Digiqole ad

Nta kibazo kiri mu mushinga wa Gariyamoshi ku ruhande rwacu-Min.Musoni

 Nta kibazo kiri mu mushinga wa Gariyamoshi ku ruhande rwacu-Min.Musoni

Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni mu kiganiro n’abanyamakuru.

Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni yahakanye ishingiro ry’amakuru yagaragaye cyane mu cyumweru gishize avuga ko ihura ry’abayobozi ba Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo biga ku buryo umuhanda wa Gariyamoshi uzaturuka Mombasa wazakomereza muri Sudani y’Epfo, u Rwanda ntiruyigaragaremo mu buryo busesuye nk’uko byagiye bigenda mu zindi nama z’umuhora wa Ruguru, cyaba ari ikimenyetso ko ku ruhande rw’u Rwanda haba hari ikitagenda neza.

Minisitiri w'ibikorwa remezo James Musoni mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni mu kiganiro n’abanyamakuru.

Nubwo uruhande rw’u Rwanda ruvuga ko rukiri mu biganiro byo gushaka ubushobozi bwo kubaka uruhande rwarwo ruzava ku mupaka wa Uganda kugera i Kigali, ugatwara kayabo ka Miliyari na Miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika, ngo ibiganiro n’abaterankunga biracyakomeje kandi hari ikizere ko ubushobozi buzaboneka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo gusinyana imihigo n’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Minisitiri James Musoni yavuze ko ibiganiro biherutse kubera muri Uganda byigaga ku mushinga w’umuhanda wa Gariyamoshi uzerekeza Juba muri Sudani y’Epfo, mu gihe uzaba wageze Kampala muri Uganda, bitavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda haba haravutsemo ikibazo kuko n’ubundi ngo ishami rya Juba muri Sudani y’Epfo risanzwe ku mushinga wa Gariyamoshi Mombasa-Kigali.

Yagize ati “Kugeza ubu Uganda yiteguye kubaka uruhande rwayo rwerekeza inaha, natwe tukubaka uruhande rwacu. Buri gihugu kizakora ku ruhande rwacyo, ibyo tubona mu binyamakuru rero ntitwabigenderaho twe tugendera kubyo tuba twaraganiriye mu nama, kandi Uganda iracyashishikajwe no kubikora kimwe natwe…Kandi ubwo bushake turacyanabufite ku mushinga wa Gariyamoshi dufitanye na Tanzania n’u Burundi.”

Kugeza ubu amafaranga yo kubaka umuhanda kuva Mombasa-Nairobi, Nairobi-Kampala, na Kampala-Juba ngo yamaze kuboneka, Kampala-Kagitumba, na Kagituma-Kigali niho ibyaho bitarasobanuka neza.

Uretse kuba hari ikizere mu biganiro na Leta y’Ubushinwa, ngo u Rwanda runakomeje ibiganiro na za Banki n’ibigo by’imari bitandukanye ngo bizatere inkunga uyu mushinga.

Minisitiri Musoni James, yavuze ko hariho ibiganiro n’urwego rwa Banki nyafurika itsura amajyambere rwitwa “Africa 50” rugira inama ibihugu byo mu muhora wa Ruguru ku buryo bwo kugera ku nkunga/inguzanyo biba bikeneye ngo bishyire mu bikorwa imishinga yabyo. Gusa, yanze kwerura ngo avuge niba haba hari Banki cyangwa ikigo cy’imari kugeza ubu cyamaze kwemera kuguriza u Rwanda ngo rwubake uyu muhanda.

Yagize ati “Ibiganiro biracyakomeje, kandi twanavuganye n’abaterankunga batandukanye kandi bishimiye umushinga ku buryo bategereje gusa ko inyigo irangira.”

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri MININFRA, Dr.Alexis Nzahabwanimanawe avuga ko umushinga munini nk’uyu w’Ibilometero bisaga 160 bizava Kagituma kugera i Kigali bitoroshye kubona Banki imwe yawutera inkunga.

Yagize ati “Ni umushinga uzaturuka Mombasa-Kigali,…amwe mu mafaranga yo kuva Mombasa kugera Nairobi yarabonetse turubaka, amafaranga yo kuva ku mupaka wa Kenya unyura Kampala, ujya Juba yarabonetse urimo kubakwa, amafaranga yo kubaka kuva Mombasa kugera Kampala yarabonetse, …igice kinini cyatangiye kubakwa, turimo turashaka amafaranga kugira ngo uve Kampala ugere Kigali, mu cyerekezo cyayo.”

Uyu mushinga biteganyijwe ko uzamara imyaka itanu wubakwa, ukazahuza Mombasa-Kigali, ku burebure bw’Ibilometero bisaga 1 800, uzuzura utwaye utwaye akayabo ka Miliyari zisaga 14 z’Amadolari ya Amerika.

Vénuste KAMANZI

3 Comments

  • Mubikore ho bahungu bezaaa yeee

  • Nibyiza ariko ikigaragara nuko u Rwanda rukiri inyuma muri uyu mushinga gute leta ya South Sudan yatanze u Rwanda kubona abaterankunga none umuhanda Kampala Juba ukazatanga uwa Kampala Kigali? Ntibyumvikana @ Musoni akwiye gutanga ibisobanuro birambuye peeh

  • patrick twaza bucye

Comments are closed.

en_USEnglish