Digiqole ad

“Nta kintu Lil G agikora muri  muzika”- Neg G

 “Nta kintu Lil G agikora muri  muzika”- Neg G

Nyuma y’aho Karangwa Lionel wamenyekanye cyane nka Lil G atangarije ko hari amwe mu matsinda ya muzika nyarwanda yagiye amwifuza kuba yayagana, bamwe mu bahanzi bo muri ayo matsinda bateye utwatsi ayo makuru. Ahubwo bavuga ko ashatse yahagarika muzika kuko ntacyo akimaramo.

Neg G The General avuga ko Lil G ashatse yahagarika muzika
Neg G The General avuga ko Lil G ashatse yahagarika muzika

Neg G The General ni umwe mu baraperi batangiye itsinda rya UTP Soldiers ndetse ryanahozemo Riderman n’abandi. Mu minsi ishize ubwo Lil G yatangazaga ko iryo tsinda ryaba ryarashatse ko yarigana mu 2007, yavuze ko ibyo bitari kubaho kubera ko ntacyo yajyaga kuba abazaniye gishyashya.

Mu kiganiro na Radio 10, Neg G The General yatangaje ko imihangire ya Lil G ntayo. Ahubwo avuga ko ari nawe wamwandikiraga indirimbo muri icyo gihe.

Yagize ati “Sinzi uburyo Lil G aniyita umuhanzi. Kuko mu ndirimbo ze zose ziri hanze nta n’imwe yigeze yiyandikira ngo abe yayiyitirira. Kuko hafi ya zose izagiye zikundwa ninjye wazimwandikiraga.

Uhereye kuri ‘Nimba umugabo yakoranye na Meddy’ ninjye wayanditse ndetse n’izindi nyinshi. Izo ntanditse hari bagenzi banjye bagendaga bamufasha kuzandika.

Kuva aho dusa nkaho turekeye imikoraniye ya hafi hari uwari wumva indirimbo ze zifite ubutumwa? Ashatse yahagarika muzika agakora ibindi”.

Si Neg G The General gusa wavuze kuri Lil G watangaje ko yigeze gukenerwa n’amwe mu matsinda yari akomeye cyane mu Rwanda. Kuko na Skizzy wo muri KGB yagize icyo avuga.

Yagize ati “Lil G ni umwana ushobora kurapa neza. Ariko ibyo kuvuga ko yaba yarakenewe n’amwe mu matsinda ngo aze ayagane numva ari nko gushyiramo indirimbo akiyumva.

Niba ageze aho yubahuka amwe mu matsinda nka KGB ‘Kigali Boys’ na UTP Soldiers yagiye avamo abahanzi bakomeye, ashatse yagana mu bindi bikorwa naho muzika akayivamo”.

Ibi byose rero bitangajwe nyuma y’uko Lil G avuze amwe mu magambo benshi bavuze ko yuzuye ubwiraririzi avuga ko yagiye ahakanira amatsinda menshi yamushakaga ngo abe yayagana.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish