Digiqole ad

Nta gikuba cyacitse muri ‘PressOne”- Cedru

Nyuma y’aho hagiye havugwa amagambo menshi ku bahanzi bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bahuriye mu itsinda rya ‘PressOne’ ko baba bagiye gutandukana kubera kutumvikana hagati yabo, Cedru aratangaza ko nta kibazo na kimwe kirangwa hagati y’aba bahanzi bose.

Producer Cedru
Producer Cedru

Ibi abitangaje ubwo Meddy na K8 bari bamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yabo bise ‘Iyaminiye’ bakorewe n’umu producer ubarizwa mu Rwanda uzwi nka Piano.

Mu kiganiro na Umuseke, Cedru umu producer ubana n’aba bahanzi bose dore ko ari na we ukora amashusho y’indirimbo zabo akenshi, yagize ati “Nta muntu utavugwa kuri iyi si, rero abo bantu bagendaga bavuga ko nta bwumvikane buri hano, uko si ukuri ahubwo ni ikinyoma cyambaye ubusa.

Twese tubanye neza kandi ibikorwa ni byo dushyize imbere cyane kurusha kwirirwa umuntu aterana amagambo na bamwe bavuga ibyo batazi, gusa na none tugashimira Abanyarwanda cyane uko bamaze gukunda muzika y’abahanzi nyarwanda byerekana ko ejo n’ejo bundi hari aho bazagera bitewe n’uko babona bashyigikiwe.”

Cedru yakomeje atangaza ko urukumbuzi ari rwinshi ku Rwanda, abavandimwe ndetse n’inshuti.

Reba amashusho y’indirimbo nshya ya Meddy na K8 Kavuyo bise ‘Iyaminiye’:

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Afrique!!! umustar w’igihugu kweli ukora clip yambaye drapeau ry’igihugu cy’itaricye!!! K8 wabonye nationalite ya USA!!! Ubucoloni bwanze pe!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish