Digiqole ad

Ntawukuriryayo J.Damascène yaganiriye na Diaspora y’ u Rwanda

“Gusurwa kwa Diapora Nyarwanda  ntabwo ari ugutoneshwa ahubwo ni inshingano ya leta y’ u Rwanda” aya  ni amwe mu magambo yatangarijwe mu mubonano wa diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ubwo yasurwaga na Visi president w’Intekonshingamategeko y’u Rwanda kuri uyu wa  27/08/2011 i Mons mu bubiligi.

Ntawukuriryayo Jean Damascene president w'intekonshingamategeko y'u Rwanda
Ntawukuriryayo Jean Damascene visi president w'intekonshingamategeko y'u Rwanda

Nkuko tubikesha diaspora Nyarwanda yo mu bubiligi,  Hon. Ntawukuriryayo Jean Damascene yasuye diaspora Nyarwanda yo mu bubiligi agirana nayo ibiganiro birambuye kuri gahunda zitandukanye za Leta ndetse n’iterambere rusange ry’ u Rwanda.

Mu ijambo rye ry’ikaze,  president wa diaspora yamenyesheje abari bateraniye aho ko igitekerezo cyo gushyiraho inzego zihamye zihagarariye abagize diaspora mu rwego rwa za commités icyenda (9)  ziri mu mijyi minini y’ Ububiligi, ziza zunganira comité fédéral, bakigezeho.

Musare Faustin chargé d’affaires wa ambassade y’u Rwanda mu bubiligi,  nkuwaje ahagarariye ubuyobozi bwa Ambassade yibukije ko agaciro leta y’u Rwanda iha diaspora n’uburemere bw’umusanzu wayo mu kubaka no guteza imbere u Rwanda, ari kanini, ariyo mpamvu Perezida wa Repubulika, S.E. Paul Kagame, uko asuye ibihugu bibamo abanyarwanda, akora uko ashoboye ngo abonane nabo bungurane ibitekerezo, bashakire hamwe uko abanyarwanda baba hanze barushaho guteza imbere urwababyaye, no kwitegurira ejo hazaza heza, yibukije nanone ko  atari ugutoneshwa  ko ahubwo ari inshingano za leta y’u Rwanda.

Hon.Ntawukuriryayo Jean Damscène yabimburiye ku cyakagombye kuba inshingano ya buri munyarwanda aho ari hose, yunga murya Mr. Musare Faustin mu kwitegurira ejo hazaza heza, yibutsa anashimangira ko abanyarwanda bagomba guhora bibuka kandi banibukiranya ko u Rwanda ari urw’uyu munsi n’uruzaza.

Ko buri muntu wese yakagombye kumva ko ko afite uruhare mukuzasigira abazaza nyuma ye, igihugu cyiza n’ubushobozi bwo kuzakora neza kurushaho, bakanamurenza.

Ntawukuriryayo yagize ati:” ni muri urwo rwego rero hakenewe impaka zubaka, ibiganiro byubaka atari ugushihurana bya ngo turwane, bitesha umwanya , ari nayo mpamvu ari inshingano zacu kuza kubonana na diaspora ngo twuzuzanye, twungurane inama, aho mubona hapfuye mutange uko mwumva byakemuka, natwe tubabwire uko tubibona kuri terrain.”

Visi perezida w’inteko yasoje ijambo rye yibutsa  ko kumva icyerekezo u Rwanda rw’ubu rwahisemo, ngo rwiteze imbere, bidasaba kuba umunyapolitike uhambaye, anagaruka kubahora bayobya abantu bakora politique, bashaka akatagenda kose gusa, kandi bakanenga gusa nta muti batanga.  Abo ngo usanga bishimira ko ibintu byagenda nabi ngo babone ibyo banenga!

Ati: “umuti ni uko abanyarwanda bamenya kwishakira amakuru nyayo, bakirinda guhitamo ibihuha” Ntawukuriryayo yiyamye abatanga amakuru y’ibinyoma ku Rwanda, kuko baba bagambiriye kuyobya no kwangisha abantu igihugu cyabo n’abakiyobora gusa.

