Digiqole ad

Nta mubano wihariye uri hagati ya Marina na The Ben- Uncle Austin

Mu cyumweru gishize hari inkuru yavuzwe cyane k’umubano wihariye hagati ya The Ben na Marina babifashijwemo na Uncle Austin. Avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’icyabahuje.

Edsha wahoze akundana na Marina, Austi, Marina na The Ben

Muri Mutarama 2017 ubwo The Ben yazaga mu Rwanda mu gitaramo ngaruka mwaka cya East African Party, mu bahanzi yakoranye nabo indirimbo na Marina arimo.

Muri uko gukorana indirimbo hari abavuga ko byaje kuvamo umubano udasanzwe aho umwe yatangiye kumva bitarangirira aho ahubwo bagirana umubano wihariye.

Uncle Austin wahuje Marina na The Ben ngo bakorane indirimbo, yabwiye Umuseke ko ibivugwa hanze ntaho bihuriye n’ukuri.

Ati “Marina ni umuhanzikazi muto ukeneye ibikorwa biremereye. Kuba yarakoranye na The Ben ntibyakabyajwemo ibindi bintu. Ahubwo bakishimiye ikizavamo”.

Ku rukundo ruvugwa hagati yabo, yagize ati “Nta rukundo ruhari. Ari ibyo The Ben yifotoranyije n’abakobwa batandukanye mu Rwanda sinzi impamvu bahisemo Marina”.

Nubwo Uncle Austin atiyumvisha neza ibivugwa hagati ya The Ben na Marina, kuri instagram y’uyu muhanzikazi hari aho yerekana amarangamutima afitiye The Ben.

Yaranditse ati “Ohhh Mana yanjye!!Ben, icisha isi ijwi ryawe ridasanzwe mukundwa. Urabizi ko nkukunda!!Mana yanjye…ntibisanzwe”.

Ibishingirwaho bivugwa ko Marina yaba ari mu rukundo na The Ben

Iyi nkuru y’urukundo rwa The Ben na Marina, rushimangirwa na Edsha wahoze akundana n’uyu mukobwa. Avuga ko kuva aho The Ben ahuriye na Marina umubano wabo wahise uhagarara.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • sorry

Comments are closed.

en_USEnglish