Digiqole ad

Nta hantu Bibiliya itubuza kuririmbira- Kolari Ambassadors

Mu kiganiro Umutoza wa Korali Ambassadors of Christ, Jimmy Bizimana yahaye UM– USEKE  yemeje ko nta hantu na hamwe Bibiliya ibabuza kuririmbira kuko baba bari gutanga ubutumwa bwiza ku bantu bose.

Kolari Ambassadors of Christ
Kolari Ambassadors of Christ

Ibi yabivuze nyuma y’uko Korali ye iririmbiye mu Kigo cya BRALIRWA gikora kandi kigacuruza ibinyobwa bisindisha n’ibidasindisha mu muhango wa kwibuka abakozi ba  BRALIRWA bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

 Bizimana ati “Mu by’ukuri nk’uko Bibiliya ibitubwira nta hantu duhezwa mu  kubwiriza ubutumwa. Iyo tubonye amahirwe yo gutumirwa ahantu runaka turabaririrmbira bakumava ubutumwa bwiza. Gusa hari indangagaciro tugenderaho ndetse n’amabwiriza y’itorero tugomba gukurikiza aho ariho hose.”

Asanga  nta mahano bakoze kuko bari mu gikorwa kireba Abanyarwanda kandi bari mu murongo w’itorero.

Umutoza wa Korali Ambassadors Bizimungu Jimmy yatubwiye ko nta mupaka bagira mu kubwiriza ubutumwa ndetse avuga ko bigoye kwiyumvisha ukuntu iyi Korali iririmba mu ruganda rukora ibisindisha idini ritabyemera.

Bizimungu avuga ko kuba bararirimbye muri BRALIRWA ndetse no kuririmba mu kabari bitakwibazwaho cyane kuko nta mupaka bagira iyo biciye muri gahunda ndetse no mu murongo w’itorero.

Ikindi Bizimungu avuga baha agaciro ni icyo baba bagiye kuvuga aho atanga nk’urugero rwo muri BRALIRWA ko bari bagiye guhumuriza imitima ndetse no gufatanya n’abandi kwibuka bityo  akavuga ko mbere yo kuba abahanzi ari Abanyarwanda kandi mu buryo bunyuze mu murongo w’itorero n’imitima yabo.

Iyi Korali Ambassadors of Christ ikora umurimo wo kubwiriza ubutumwa  mu ndirimbo ibarizwa mu itorero rya Remera/SDA(Seventh Day Adventists).

Kuva yatangira umurimo w’Imana, iyi Korali kuva ifite alubumu 13 zi’indirimbo z’amajwi gusa ndetse na Volume 9 zikozwe n’indirimbo ziriho amashusho.

Bizimungu Jimmy umutoza wa Kolari Ambassadors
Bizimungu Jimmy umutoza wa Kolari Ambassadors

Mu mezi yashize iyo Korali yagize ibyago itakaza abasore batatu mu mpanuka y’imodoka ubwo bari bavuye mu murimo w’Imana muri Tanzaniya.

Kolari Ambassodors inyuzamo ikajya no gusangiza ubutumwa bwiza abaturanyi b’u Rwanda bo mu bihugu bya Uganda, u Burundi, Kenya, na Zambiya.

Kanda hano wumve indirimbo ‘Imirimo yawe” Ambassadors baririmbiye kuri BRALIRWA.

BIRORI Eric

ububiko.umusekehost.com

 

 

0 Comment

  • ibi ntibikwiye kubana bimana rwose 

  • jye ndi umukristu gaturika nkunda cyane aba ba jeunes ukuntu bamamaza Inkuru nziza rwose ndabemera cyane mukomereze aho Imana ibahe umugisha 

  • abantu ni abanyetiku kabisa. murumva icyo ari ikibazo nonese bagiye kunywa inzoga zengerwa yo?. mbega yesu azaza mukiriri mumazimwe namatiku. ko yesu se ko  yibaniraga nabanyabyaha abitwaga abayoboke be nabandi bameze nkabo barebuzwa ndavuga (abanyamategeke nabatambyi)sibo bamupangiye akicwa. Ambassador oye eeemukomeze umurimo rata.

  • NIBYO RWOSE NTAHO ABAVUGABUTUMWA BAHEJWE KUKO YESU NTIYAJE GUSHAKA ABAZIMA AHUBWO YAZANYWE NO GUSHAKA IZAZIMIYE. NDUMVA RERO MURI  URIYA MUHANGO WO KWIBUKA BRALIRWA ITARI MU BIRORI BYO KWAMAMAZA CYANGWA GUSOGONGEZA INZOGA KU BURYO HARI ABAHEZWA KUJYAYO! NI UKUVUGA SE KO MURI BRALIRWA NTA MUKRISTO NYAKURI UGOMBA GUKORAMO? OYA RWOSE SI BYO. BIBAYE ARI IKIBAZO CYO GUTORANYA AHO KUJYA KURIRIMBIRA CYANGWA KUVUGIRA UBUTUMWA, KWIFATANYA N`ABANDI UBWO NONEHO NO MURI MAHOTELI, UTUBARI  UMUNTU YITAYE KUBIHABERA NTIBAJYA BAJYAYO.

  • Uwiteka ahabwe icyubahiro, Ganza ibyo uvuga sibyo, ntekereza ko hari abantu bafashijwe bumvise iriya chorale muri BRALIRWA, wasanga hari n”abahindutse bakihana, kandi ntibagiye muri Bralirwa kunywa inzoga ahubwo bagiye kuvuga ubutumwa, niba utabyemera uri umufarisayo.

    • rwose korar’ibyikora,nibyiza n.b;niba ibikora igamijinyugu irihendacane kuko IMANA niyo itangibihembo.

    • rwose korar’ibyikora,nibyiza n.b;niba ibikora igamijinyugu irihendacane kuko IMANA niyo itangibihembo.

  • Baba bakorera amafaranga kuko ntibaririmbira ubuntu. Fagitire yabo iba iteye ubwoba, ahubwo bataririmbiye BRALIRWA baririmbira nde kandi ariyo ifite cash ? Aho ifaranga iri rero umuntu ararikorera. Nonese uramutse uri mubaji w’umudivantisiti, wajya ubariza abadivantisiti gusa?! oya n’abandi bo mu mu y’andi madini bagira amafaranga kandi menshi. Niyo mpamvu uguhaye ikiraka wese uramukorera utarebye idini rye!!

  • maria we nange ndi umudiventiste w’umunsi wa karindwi ariko nkunda kuririmba cyane nkakunda cholari ebyiri zingera cyane kumutima Ambassadors na Rose mystica ya eglise catholique st famille zibamo abantu babwiriza ubutumwa bibarimo cyane bakanezeza uwiteka dusenga azabibukire imirimo myiza mwakoze

  • Ahubwo  Ambassadors mukomereze aho! Kuri njye gutanga ubutumwa aho n’ugutangira icyaha kuko uba ugeze kwisoko y”ibyaha nyamara iyo mugiye gutanga ubutumwa muri Gereza  comments zivugwa zaba positives. “Kolari Ambassadors mukomereze aho”

Comments are closed.

en_USEnglish