Digiqole ad

Nta mpungenge ku gitaramo cyacu kubera WizKid- Amag The Black

 Nta mpungenge ku gitaramo cyacu kubera WizKid- Amag The Black

Amag The Black na Jay Polly nta mpungenge bafitiye WizKid

Ejo tariki ya 26 Kanama 2016 kuri petit stade i Remera nibwo Jay Polly na Amag The Black bagomba kumurika album yabo bise ‘Ubuzima bwanjye’ izaba iriho indirimbo 12. Ngo kuba WizKid azaba ari mu Rwanda ntacyo bibatwaye.

Amag The Black na Jay Polly nta mpungenge bafitiye WizKid
Amag The Black na Jay Polly nta mpungenge bafitiye WizKid

Ni ubwa mbere Jay Polly na Amag The Black bazaba bahuriye ku rubyiniro nyuma y’inkundura yo guterana amagambo yagiye iba hagati yabo. Mu buryo bwo kwagura umubano bahisemo no guhuza indirimbo zabo kuri album imwe.

Amag The Black yabwiye Umuseke ko kuba WizKid ukomoka muri Nigera ufatwa nk’icyamamare ndetse ufite izina rikomeye muri Afruka ari mu Rwanda, bitazabuza abafana babo kwitabira icyo gitaramo.

Ngo kuko unarebye ibyiciro by’abafana babo nta hantu na hamwe bihuriye n’ibyiciro byajya muri Kigali Convetion Center kureba WizKid.

Ati” Dufite umubare runaka w’imyaka y’abafana bacu. Kuko umufana iyo agukunda niyo wazana nde mu Rwanda ntibyamubuza kuza kureba igitaramo cyawe. Kuba WizKid azaba ari mu Rwanda nta kintu bidutwaye kuko nta bafana azatujyana”.

Ibi abishimangirira ko ugereranyije amafaranga azishyurwa winjira mu gitaramo cyabo nta na hamwe ahuriye n’ayo bazishyura bajya kureba WizKid muri KCC.

Mu gitaramo cyo kumurika album ya Amag The Black na Jay Polly, ni amafaranga 2000 frw na 5000 frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Naho ku muntu uzajya kureba WizKid muri ‘Kwita izina Gala night’ izabera muri Convetion mbere yuko haba Beer Fest ku wa gatandatu, bikazaba ari 120$ ku muntu umwe na 1000$ ku meza iriho abantu 10.

https://www.youtube.com/watch?v=OKAk6lw1-EQ

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ndumva ari byiza kujya gushigikira abahanzi bacu. Mwibaze kujya mugitaramo cya 120$ ariko hari umirengwe ukabije i kgli wasanga nabazayatanga barajuriye mukicyiro cy’ubudehe. Aho gutanya ayo yose nayatanga mu AGACIRO DVT FUND akagirira akamaro igihugu. Ese mwajya muyishura muri VIP rayon yahuye na APR

  • Njye nzajya kureba igitaramo cyabana biwacu Jay polly na A mag the black. Duteze imbere ibyacu banaririmba ibyo twumva.

Comments are closed.

en_USEnglish