Haje gutangwa umwanya w’ibibazo ni uko habazwa ikibazo cy’urutoki rwo mu ntara y’amajyaruguru ngo rwaciwe, cyane cyane ko hari amakuru yavugaga ko rwaciwe mu rwego rwo kwicisha inzara abaturage.

Ibisobanuro Hon. Jean Damascene yatanze byanyuze abari aho, aho yasobanuye ko  ari indwara yitwa Kirabiranya, yateye no muntoki zo mumajyaruguru y’igihugu iturutse muri Uganda ni uko hakaza gufatwa umwanzuro wo kururimbura kubwo uko rutari rugitanga umusaruro, ubu rukaba rwarasimbujwe ibishyimbo bihaza ingo bigatanga n’amafaranga menshi.

Abari bitabiriye iyi nama bahungukiye byinshi muri gahunda za Leta zibafitiye akamaro nka gahunda yo kwandikisha amasambu, aho ibya leta bitandukanywa n’ibyo umuntu kugiti cye.

Ubu umuntu akaba ashobora gutangaho isambu ye ingwate akabona inguzanyo muri Banki yo gukora imishinga. Benshi bakaba baratanze ibitekerezo by’ukuntu batanga umusanzu wabo mukubaka u Rwanda dore ko abenshi ari inzobere zitandukanye bagiye bafite uburambe mubyo bakora.

Jean Luc /Belgium – Mons

Umuseke.com

14 Comments

  • Uziko ntawukuliryayo asigaye ari beau gar!!!

    • Ni murekere aho ubugome bwe ntimubuzi,wumvise ibyo abakoze iwe mu rugo bavuga wakumirwa.

  • ubundi se wowe wirebye neza, niryari wigeze usanga umuruta ubwiza?

  • diaspora nayo ibarwa nk’indi ntara ku zindi ziba zigize igihugu,uko umuyobozi w’inteko ajya gusura abaturage b’akarere runaka cyangwa na president wa republika akagira uruzinduko ahantu runaka mu gihugu ,no gusura ababa mu mahanga bijye bishyirwa muri gahunda zo gusurwa bakaganirizwa kuri gahunda zitandukanye ziri mu gihugu.

  • Ntawukuriryayo ni umwana mwiza. Imbere n’inyuma….

    Ariko igishimishije kurushaho, Uriya mugabo umusangana ubwitonzi no kumenya kwicisha bugufi…

    Bene uriya ni we ukwiye koko kujya mu mahanga, gusura abantu bo muli diaspora…

    Abantu bo muli diaspora ntabwo ali abantu boroshye, umuntu agomba kubabwira yitonze, nta slogans akoreshesheje, kandi agatanga ingero zifatika…

    Kandi nyine akamenya kubatega amatwi…

    A propos, NYINAWAMBOGO, sha ufite akazina keza peee. Ni akazina ko mu nganzo, ni akazina ko mu mandwa. Iteka iyo nsomye bene ayo mazina, mpita ngira inspiration. Je veux alors tout de suite composer et chanter une ballade traditionnelle…

    Nyinawambogo, asa n’abamubyaye
    Baragahorana Imana mama weeee…

    Uwanyu I-U.

  • Kuri légende ariko mwabyishe: Ni Visi-Perezida ntabwo ari Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntabwo ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

  • Kubera ko atera Kanta ngo imvi zitagaragara se??? Ariko na mwe ye! Jye nta beau gars ndabona kurusha Bazivamo cyangwa Antoine Mugesera!

  • Hello Tom,

    Thank you very much to remind me of Honorable Christophe BAZIVAMO…

    Yewe byaba UBWIZA, byaba UBUHANGA byose IMANA niyo ibigaba…

    Christophe rero na njye ndamwemera. “Umwana w’i Cyungo” kuva na kera yari INDATWA. Ubwenge yabufashe umurizo kuva akibona izuba…

    Imana imurinde kandi imuhe ingufu akeneye, mu mirimo mishya yagiyemwo. Ubu ari mu nteko ishinga amategeko ya EAC. Ni akazi gakomeye ariko kazagirira inyungu nini u RWANDA…

    Uwanyu I-U.

  • no comment

  • Abayobozi bacu bakunda abaturage babo. Hari ahandi murabibona ? Iwacu nta muyobozi wikanyiriza, kirazira.

  • DR NTAWUKURIRYAYO JD ARASOBANUTSE NI UMUGABO UVUGISHA UKURI AHASIGAYE REKA TUZAMUHE KUYBORA SENAT KANDI IGIHE NI IKI.
    UMUNSI MWIZA .MUJYE MUKUNDA IGIHUGU CYANYU GUSA.UKURI ISHYAKA N UBUTWARI NI BYO BIZUBAKA U RWA GASABO.

  • Niba koko u Rwanda rubona ko abanyarwanda baba hanze barufatiye runini rwagombye gushyiraho minisiteri y’abanyarwanda baba hanze nk’uko mu bindi bihugu bifite abanyagihugu benshi baba hanze bimeze, bityo gahunda yo gucyura impunzi ku ngufu igafashwa hasi.

  • Ndasubiza Nzitunga,

    Muvandimwe reka twumvikane, uramenye uzabeshye ikindi kuko icyo kiranyagisha. Ndakurahiye nta “Gahunda yo gucyura impunzi ku ngufu iri i Rwanda”. Niba ubifitiye ibimenyetso simusiga byandike hano kuli runo rubuga, maze buli wese abimenye. Jyewe rero dore impamvu ndashobora kwemera ayo mazimwe….

    Kabone niyo u Rwanda rwaba rushaka gucyura impunzi ku gahato, ntabwo rwabishobora. Ishami rya Loni rishinzwe impunzi, UNHCR, ntabwo ryabyihanganira na gato….

    Ibiri amambu, igitekerezo cyawe cyo “Gushyiraho ministeri y’abanyarwanda baba hanze” ndabona ali cyiza. Na njye ndetse ndagishyigikiye. Ababishinzwe bakwiye gugisuzuma.

    Ubusanzwe nziko muli MINAFET hali icyo bita “Diaspora Desk”, ariko koko ndasanga bayimura. Tuvuge bakayijyana kwa Honorable General Marcel GATZINZI. Iki gikorwa cyagilira Igihugu akamaro kanini.

    Usibye amafaranga boherereza imiryango yabo, abantu baba muli diaspora bameze nka ba amabasadeurs b’u Rwanda. Kandi ni benshi cyane. Nta mibare nyakuri mfite, ariko nshobora kuvuga ko bageze kuri kimwe cya kane cy’abaturage batuye u Rwanda rwose. Rero na mwe mwize imibare nimwibarurire ukuntu bangana. Kandi ntabwo nahyizemwo “ibibondo = urubyaro” byabo….

    To empower them would be a kind of a cost-effective form of “SELF-MARKETING” for the country.

    Muvandimwe rero Nzitunga, uramenye rwose ntundakarire. Jyewe ntabwo mvugira kuvuga gusa, kandi ntabwo nshaka gusesereza umuvandimwe. Gusa ndagirango twirinde IBINYOMA. Ariko nyine aho tubona umuntu afite igitekerezo gifite ishingiro, uwo muntu tumutize umurindi!!!

    Na njye nusanga ari ngombwa, nusanga mbeshya, ndagusabye uhite unyomoza…

    KARIBUNI MUTOTO WA KWETU.

    Uwawe Ingabire-Ubazineza

    • Jyewe mbonako hari manque d’info. Abanyarwanda bari hanze bafite office muri Minaffet, ariko ngo yarimuwe.Ahubgo
      Diaspora yasabye kwigenga ngo bigirire structures zabo.Niyo mpamvu hazaba inama ya Diaspora muri December kugirango habe gutora gusyha n’indi mishinga Diaspora ifite,nka One Dollar campain aho iyo projet igejeje amazu y’imfubyi.Rwose nta kwitinya, twishyire twizane mu rwa Gasabo mu mbaga y’INYABUTATU YA GIHANGA,aho Imana
      Iruhukira Yiriwe ahandi.
      Dutahe cyane.Maze Paris ababishoboye muzahanyurane ishema,agaciro ko muragasanganwe.
      R.U.Marie-Grace.

Comments are closed.

en_USEnglish