Digiqole ad

Ntarama:Bibutse jenoside ku nshuro ya 17

Mu ijoro ryo kuwa 15 rishyira kuwa 16 Mata, nibwo i Ntarama hazwi cyane ku mateka mabi ya jenoside ndengakamere yakorewe abatutsi habaye ijoro ndetse n’urugendo rwo kwibuka abatutsi bazize jonoside.

Iyi mihango yitabiriwe n’abanyacyibahiro batandukanye, ababuze ababo ndetse n’inshuti n’abatuye umurenge wa Ntarama, yatangiye ku mugoroba kuwa 15 Mata ku rwibutso twahoze ari Kiriziya ya Ntarama ahaguye inzirakarenge z’abatutsi zigera ku bihumbi bitandatu, bishye ururwagashinyaguro babatemaguye n’imipanga, ndetse bamwe baranababambye.

Urwibutso rwa Ntarama (Photo umuseke.com)

Abafashe ijambo bose bagarutse ku bubi bwa jenoside ndetse banahamya ko itazongera kubaho mu Rwanda. Pastor Albertine watanze ikiganiro kigira kiti: “Ibyiringiro byo kubaho nyuma ya jenoside”, yabwiye imbaga yari aho ko umuntu wese hari impamvu ariho kandi agomba kuva ku isi ari uko ayisohoje. Anasaba abazi aho abantu bajugunywe ko bagomba kuhatangaza maze nabo bagashyingurwa mu cyubahiro.

Umusaza Nyagahinga nawe yasobanuye amateka y’u Rwanda by’umwihariko Bugesera uko yatuwe ndetse nuko yasenywe, yarangije asaba abari aha guhagurikira gukora babungabunga ibyagenzweho banashaka ibyiza.

Intwaro za gakondo zifashishijwe mu kwica abatutsi i Ntarama (Photo Umuseke.com)
Intwaro za gakondo zifashishijwe mu kwica abatutsi i Ntarama (Photo Umuseke.com)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata i saa y’ine nibwo hatangiye misa yo gusabira imibiri y’arigiye gushyingurwa yatoraguwe hirya no hino nyuma iza gushyikirizwa mu rwibutso rwa Ntataman ahari n’indi mibiri myinshi.

Urugendo rwo kwibuka rwatangiye saa satu n’igice z’amanywa, hagendwa inzira iva ku rwibutso rwa Ntarama kugera mu Rufunzo aho bakunda kwita CND, uru rugendo rwari rufite km10 kugenda no kugaruka. Rwitabiriwe n’abantu benshi bagera kuri gihumbi. Ubuhamya bwatangiwe ku nkombe z’urufunzo byagaragazaga akababaro abantu bagize muri Mata 1994 ubwo bihishaga mu rufunzo.

Murangwayire warikokeye mu rufunzo nyuma yo gutemba intoki yaganiriye n’Umuseke.com agira ati: “Ibyatubayeho ni akumiro twabonaga isi yatuguye hejuru, navuye muri kiriziya ya Ntarama nshitse interahamwe ariko zimaze kuntema, nza murufunzo naho zinsangamo ariko Imana ikinga akaboko”.

Murangwayire, umwe mubarokeye mu rufunzo (Photo Umuseke.com)
Ibumoso, Murangwayire, umwe mubarokokeye mu rufunzo (Photo Umuseke.com)

Uru ni urufunzo rwa mize benshi ariko hari bake babashije kurokoka(Photo umuseke.com)
Uru ni urufunzo rwa mize benshi ariko hari bake babashije kurokoka(Photo Umuseke.com)

Igishya cyagaragaye ni umusaza witwa Karoli we mu rwego rwo kwibuka, yambara ikoti rye rishaje yifubitse mu gihe cya jenoside kugera irangiye. Ati: ” Iri koti ryanjye ryaramfashije cyane nararyifubitse kugera jenoside irangiye ntago rero narihemukira rinyibutsa byinshi.”

Umusaza Karoli yambaye ikoti rye yifubitse  guhera jenoside itangira kugera irangiye, kuri we rore ngo rimufasha kwibuka byinshi (Photo Umuseke.com))
Umusaza Karoli yambaye ikoti rye yifubitse guhera jenoside itangira kugera irangiye, kuri we rore ngo rimufasha kwibuka byinshi (Photo Umuseke.com))

Urugendo rwashojwe n’ubuhamya bw’abarokokeye mu rufunzo ndetse no munkengero zarwo, aho bose bagaragazaga akababaro bahuye nako muri kiriya gihe, barangiza banasaba abazi ahatabwe imibiri y’ababo bishwe muri jenoside ko bagaragaza aho iri kugirango ishyingurwe. Tubibutse ko kandi hanagaragaye umubare uteri muke w’abantu bahahamitse higanjemo abakobwa n’abagore.

Umuseke.com

 

4 Comments

  • iby’intarama byo ni agahomamunwa!

  • I Ntarama, abatutsi barishwe cyane birenze urugero, abo batemaguraga, abo babambaga, mbese uretse Imana gusa irinda umuntu naho ubundi nta mututsi wari kuharokoka.

    Abarokotse mukomeze kwiteza imbere Imana irabakunda cyane kdi ntakabuza muzatera imbere kuko Imana yabasigaje kuba ab’umugisha. Ababiciye bo bahorana agahinda k’umutima wabo kanze gushira kuko batabamaze kandi umuvumo ubizingiraho iteka ntibatuza ngo bakire amahoro yo mu mutima.

  • Bantu b’intarama mwihangane. Igihugu cyacu cyaravumwe. Ahari wenda tuzagera igihe tubone abayobozi bazagarura amahoro iwacu. Ntibizongere kuba doreko uwaturoze atakarabye. Ariko Mana weeee! Ni agahinda.

  • bantu mwabonye ibyaye i ntarama n’abaharokoye mbifurije kuzabona ijuru kuko niryo rizabibagiza kiriya gihe.

Comments are closed.

en_USEnglish