Nta rushanwa riba mu Rwanda riteza imbere umuhanzi – Uncle Austin
Toshi Luwano Austin, umuhanzi akaba n’umunyamakuru wamenyekanye cyane ku izina rya Uncle Austin, avuga ko abona mu Rwanda nta rushanwa na rimwe rihabera riteza imbere abahanzi. Ahubwo n’ahabera abafasha mu buryo bw’imibereho gusa.
Kuba hari amarushanwa aba akitabirwa n’abahanzi ngo bakunzwe kurusha abandi mu Rwanda, siko we abibona. Ndetse n’iyo nyito ngo yagahinduwe. Bikitwa ko ari abahanzi bagize amahirwe kurusha abandi.
Ibi yabitangaje mu kiganiro na City Radio aho yavugaga ko irushanwa ryakiswe ko riteza imbere umuhanzi ari irushanwa rifite icyo ryakoze ku muziki w’u Rwanda no ku ruhande rw’umuhanzi bwite.
Ati “Sinanze ko mu Rwanda hari amarushanwa. Nta n’ubwo ndwanya ahari. Gusa inyito zayo zagatekerejweho neza byanakunda zigahindurwa. Kuko irushanwa riteza umuhanzi imbere byibuza haba hari umwe uzwi mu karere”.
Uncle Austin akomeza avuga ko urebye ayo marushanwa byitwa ko ateza imbere abahanzi niyo ubwayo yiteza imbere mu buryo bwo kwamamaza ibikorwa byayo.
Sosiyete ziyategura akaba ari nazo zibona inyungu nini cyane kurusha izo umuhanzi abona kandi byitwa ko ari nk’impuhwe yagiriwe kuba yagira amafaranga runaka ahembwa ku kwezi.
Ku bijyanye no kuba nta na rimwe aritabira kandi ahora afite indirimbo zikunzwe n’abantu benshi mu bice bitandukanye, asanga ari amahirwe ataragira. Ariko igihe cyose agikora umuziki bizamugeraho.
Uretse kuba Uncle Austin ari afatwa nk’umuhanzi, ni umwe mu bantu batangiye igikorwa cyo guteza imbere muzika nyarwanda nk’umunyamakuru.
https://www.youtube.com/watch?v=ja1gFY1nX58
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW