Digiqole ad

Ntabwo twimanye amakuru ya Peace Marathon nkuko byavuzwe – Rukundo

Rukundo Johnson, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mw’Ishyirahamwe ry’Igihugu rishinzwe Siporo yo Kwiruka n’amaguru (RAF) yaganiriye n’Umuseke.rw umubaza ku byavuzwe ko hari amakuru yimanye ku irushanwa rya Peace Marathon ryabaye ku cyumweru tariki 19 Gicurasi 2013.

Rukundo Johnson
Rukundo Johnson

Ikiganiro:

Umuseke .Rw:Hari amakuru yanditswe kuri Internet avuga ko mwanze guha abanyamakuru bamwe na bamwe uruhushya rwo gukurikirana no gutangariza Abanyarwanda  iby’ irushanwa rwo kwiruka ryabaye ku cyumweru i Kigali.

Rukundo.J: Ntabwo ibyo ari ukuri.Ubundi twashyizeho  Komite ishinzwe kwiga uko abantu bashoboraga  kumenyeshwa amakuru y’iryo rushanwa ariko twahuye n’ikibazo cy’Ingengo y’imari itaratubashishije gutumira buri munyamakuru cyangwa ikigo cy’itangazamakuru cyabyifuzaga.

Twemeranyijwe ko hatumirwa Radio-Rwanda na Télevision y’u Rwanda. Igihe twabaza abanyamakuru niba batakwitoramo abazabahagararira ngo turebe uko twaborohereza, batugaragarije ko buri wese yifuzaga kwiyizira  kandi ntibyari gushoboka.

Umuseke.rw: Muri iyo nkuru hanavugwamo ko ngo mwaba mwanga kwitaba za Telefoni z’abanyamakuru,ngo “kuko muba muhugiye mu masomo mwigisha kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda”?

Rukundo J:Mu by’ukuri  ntabwo nanga kwitaba Telefone ahubwo hari igihe bampamagara ndi kwigisha kandi nawe urumva ko ntareka abanyeshuri kugira ngo nitabe telephone. Iyo amasomo arangiye rwose umpamagaye ndamwitaba.

Ikindi nagira ngo nkubwire n’uko hari bagenzi bawe baba bifuza kumenya buri kantu kose ndetse n’akatari mu nshingano z’uwo bari kubaza. Ibyo rero bigora umuntu gusubiza, agahitamo kudatangaza ibintu adafitiye uburenganzira cyangwa rimwe na rimwe bitareba uwo munyamakuru.

Umuseke.rw: Nonese ko  munyemereye ko muba muri mw’ishuri mwigisha ,aho ntibyaba bituma mutabona akanya ko kwita ku nshingano mufite muri RAF? Mubibangikanya mute?

Rukundo J: Ubundi nkora muri RAF nka part -time worker, bivuze ko ntahahora igihe cyose, kandi biri mu masezerano mfitanye na RAF. Kuba rero  nigisha ntabwo byambuza kwita ku nshingano zanjye muri RAF.Mba mfite umwanya uhagije wo kwita kuri izo nshingano zombi kandi bigatanga umusaruro.

Umuseke.rw: Ndabyibuka ko ku Cyumweru ubwo iryo rushanwa ryabaga,umuhanda ugana n’indi imwe n’imwe Remera yari yafunzwe ,kandi bigaragara ko batunguye abantu. Ntimusanga ko kuba abanyamakuru batarahawe uburyo bwo kumenyesha abantu iby’iryo rushanwa byaratumwe abantu batungurwa kuri uriya munsi?

Rukundo.J:Haruguru nigeze kubabwira ko ikibazo cyabaye kigatera ibyo byose ari budget yabaye nto .Rwose iyo tuza kugira budget ibitwemerera tuba twarafashishe buri wese kubimenya. Gusa ariko ntibyakunze. Si ikosa ryacu.

Umuseke.rw: Mu gusoza iki kiganiro tugiranye ni iki mwabyira abasomyi b’Umseke.rw bari barumvise cyangwa barasomye ariya makuru tuganiriyeho haruguru?

Rukundo J: Mbanje kubashimira kuba mwampamaye tukaganira ku bimvugwaho,mu gihe abandi bo biyandikira ibyo bashaka bagamije kwigurishiriza inkuru gusa.

Abanyarwanda basoma Umuseke.rw ndabamenyesha ko amakuru bakuye ahandi amvugaho atari ukuri kuko RAF yakoze uko ishoboye kose kugira ngo irushanwa rigende neza kandi rimenywe n’Abanyarwanda ariko kubera  ingengo y’imari ntoya kandi byemejwe ko Komite yari ibishinzwe, ibitangazamakuru bicye nibyo byahawe ariya mahirwe,twisegura  kandi no ku banyamakuru batabashije gukurikirana no gutanagariza Abanyarwanda ririya siganwa.

Umuseke.rw: Murakoze

Rukundo J: Murakoze namwe

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Muratubeshye cyane rwose. Mwari kumutubariza ukuntu abantu benshi bakoze Record du monde.
    Marathon ya berlin niyo uwitwa Patrick makao w’umunyakenya yayikoze mu 2h03.38′ none ikigali byabaye 1h55′ Feke. ntacyo mwamubajije muratubeshye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish