Digiqole ad

Ntago genocide yakorewe abatutsi yabaye ku bushake bw’Imana nk’uko hari ababivuga

Rimwe na rimwe hari insengero cyangwa abigisha basobanura ndetse bakanumvisha abanyarwanda  ko Genocide y’abatutsi yabaye ku bushake bw’Imana, nyamara wasesengura ugasanga ibyo bivugwa bihabanye n’ukuri kw’ijambo rwayo, akaba ari yo mpamvu tugiye gushakira muri bibiriya ukuri nyako.

 

 

Izi nyigisho twavuze haruguru zikunzwe gutangwa hagereranwa genocide yakoreye abatutsi n’urupfu Yezu yapfuye, bakavuga ko byanze bikunze bari gupfa, abandi bakavuga ko Imana yahemukiye imiryango y’abatutsi, kuko yemeye ko bicwa, cyane ko Imana izi byose, ishobora byose bityo ikaba yari izi ko bazapfa hakibazwa ngo kuki itahagaritse genocide.

Mpereye ku rupfu rwa Yezu/ Yesu, ijambo ry’Imana risobanura neza ko Yesu yaje agomba gupfira abantu kugirango uwizera amaraso ye azababarirwe ibyaha yakoze, ndetse guhera  babyawe na Nyina Mariya kuza ajyiye kugambanirwa usanga nawe ubwe yari azi neza ibigomba kumubaho, mwibuke asangira bwa nyuma n’abigishwa be (Matayo 26:26-29) yagereranyaga umugati n’umubiriwe ndetse inkongoro nk’amaraso ye anongeraho ko agiye kumenerwa abigishwa be n’abandi twese ngo tubabarirwe.

Byumvikane ko n’iyo Yuda atamugambanira byanze bikunze yari gupfa. Ababihuza rero biratandukanye cyane kuko Gupfa kwe byari mu mugambi w’Imana kugirango icungure abantu.

Mu by’ukuri genocide yakorewe abatutsi yateguwe  bivuye ku bugome, cyane ko nta nyungu yindi usanga yari yihishe inyuma uretse urwangano gusa bigaragara ko abayiteguye n’abayikoze bakoraga icyaha kuko abagome n’abanyabyaha (1Yohana 3 :4), Aha nta ruhare na rumwe Imana yari kugira mu kuvusha amaraso y’inzirakarengane cyane ko nayo ubwayo ijya ibabazwa n’inzira karengane, Mwibuke urupfu  Kayini yishe  mo umuvandimwe we Abel (Itangiriro 4:1-15) amuhora ishyari, Imana ubwayo yabajije kayini ngo icyo wakoze icyo ni iki? amaraso ya murumuna wawe rirantakira mu butaka, aha rero urabona ko Imana itigeze inezererwa n’uru rupfu, ni nako rero Imana itigeze inezezwa cyangwa ngo igire uruhare mu itegurwa rya Genocide pe.

Kubavuga ngo kuki itayihagarire kandi yari ibizi, ni byo koko Imana yarabibonaga ko amaraso agiye kumeneka ndetse byaranahanuwe cyane ngirango mwarabyumvaga, ariko dusubiye inyuma gato mwibuke ijambo Imana yabajije Kayini mbere y’uko yica Abeli “Ngo ni iki kikurakaje kandi ni iki gitumye ugaragaza umubabaro? Ese wowe nukora ibyiza ntuzemerwa? Ariko nudakora ibyiza, ibyaha biritugatugira ku rugi kandi ni wowe byifuza, ariko ukwiye kubitegeka (itangiriro 4:6-7) None se wambwira ko hari icyo Imana itari yakoze? Uku ni nako ubutumwa bwatangwaga ngo abategura kwicana babireke abantu bakundane, ariko kuko banze kumvira Imana bakemera kuyoborwa na Satani, binjiye mu bwicanyi, ariko Imana yarabibonaga ndetse biranayibabaza.

Uwibazaga rero ngo ubushobozi bwayo kuki itabukoresheje, ni kenshi cyane muri bibiriya Imana yagiye iburira abantu ko nibatareka umugome bwabo bazamarana cyangwa bazarimbuka Nyamara abemeraga bakareka ubugome, ibyago byabaga byahanuwe ntago byabaga, Mwibuke Yona yoherezwa i Neneve habura iminsi mirongo ine gusa ngo harimbuke, nyamara kuko bumviye Imana barayemera barasenga kurimbuka gukurwaho ( Yona 1:3), ariko iyo banga bakinangira bari kumera nk’abisodoma na Gomora barimbutse kandi baraburiwe (Itangiriro 19:15-29),

Si ikosa ry’Imana ahubwo abanze kumvira Imana bakimika ubugome mu bitima yabo bakemera kuyoborwa n’uburiganya ba Satani abo nibo bagize uruhare mu gutegura genocide barangajwe imbere na shebuja Shitani naho Imana irera ibihe byose, ntago itwaza igitugu ni umujyanama udasiba kutuba hafi, si umuporisi ngo itubuze kwinjira mu bibi ku ngufu ahubwo ni umucamanza w’ukuri.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • it’s hard to bear how hard, God was closely to let the killers accomplish their mission in their homeland Rwanda by killing innocent people, children, women, old men and so. In my opinion, I can refer to the bible as well as you used to access it upon so God had given a man three inheritance from the first (Genesis 1:26):
    – He made a mankind in his image
    – He made mankind in his likeness
    – He made a mankind to rule over the fish in the sea and the birds in the sky, over the livestock and all the wild animals, and over all the creatures that move along the ground.”
    By this that mankind, he ought to stay in such condition that he had been created. Later on he betrayed God so since that time the things gone wrong at this point I thought because God fulfilled with imbabazi nyinshi let the man struggle in which He sought to save him peacefully then again, He was not intended to ignore him early so that such man became so erroneous than each any other.
    Here in Rwanda what those killers did was completed because God had never gone faster to make upon the humans but then, thereafter I guess he’s making for us coats of skins as he called in Genesis 3:21. So indicating this, God is the Prime Mover in this matter. The mercy of God alone is the source of pardon, of the mode in which he may pardon and yet be just, and of the power by which the sinner may be led to accept it with penitence and gratitude. In the brevity of the narrative the results only are noted; namely, the intimation and the earnest of pardon on the side of God, and the feelings and doings of faith and repentance on the side of the parents of mankind. What indications God may have given by the impressive figure of sacrifice or otherwise of the penalty being paid by another for the sinner, as a necessary condition of forgiveness.
    In conclusion, what happened in Rwanda was neither attended in completion by God willing nor God’s weakness. It’s obugome buringa egipimo

    • Iyo wihaye Imana ukora ugushaka kwayo, niyo wihaye satani ni kimwe rwose. Ijambo ry’IMANA riravuga ngo umuntu niyoshwa gukora icyaha, ntakavuge ngo ni Imana imwoheje. Murakoze.

  • Ok UWITEKA aguhe umugisha kuko nanjye sinari nsobanukiwe neza, gusa tujye tugira kumvira imiburo mbere y uko bisohora kandi nuyu munsi turabwirwa tukica amatwi, nyabuna kutumvira kurica pe ,iyo kutatwishe kutuzanira umuvumo.

  • Ndanezerewe cane, n’iyi nyigisho, ko vyago canke amarushwa, ntibishikira umuntu ngo nuko IMANA ibishaka, ari kukubera uguhitamwo nabi k’umuntu, iyo yemeye kurongorwa na satani, satani amukoresha ivyo ashaka; uhisemwo agakiza agira “umugisha” kuko ari ivyamwa vyagakiza. IMANA IBAHEZAGIRE.

  • Twibuke ko Imana ari umubyeyi w’ impuhwe ni imbabazi nyinshi kandi urukundo rwayo ntirugira urugero nta narimwe IMANA ishobora kwemerera ko hagira umuntu ukora ikibi mubushake bwayo ahubwo hari se w’ ibibi byose ari we umwanzi w’ Abantu (satan)niwe rero uyobora ibikorwa bibi byose kandi akakumvisha ko nta kibi urimo gukora so, Imana yaduhaye ubwenge tugomba kubukoresha duhitamo gukora ikiza Kandi NYAGASANI agira imbabazi nyinshi birenze imivugirwe yacu niba ducitswe tugakora ibyo yanga dusabe imbabazi ahita yibagirwa amakosa yacu .Dusabe Imana Roho mutagatifu ADUSOBANURIRENEZA KANDI ATUYOBORE.mwese nyirubutagatifu abahe umugisha.

  • ntabwo nshaka kugira comment nshyira kubyo wise ijambo ry` imana dore ko wowe urizi nkaba ntaryo nzi : Ahubwo njye ndabaza nawe nsubiza nti :

    ARI ABATUTSI BAZIZE UKO BAREMWE N` IMANA AHO AMARASO YABO AHORA ATAKAMBA ATI “`UWITEKA MANA YACU UZAGEZAHE KUTADUHORERA“!

    -ARI ABICANYI BAMENNYE AMARASO ATARIHO URUBANZA NYUMA BAKAJYA MUBYO MWITA INSENGERO BAKAVUGA KO BAKIJIJWE , BAKAVUGA INDIMI ,ZITUMVWA NATWE NGO “Z` UMWUKA WERA , BAGATANGA 1/10 N` AMATURO ATUBUTSE , BAKAVUGA BATI MANA TUBABARIRE TWAMENYE AMARASO ATARIHO URUBANZA UBWO HARYA IMANA IZABABABIRA NDE ?

  • Well, sindumunyadini runaka ariko sinemeranya namwe, kuko Aberi nishyanga n’ibintu bibiri bifite agaciro gahabanye. cyokoza kuba Imana yaremeye ko biba no kwishyanga ryayo (Abayahudi), ntagitangaza ko yakwemera ko biba no kubatusti. Nubwo muri bibiriya hagaragaramo impamvu igenda Ihana abayahudi ariko ntaho yerekana impamvu y’ibyabaye kubatusti. Nibaza ko twategereza kugeza Igihe izatangira ubusobanuro kuko byanze bikunze burahari kandi burasobanutse ku mana. Iyo Itabyemera ntibyari kuba!! Reka dutegereze

  • wumve nkome!

  • Imana yaribizi , gusa hari impamvu twe tutazi, buri wese yayibona bitewe na angle atekererezamo.cg uburyo abyumva .oh nyagasani ubakire mu bwami bwawe

  • Uwizera ibyo uvuze n’ukuri kuzima kuko nk’uko Bible ivuga Umuntu ubwe yoshwa na satani ntabwo Imana ijya yosha abantu ahubwo n’ukunvira satani kw’abantu nk’uko kayini yunviye satani akica murumuna we. Imana ihwejeshe amaso ya buri muntu wese kugira ngo amenye Ubwiru bw’Imana n’imbabazi zayo. Asante sana

    • niba umuntu yoshywa na satani se uwo muntu na satani bafitwe nande mu biganza? si Imana? niba satani afit’imbaraga zo kudushuka gukora ibibi ntago Imana yaba ifit’ubushobozi muri make yaba yaratugabije satani

  • genocide nu ubushke BWI imana biratandukanye ariko byose byemewe ni imana iravuga NGO izi ibizatubaho mubuzima bwacu bwose none gate genocide yabaye imana itabyemeye mbahe urugero genocide yakorewe abaNyazirahel Mandi Ali ubwoko BWI imana nti yabyemeye Se Ebola iramra abantu Se imana ntihali genocide yabaye abissinia imana nti yayemeye Se none ko yemera hakabaho intambara kuva nakera Reba muli bible intambara zagiye ziba reka mbabaze nine ushobora longer a iminsi ye yo kubaho imana imuhamage. ninde ushobora mwisaha akawubara kubiro please nti mukavuge ibitavugw NGO kuko multi mubuyozi mwavuze ko batumviye imana none Nyakubahwa pool Kagame imana yatumyeho abantu NGO ahindure yarangiza akabafunga haryana buliya we arumvira mwibicinyuma kumpande zombie hali inyungu za politigue murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish