Nta muhanzi ukunzwe kurusha abandi cyane mu Rwanda- Amag
Amag The Black umaze kubaka izina rikomeye mu njyana ya HipHop unakunze kwibanda ku ndirimbo zivuga ku buzima bwa buri munsi, ngo ntazi impamvu mu Rwanda nta muhanzi ushobora kubona ngo wikange uri mugenzi we.
Ibi ahanini atanga ingero z’abandi bahanzi bo mu bihugu byo mu Karere aho avuga nko muri Uganda usanga hari abahanzi bafite amazina akomeye barimo Bebe Cool, Chameleon, Bobi Wine na Eddy Kenzo urimo kuzamuka cyane.
Imwe mu mpamvu asanga ituma mu Rwanda nta muhanzi uba uri hejuru cyane kurusha abandi, ni uko bo ubwabo badakundana cyangwa se ngo babe banashyigikirana.
Bityo ngo iyo hari umuhanzi ufite indirimbo ikunzwe muri iyo minsi ashobora no guhura nawe ntagusuhuze cyangwa se ngo anaguhe umwanya wo kuvugana nawe.
Mu byo yatangarije Umuseke, yavuze ko hari amazina akomeye mu Rwanda anubaha ku byo yagejeje kuri muzika nyarwanda. Aho avuga nka Massamba, Cecile Kayirebwa, Mariya Yohana, Jean Paul Samputu, Mavenge Soudi n’abandi benshi.
Yagize ati “Urubyiruko rw’ubu, ntabwo rurimo kurebera hamwe icyatuma muzika nyarwanda ifata indi sura ku rwego mpuzamahanga nk’aho ibindi bigeze. Oyaaaaa!!!
Ahubwo yumva niba yakoze indirimbo igakundwa ari ibyo nyine adakeneye kumva inama ya mugenzi we cyangwa se ngo agire ikindi amufasha.
Ariko umunsi wabonye ko umaze kugira izina aho kwiburisha ahubwo ukegera bagenzi bawe, bishobora gufasha benshi mu iterambere ryabo”.
Amag The Black ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu mwaka wa 2015. Akaba yaragiye akora indirimbo zakunzwe cyane zirimo, Nyabarongo, ONAPO, Imyoto n’izindi.
Ibi rero bikaba byanamuhesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star igiye kuba ku nshuro ya gatandatu aho hanarebwa umuhanzi wakoze cyane.
https://www.youtube.com/watch?v=h7D-dxSHo4A
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Umusaza ko wazimye? Uratanga izihe nama zindi. Abahanzi Barahari kandi bakomeye cyane mu Rwanda
Comments are closed.