Digiqole ad

Ntaganzwa yasabye ko ‘Ubusahuzi no Gufata bugwate’ yahamijwe bivaho burundu

 Ntaganzwa yasabye ko ‘Ubusahuzi no Gufata bugwate’ yahamijwe bivaho burundu

Ladislas Ntaganzwa yari mu bantu bashakishwa ndetse bashyiriweho akayabo na USA ngo bafatwe babazwe ibyaha bya Jenoside bakekwaho

*Ubushinjacyaha bwamaganye iki kifuzo,
*Hari ibyemezo by’Inkiko Gacaca birimo ibyamukatiye burundu y’umwihariko,
*Ubushinjacyaha bwabanje kuvuga ko na n’ubu uregwa yanze kuvuga…Arabinyomoza,

Ladislas Ntaganzwa ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakoze ubwo yari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini ya Nyakizu i Butare, kuri uyu wa 21 Werurwe we n’umwunganira mu mategeko basabye ko ibyemezo byose yafatiwe n’inkiko Gacaca birimo ibyamuhamyaga ubusahuzi no gufata bugwate abagore biteshwa agaciro ‘burundu’ ntihazagire ahandi abikurikiranwaho, Ubushinjacyaha bwateye utwatsi iki kifuzo buvuga ko igihe cyose haboneka abaregera indishyi byazasuzumwa n’urukiko rwaregewe.

Ladislas Ntaganzwa yagejejwe mu Rwanda umwaka ushize avanywe muri Congo aho yafatiwe mu 2015
Ladislas Ntaganzwa yagejejwe mu Rwanda umwaka ushize avanywe muri Congo aho yafatiwe mu 2015

Ingingo ya munani (8) y’itegeko rikuraho inkiko Gacaca rikanagena imikemurire y’ibibazo byasizwe na zo, ivuga ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside boherejwe n’ibindi bihugu cyangwa inkiko mpuzamahanga baburanishwa n’urukiko rubifitiye ububasha rubanje gutesha agaciro ibyemezo byose bya Gacaca byamufatiwe.

Me Bugabo Laurent wunganira Ntaganzwa avuga ko mu byemezo bine byafashwe n’inkiko Gacaca ku mukiliya we birimo ibimuhamya ko yari ari mu gatsiko k’abasahuzi ndetse ko yafashe bugwate abagore b’Abatutsikazi.

Uyu munyamategeko yavuze ko iki cyemezo cyafaswe n’Urukiko rwa Gacaca rwo muri segiteri ya Butare-Ville, ku byaha bitari no muri dosiye yatanzwe na TPIR yo kumufata (mandate d’arret). Ati “ Ndasaba ko ibyo byaha bikurwaho burundu ntihazagire ahandi abikurikiranwaho burundu.”

Umwe mu bashinjacyaha bahagarariye Ubushinjacyaha muri uru rubanza, Nkusi Faustin yahise yanga cyane iki cyifuzo, yavuze ko uyu munyamategeko atari akwiye gusaba ko ibi byaha bikurwaho burundu.

Ati “ Ntibivuze ko uru rubanza rumaze kuburanishwa abaregera indishyi badashobora kubiregera, ukuyeho ibi byaha burundu waba ubimye uburenganzira.”

Me Bugabo yagarutse ku ngingo itesha agaciro ibi byemezo byose byafatiwe umukiliya we mbere, yavuze ko iki cyemezo gihita kigira umwere umukiliya we kuri ibi byaha. Ati “ Niba bidakuweho burundu twabanza tukabiburanaho urubanza rukaba ruhagaze.”

Umushinjacyaha Claudine Dushimimana wunze mu rya mugenzi we, yavuze ko iki kifuzo cy’uruhande rw’uregwa kitasuzumirwa muri uru rukiko kuko igihe ibi byaha byagira urundi rukiko byazaregerwa ari rwo rwazasuzuma niba bigomba kuburanishwa.

Ntaganzwa utavuze menshi, yavuze ko atumva ukuntu ibintu byateshwa agaciro ngo bizongere kukagira.

Ati “ N’ubwo ntari umunyamategeko ariko mbonye hari ibimvugwaho sinabura kubaza, iyo bavuze gutesha agaciro biba bishatse kuvuga iki? Ese ibyateshejwe agaciro bishobora kongera kuregerwa?”

Urukiko rwari rumaze kumva impaka z’impande zombi rwavuze ko rugiye gusuzuma rukazabitangaho umwanzuro kuwa 24 Werurwe.

Ladislas Ntaganzwa yari mu bantu bashakishwa ndetse bashyiriweho akayabo na USA ngo bafatwe babazwe ibyaha bya Jenoside bakekwaho
Ladislas Ntaganzwa yari mu bantu bashakishwa ndetse bashyiriweho akayabo na USA ngo bafatwe babazwe ibyaha bya Jenoside bakekwaho

Ntaganzwa yahakanye ko atanze kuvuga…

Ubushinjacyaha bwagarutse ku myitwarire y’uregwa kuva yagera mu Rwanda, buvuga ko kugeza magingo aya yanze kuvuga.

Umushinjacyaha Faustin Nkusi ati “ Kuva yagera mu Rwanda ntiyigeze yemera kuvuga, natwe twagerageje kumubaza atubwira ko yifuza gukoresha uburenganzira bwo guceceka.”

Uyu mushinjacyaha wavugaga ko ubu burenganzira babumwemereye, yavuze ko ibi byemewe mu miburanire bityo ko atavutswa uburenganzira bwe kandi ntibibangamire imigendekere y’urubanza.

Ubushinjyacha kandi bwanatanze urutonde ndakuka rw’abatangabuhamya babwo bwifuza ko bazahamagazwa n’urukiko, bwari bwavuze ko bushobora kuzabaza abatangabuhamya 61 uyu munsi bwatanze 31.

Uregwa wari wabanje kunyomoza ko atigeze yanga kuvuga yahise asaba Ubushinjacyaha gusobanura impamvu bwahisemo aba batangabuhamya bagize 1/2 cy’abo bwari bwatangaje. Ati “ Hari impamvu yatoranyije 31 muri 60 yari yabajije,…hari impamvu yabahisemo.”

Umucamanza yavuze ko Abatangabuhamya baba bakenewe n’Urukiko bityo ko ari rwo ruzasuzuma niba aba 31 hari icyo barumarira. Ati “ Dushobora no gusanga tuzakenera batanu akaba ari bo duhamagara cyangwa tuzakenera aba bose 60 tukabazana.”

Ubushinjacyaha bwanisobanuye ku mutangabuhamya umwe wongewemo, bwavuze ko hari uwo baje kubona nyuma wakoranye na Ntaganzwa bukavuga ko amakuru ye basanze yagirira akamaro urukiko.

Iburanisha ritaha ryimuriwe ku italiki ya 30 Werurwe.

Yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga, Ndimbati na Mpiranya bo batarafatwa kugeza ubu
Yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga, Ndimbati na Mpiranya bo batarafatwa kugeza ubu

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • hanyuma se nibimuvaho bige kurinde,bage bemera ibyobakoze bareke kurushya ubutabera

  • Amategeko ntagomba guhinduka ngo kuko bageze kuri Ladislas. Mujye mureka amarangamutima.

  • Hanyuma USA yatanze izo kashi?

Comments are closed.

en_USEnglish