Digiqole ad

Ntitugapfushe igihe ubusa

Muri izi ntangiriro z’umwaka wa 2014, ni byiza ko buri muntu yanoza imigabo n’imigambi yifitemo kugira ngi azagire icyo ageraho mu kwiteza imbere.  Bimwe mu bigomba kunozwa, ni ibyo gukoresha neza igihe.

Igihe gifite agaciro kanini mu bukungu bw'igihugu
Igihe gifite agaciro kanini mu bukungu bw’igihugu

Niba umuntu ahanye n’undi gahunda ngo azaze kumureba, umunsi uyu n’uyu no ku isaha iyi n’iyi, ni byiza ko bombi babahiriza iyo gahunda bahanye.

Hagira impamvu zitunguranye zatuma iyi gahunda itubahirizwa nk’uko byateganyijwe, umuntu akabimenyeshwa hakiri kare. Niba umuntu afite umushinga uyu n’uyu, ni ngombwa ko yakubahiriza igihe yihaye cyo kuwushyira mu bikorwa.

Igihe tuvuga muri iyi nyandiko gishobora kumvikana ku buryo bubiri:

1.Igihe tubara dukoresheje isaha (igihe gifatika kuko dushobora kukibara tugira tuti : « hashize amasaka, iminota, … »). Iki gihe nicyo Abagereki bita « kronos » (« krono » akaba ari igikoresho cyifashishwa mu gupima igihe habarwa amasantime, amasogonda, iminota n’amasaha).

2.Igihe gikwiye (iki gihe ntabwo gifatika).  Nicyo Abagereki bita « kailos »  naho mu Gifaransa tukakita « temps opportun », « temps qui convient le mieux ».

Urugero : uzasanga nk’umusore amaze imyaka n’imyaniko ibyo gushinga urugo atabyiyumvisha ariko bikagira gutya, umunsi umwe, mu gihe cy’akanya gato nk’ako guhumbya agize atya afashe icyemezo ndakuka cyo gushingana urugo n’inkumi runaka.  Ubwo igihe cye cya « kailos » (igihe gikwiye) kiba cyageze.

Nkunze gufata akanya ko kwitegereza ibibera hirya no hino muri uru Rwanda.  Kuva ku itariki ya 22/Ukuboza/2012, nagize akanya gahagije ko kwitegereza imwe mu myitwarire y’abatuye  Umudugudu wa Gatare, Akagali ka Rusheshe, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali.

Kimwe mu byo nabonye ni uko abaturage batuye muri aka gace k’icyaro, hari igihe kitari gito bapfusha ubusa.  Kwitabira umurimo mu gihe nibuze cy’amasaha 8 ntabwo byari byagerwaho kuko niba umuntu agiye mu murima cyangwa se mu tundi turimo saa kumi n’ebyiri za mu gitondo akavamo saa tanu maze nyuma akiyicarira ubwo uwo munsi aba yakoze gusa amasaha 5. Azatera imbere ate ?

 

Nukoresha igihe cyawe neza uzagera kuri byinshi mu  gihe gito
Nukoresha igihe cyawe neza uzagera kuri byinshi mu gihe gito

Ibi niboneye, ndahamya ko hari Abanyarwanda benshi ndetse n’Abanyafurika batari bake tukifitemo ubu buryo bubi bwo gupfusha igihe ubusa (ibi mbivuze nk’umuntu wabyiboneye kuko nabaye mu duce tunyuranye tw’u Rwanda ndetse no mu bihugu binyuranye).

Igihe tuzamenya ko igihe ari kimwe mu bigize ubukungu karemano twifitemo, tuzasezerera ibyo kwirirwa tuganya ngo « turakennye, … ».

Kandi ku rundi ruhande twirirwa dupfusha ubusa igihe twibereye mu nzoga, tunegura abandi, twiyicariye, …

Kuba igihe ari ikintu cy’agaciro gakomeye ni uko twe nk’abantu bari muri iyi si tugengwa nacyo : hari igihe cyo kuvuka, gukura no gupfa kimwe nk’uko n’ibindi bintu (inyamaswa, ibiti, …) bikeneye igihe nkatwe.

Ibyo umuntu akora byose, abikora mu gihe iki n’iki, ahantu aha n’aha, … Nta gihe umuntu afite cyo gukora ikintu runaka, icyo kintu nticyakorwa.

Igihe kiri muri bimwe mu bintu by’ingenzi umuntu aba akeneye kugira ngo agire icyo ageraho: kugira ngo umuhinzi abone ibyo kurya, akeneye umurima, amafumbire, imbuto, imiti, imbaraga zo guhinga, … Ariko kugira ngo ibyo ahinze byere, akeneye igihe (amezi 3, …).  Ntabwo yahinga none ngo ejo byere ! Iki gihe kibuze, ese ibyo guhinga byashoboka ?

Umurimo ni isoko y’iterambere kandi uhesha umuntu agaciro ariko kugira ngo umuntu akore umurimo uwo ariwo wose aba akeneye kuwukora mu gihe cyabugenewe.  Iyo icyo gihe kimucitse, ubwo aba arimo ahomba.

Niko bigendekera umuhinzi wiha guhinga mu gihe kidakwiye, imyaka ye irapfa. Umucuruzi nawe agomba kumenya igihe ibicuruzwa ibi n’ibi biba byunguka neza ku isoko maze akaba aribyo arangura ngo azabone uko abicuruza ku giciro cyiza.

Kuba hari abantu bamwe na bamwe bahitamo gupfusha igihe cyabo ubusa, bakamara isaha, … nta kintu na kimwe bakoze.

Ibi ni ibintu bibabaje kuko igihe dupfushije ubusa ari igihombo kidukurikirana ubuzima bwacu bwose.  Gukoresha neza igihe cyacu, buri wese ku giti cye, biramureba.

Aho waba uri hose, igihe wifitemo ubu bushake bwo kudapfusha igihe cyawe ubusa ntakizagukoma imbere. Uzajya ushakisha uburyo bwose kugira ngo ugire icyo ukora, mu gihe iki n’iki.

Kwibwira ko kutagira icyo ukora aribyo byiza ni ukwibeshya cyane.  Ese umuhinzi urya ibyo yihingiye ntiyumva muri we yihesheje agaciro kurusha wawundi warya ibyo avuye kwiba cyangwa se gusabiriza?

Umunyeshuri ubonye amanota yavunikiye arara amajoro mu gusubiramo amasomo, ese hari aho ahuriye na wawundi wabonye amanota anyuze mu nzira zidafashije ?  Ni ingenzi ko tumenya ko « imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho » !

Muri uku gukoresha neza igihe cyacu, tugomba kumenya ko hari ibintu 3 twakagombye kwibandaho :

¨ Gusenga Imana (kuko atari twe twiremye) ;

¨ Kwitabira umurimo (kuko tugomba gufasha Imana guhindura iyi si ngo irusheho kuba nziza);

¨ Kuruhuka (ntabwo umuntu ari imashini itajya iruha).

Kubera ko umunsi ugizwe n’amasaha 24, byakabaye byiza kugabanya aya masaha mo 3 kugira ngo ahuzwe n’ibi bintu by’ingenzi mu buzima bwa muntu, buri kintu kikagenerwa amasaka 8 buri munsi.

Bityo, muri gahunda y’umunsi ya buri muntu hakabonekamo amasaka 8 yo gusenga, amasaha 8 y’umurimo n’amasaha 8 yo kuruhuka.  Iyo igihe cya muntu gikoreshejwe kuri ubu buryo, usanga ibintu birushijeho kugenda neza haba ku rwego rwa muntu ku giti cye, mu mibanire ye n’abandi.

Iyo hari ikintu kimwe gitwaye amasaha menshi, ibindi byose birahazaharira. Nk’umuntu, ku munsi,  warenza amasaha 8 mu isengesho, azakura he igihe cyo gukora imirimo ashinzwe?  Ariko se nanone, umuntu utafashe igihe gihagije cyo kuruhuka, azashobora ate kwitabira umurimo?

Imana ubwayo yakoze iminsi 6 maze ku wa 7 iraruhuka (Bibiliya Ntagatifu, Igitabo cy’Intangiriro 2, 2-3). Bityo, Muntu, Imana yaremye mu ishusho ryayo (Bibiliya Ntagatifu, Igitabo cy’Intangiriro 1, 26-27), nawe ahamagariwe kwitabira umurimo ariko nanone akagira akanya gakwiye ko kuruhuka.

Ku rundi ruhande, ni ngombwa kuba maso no gusenga Imana buri gihe kuko mu isengesho (muri iki kiganiro tugirana n’Iyaduhanze) tuhavomamo imbaraga zidufasha guhangana n’ingorane zinyuranye duhura nazo muri ubu buzima (Bibiliya Ntagatifu, Inkuru Nziza yanditswe na Luka 21, 36).

Ni ingenzi ko tumenya ko buri kintu gifite igihe cyacyo, igihe gikwiye cyo gukora ikintu.  Bibiliya nayo idutera inkunga yo kwita ku gukoresha igihe neza:

Hari igihe cyo kuvuka n’igihe cyo gupfa,

Igihe cyo gutera n’igihe cyo gusarura,

Igihe cyo kwica n’igihe cyo gukiza,

Igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka,

Igihe cyo kurira n’igihe cyo guseka,

Igihe cy’agahinda n’igihe cyo kubyina,

Igihe cyo gutera amabuye n’igihe cyo kuyakusanya,

Igihe cyo guhoberana n’igihe cyo kudahoberana,

Igihe cyo gushaka ikintu n’igihe cyo kugitakaza,

Igihe cyo gufata ikintu n’igihe cyo kukirekura,

Igihe cyo kuguriza n’igihe cyo kugurizwa,

Igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga,

Igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwangana,

Igihe cy’intambara n’igihe cy’amahoro.” (Bibiliya Ntagatifu, Umubwiriza 3: 2-8)

Uru rutonde rw’ibintu bigomba gukorwa mu gihe gikwiye rushobora kongerwaho ibindi. Niyo mpamvu nshoje ngira nti: mu byo dukora byose tujye tumenya ko hariho igihe cyo gusenga, igihe cyo kwitabira umurimo n’igihe cyo kuruhuka.

Ibi byose bikaba bigomba gukorwa n’umuntu bireba, mu gihe gikwiye, ahantu hakwiye no mu buryo bunoze.  Uyu mwaka wa 2014 utubere uwo kwivugurura maze tuzarusheho gukoresha neza igihe, tukibyaze umusaruro ukwiye, bityo buhoro buhoro dusezerere ubukene.

HAKORIMANA Donatien 

Umusomyi wa UM– USEKE

0 Comment

  • Uduhaye impanuro nziza, ariko wibagiwe ko roho nziza iba mu mubiri mwiza. Muri ariya masaha wanadushakiramo igihe cyo gukora imyitozo ngororamubiri (sport). Merci!

Comments are closed.

en_USEnglish