proffession will be like that forever. Want or not.
Gusa BENE ADAMU NTIMUNYURWA. Ikindi barebe side ya Administration as well as paying process in Hospitals nabyo bifite icyo bigabanya kuri quality y’ubuvuzi then bagahindukirana abaganga ngo batanga services mbi. Wumvise Fatuma weeee.
Fatuma bite,biragaragara ko utazi agaciro ku Muganga kubuzima bwawe,aba umwe agatukisha bose.kuvuga ko dutanga service mbi akenshi namwe abatugana murwaye uba ushaka ko bakwakira mbere yabandi usanze aho kandi bari kumurongo ngo kuko uziranye numuganga cyangwa umuforomo,rimwe bakubwira ko hari ibyo utujuje nawe kandi ubibona ubwawe ugahindukira ukagenda uvuga ngo ibitaro kanaka cyangwa umuganga ou infirmier banyakiriye nabi.ese Fatuma ubona twakicamwo ibice ngo dukorere buri wese uko ashaka?
Hari indembe,hari abari kunda,hari nababa batarembye batarwaye yenda ari aho gushaka kubaza ikibazo kimugenza.
Ubundi waba uziko utazashobora kuriha ibitaro wagira Imana ugatoroka wagera hanze ngo uziko ibitaro kanaka byampaye service mbi.simpakana ko kamere muntu idashira kandi itabyuka rimwe na rimwe,ariko ahanini namwe bafatanyabikorwa mudusanga mubifitemwo uruhare.indahiro irahirwa nibyo nidufasha kunoza umurimo ariko.
Abaganga bararushye pe!!Umurwayi agera kubitaro akabona abandi bari kumurongo yabona gutegereza nk’abandi agafata telefoni ai service mbi!Mwisubireho kuko ni mukoresha abaganga kuri stress bazakora n’ibidakorwa batabigambiriye! Urugero muri kwivuza muri 20 muganga aburiwese arinjiye ati urwaye iki undi ati umutwe muganga ati rekeraho n’umvise akadika paracetamol umurwayi agataha kandi arwaye marariya? Muminota itanu muganga yaba abarangije rwose akaruhuka ibyo nibyo mushaka koko mwitonde! Ubuganga ni umurimo utoroshye
Comments are closed.