Digiqole ad

Huye: Abagabo bo mu murenge wa Kigoma ntibabivugaho rumwe kwifungisha burundu

Bamwe mu bagabo batuye  umurenge wa Kigoma ho mu karere ka Huye baratangazako gahunda yo kuboneza urubyaro ari nziza, nyamara bavugako badashobora gukoresha uburyo bwagenewe abagabo aho bafungirwa imiyoborantanga ku buryo bwa burundu. Gusa abagore bo muri uyu murenge bavugako abagabo banga kubikora kubera kwikunda kwabo.

Ubwo aba baturage twabasangaga mu isoko ryo ku Karambi aho twaganiririye bavugako kuboneza urubyaro bifite akamaro muri iyi minsi,  nyamara abagabo bo bavugako badashobora kwitabira uburyo bawabagenewe. Minani Antoine avugako ashishikariza umugore we kugirango ajye kuringaniza imbyaro kuko ngo abagore aribo bireba. Agira ati: “ Abagore nib o bireba kuko nib o bahura n’ibibazo byo gusama, bityo  jyewe n’iyo bateka ibuye rigashya sinshobora kubikora kuko numvise ngo iyo umugabo afungiwe burundu gutera akabariro biramunanira.” Minani akomeza avugako ku giti cye adashobora kubikora bitewe n’impungenge ndetse no kudasobanurirwa uko bikorwa. Agira ati: “Ntabwo twasobanuriwe no kuboneza urubyaro kw’abagabo nyamara n’iyo byabaho ntaho umugabo yifungishije.” akomeza agira ati: “Umva ibyo jye sinzabikora ndetse yewe unabyibagirwe kuko n’iyo yaba ari gahunda ya Leta ntabwo nshobora kubikora.”

Uretse Minani uvugako adashobora kuboneza urubyaro akoresheje kwifungisha burundu, Byiringiro Lambert na we ntanyuranya mugenzi we kuko avugako adashobora kwifungisha ko ahubwo yohereza umugorewe akaba ariwe ujya kuringaniza imbyaro. Agira ati: “reka reka gufunga umugabo ntaho byabaye, jye ndumva ari ikibazo, ni ikibazo gikomeye ku mug         abo, abagore bajye bajyayo babe aribo bifungisha.” Akomeza agira ati: “ jye nabwira umugore agakurikiza gahunda ya leta akajyayo naho jye nkigumira uko meze ntifungishije; Sinshobora kubikora rwose, ubwo se umuntu w’umugabo kuringaniza imbyaro…. bajye bajyayo kuko aribo bahura n’ibibazo byo gusama.”

Nyamara abagabo n’ubwo bahakana uburyo bwabashyiriweho bavugako badashobora kubukoresha, abagore bo bavugako abagabo n’ubusanzwe bagira ukwikunda bityo ngo no kwanga kuringaniza imbyaro aribo bikomotseho ngo ntibitangaje. Uwineza Jeanne agira ati: “Jye mbona ko abagabo  bikunda ukurikije n’uburyo badutererana bavugako badashobora kwifungisha. nyamara niba tumaze kugira abana twifuza yagakwiye na we kujya kwamuganga akaringaniza urubyaro.” Akomeza agira ati : “ Gusa jye mbona abagabo batabikozwa, bakwiye inyigisho nyinshi bakareka kutuvunisha.”

Niba se abagabo n’abagore bitana ba mwana; abagabo bavugako badashobora kujya kwifungisha n’aho abagore bakavugako abagabo bikunda bizaherera he? Ese ubuyobozi bw’akarere ka Huye bubivugaho iki? Niyomugeni Christine ni umuyobozi w’ungirije ushinzwe imibereho myiza  mu karere ka Huye avugako bateganya ingamba nyinshi gusa ngo bahura n’imbogamizi imbere y’abagabo z’ijyanye n’umuco nyarwanda. Agira ati : “  Ubu turi gushaka uko twakwigisha abagabo ku buryo bunonosoye nabo bagafasha abagore babo kuringaniza imbyaro, gusa umuco nyarwanda usanga ari ikibazo aho abagabo bavugako ntaho byabaye mu Rwanda kubona umugabo yifungishije ariko tuzashyiramo ingufu byumvikane.”

Mu kuboneza urubyaro, abaganga basabako umugabo n’umugore bagomba kujyana gusa hari aho usanga abagabo batabivugaho rumwe, naho inzego za leta zo zivugako kuboneza urubyaro byitabiriwe kuko kugeza ubu ngo n’abanyamadini basigaye babyigisha abayoboke babo mu nyigisho zitangirwa mu nsengero zigiye zitandukanye.

Munyampundu Janvier

 

4 Comments

  • Bazabanze bahere ku bagabo bakora muri ONAPO maze abandi bazarebereho ariko iyo muvuga kuringaniza imbyaro mwarangiza muti abaturage nibo mutungo w’igihugu ubwo utwo tu miliyoni 11 mu Rwanda hose musanga muzatugeza hehe n’ibindi bihugu bifite benshi?!

  • ahubwo hazatorwe itegeko rihana umuntu wese ubyara abo adashoboye kurera bazabashyirireho TIG yabo mpaka abana babyaye muri ubwo buryo nagira imyaka 18 babarekure kuko nko mu giturage hari injiji nyinshi nibatabashyiraho igitsure mu myaka 10 iri imbere u rwanda ruzaba rwuzuye indaya na mayibobo bitabarika

  • Leta nibishyiremo imbaraga ibikangurira abaturage kuko usanga iyo babuze icyo bagaburira abana cyangwa minerval abaturage basakuza ngo leta irabatererana abakene ntibafashwa kandi ujya kubyara Leta mutarasezeranye ko izakurerera bishyirwemo imbaraga

  • HAGIRE UMPA INGERO;

    NI NDE WANYEREKA WATEYE IMBERE ABIKESHEJE KO YABYAYE BAKE?
    NI NDE WANYEREKA UDATERA IMBERE AZIRA KO YABYAYE BENSHI?

Comments are closed.

en_USEnglish