Nta 100m ndatera, mbonye ko u Rwanda rwahindutse- Kitoko
Saa ine n’igice {22h30’} zo mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, nibwo Kitoko yari ageze i Kigali. Yasanganiwe n’abantu benshi barimo inshuti, umuryango we n’abahanyamuzika bamwe na bamwe.
Kitoko Bibarwa yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2013, akigera i Kanombe yatangajwe n’uburyo ibintu byose uko byahindutse. Avuga ko afite amatsiko y’ahandi ataragera.
Muri abo bantu baje kumwakira hari higanjemo abo mu muryango we, inshuti, ndetse n’itangazamakuru.
Ijambo yavuze atarabazwa ikibazo na kimwe yagize ati “Nta metero 100 ndatera, mbonye ko u Rwanda rwahindutse ku buryo butangaje. Ibi biranyereka uko ahandi mu ntara hameze”.
Kuba agarutse mu Rwanda mu bitaramo byo kwamamaza Perezida, ngo n’ikintu afata nk’umugisha kuri we kuko hari abandi benshi batabonye ayo mahirwe.
Massamba Intore wari mu baje kwakira Kitoko, yabwiye itangazamakuru ko mu buzima busanzwe butari mu muziki basanzwe ari n’inshuti. Ko anakunda ibihangano bye by’umwihariko.
Na Kitoko avuga ko Massamba ariwe nshuti ye yamusuye ku ishuri aho yiga, ndetse ari nawe ukunda kumubaza kenshi uburyo abayeho.
Ku bijyanye nuko abona umuziki w’u Rwanda mu myaka ine yari ishize atari mu Rwanda, yavuze ko iterambere ry’igihugu rijyana na buri kimwe. Ko n’umuziki aho ugeze hashimishije.
Biteganyijwe ko azatangira ibitaramo byo kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi guhera kuwa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017.
Photos © Evode Mugunga
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
11 Comments
Welcome back kitoko
Kigali yo yarahindutse ariko Kigali si u Rwanda
uri feke kabisa rka wiyandike F
Asyeeee!Umutekano we????? Ariko ye. Anyway, turamukunda
kitoko urakazaneza Mu Rdanda Turagukunda kandi twari tugukumbuye cyaneeeeeee
kitoko urakazaneza Mu Rwanda Turagukunda kandi twari tugukumbuye cyaneeeeeee
wlkm back twari tugukumbuye kuri stage yo mu rwanda
naze dufatanye kwamamaza umukandida wacu paul kagame maze twubake urwanda twifuza
Abashinzwe umutekano w’Iki?Ntibagakabye
Ngo umuki we? Yasimbuye Diane Rwigara se mubigira ibanga!?!?
koya kulamu Kitoko. Mboka na yo elingi yolokola na yo olingi ye. (Bienvenu Kitoko. Ton pays t’aime comme toi aussi tu l’aimes).koya tosungi kwa construire mboka na biso (viens por que nous construisions ensemble notre pays)
Comments are closed.