Digiqole ad

Nta mwanya mfite wo kuririmba HipHop z’urukundo-P Fla

Mu gihe benshi mu baraperi bibanda kuri Hip Hop y’urukundo muri iki gihe, umuraper P Fla we avuga ko ubuzima arimo butaramwemerera kuririmba Hip Hop y’urukundo.

P Fla
P Fla

P Fla aganira n’Umuseke  yagize ati “Si uko ntakunda ahubwo ntakunda naba ndi ipede ‘abaryamana bahuje ibitsina’, ariko ndakunda.

Gusa ndirimba Hip Hop y’ubuzima, bitewe n’ibihe ndimo, buriya ninumva ngomba kuririmba Hip Hop y’urukundo, nzaba mfite umwuka wabyo kandi nzabikora neza”.

Uyu musore wifuza kwitwa Imana y’i Rwanda aho kwitwa P Fla (ngo bivuga (Power First, Ladies After)), avuga ko ibi byose abiterwa n’uko ubuzima bwe buba buhagaze.

Ati “ Sinkora umuziki ngamije ibihembo nubwo nabyo ntabigaya, gusa mbona ndi umubyeyi w’abo ndirimbira, iyo ndirimbye ku buzima butandukanye abantu babayemo, nduhura imitima ya benshi”.

Nubwo aririmba ubuzima ariko, P Fla avuga ko ntawe umurusha Hip Hop y’urukundo. Yemera ko hari indirimbo yigeze gukora aririmba urukundo kandi ihagaze neza kurusha nyinshi.

P Fla ni umwe mu baraperi nyarwanda bakunze kurangwa n’amateka mabi yo gufungwa kenshi.

Mu minsi yashize yavuzweho kuba yaribye Pacson inkweto bigatuma amwirukana aho yari amucumbikiye.

Kana HANO wumve imwe mu ndirimbo za P Fla yaririmbye yiseImva na nyirayo“.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iki gihungu mbona ari ikirara sinzi impamvu mugiha umwanya mwitangazamakuru!!!

  • HAHAHAHA NGO NI IKIRARA WOWE SE URI IKI !

Comments are closed.

en_USEnglish