Digiqole ad

Nta bwoba ntewe no kuba ndi mu bahungu 4 ndi umwe- Knowless

Butera Jeanne d’Arc uzwi cyane muri muzika nka Knowless ku nshuro ya kabiri yitabira irushanwa rya PGGSS, kuri iyi nshuro niwe mukobwa wenyine, muri week end yakomeje muri batanu ba nyuma. Aravuga ko nta bwoba bimuteye kuba akomeje guhangana n’abagabo wenyine.

Nta bwoba afite bwo guhangana n'abagabo basigaye
Nta bwoba afite bwo guhangana n’abagabo basigaye

Ubushize muri PGGSS II, Knowless yatiwaga umurindi n’umuhanzikazi Young Grace, bombi bari bashyigikiranye ndetse uyu Young Grace ubwo yavagamo yasabye abafana be ko amajwi ye bazayahundagaza kuri Butera Jeanne d’Arc.

Ntabwo byamuhiriye icyo gihe kuko yegukanye umwanya wa gatatu arushishejwe na King James na Jay Polly wabaye uwa kabiri.

Aganira n’Umuseke kuri uyu wa 30 Nyakanga Knowless yagize ati ” Ntabwo mfite ubwoba bwo kuba ndi kumwe n’abahungu bane ku mwanya wa nyuma, kuko no muri Leta umubare w’abari n’abategarugori umaze kuba mwinshi kandi ufata ibyemezo, ese njye naba ntinya iki?

Irushanwa ndiho ni nk’urugamba kandi natwe abagore turashoboye, dufite ingero z’abatsinze urugamba rukomeye bari bariho, ba Roza Kabuye ba Mary Gahonzire batsinze urugamba rukomeye kurenza uru. Ndi kumwe n’Imana byose birashoboka”

Knowless ufite imyaka 22 y’amavuko ni ubwa kabiri yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star agera mu bahanzi banyuma.

Abahanzi bahatana bemera ko hari ibyo abarusha, birimo gutegura aho aririmbira
Abahanzi bahatana bemera ko hari ibyo abarusha, birimo gutegura aho aririmbira

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • courage mama

  • courage cherie, Imana igufashe ndakwikundira pe!

  • Ibyo uvuze ndemeranya nawe courage kandi iyo uri kumwe n’Imana byose birashoboka”

  • ntah uzagera wowe kabisa nushaka ukureyo amaso

  • komerezaho my sister byose ku mana birashoboka. nigitsinagore basigaye bayobora za leta leba liberiya

  • KUKI MUKUNDA GUCA ABANTU INTEGE KANDI UWAKOHEREZAYO NTACYO WAMURUSHA. COURAGE KNOWLESS NZIKO IGIHEMBO CYA MBERE UZACYEGUKANA.

  • courage sister,ndi sur ko uzatsinda.ukomeze gusenga mugabo ntibibe ivy akarimi gusa.

  • uyu mwana ntabwo azi kuririmba ahubwo ikintu mbona yakora ntihagire n ukigiraho ikibazo ni ibijyanye n imideli cg ahataniye ubumiss ntawakimutwara
    aba rero bamubwira ngo Imana izamufashe mu by ukuri Imana ifasha uwifashije
    ahubwo niba yiyumvamo kuririmba azajye mu ishuri babyigisha bityo yagira icyo yongeraho kandi iyi Guma guma ni iye kubera amanyanga ayibamo

    • nukuri nanjye mpora mbivuga,ntazi kuririmba nagato.njya nibuka judge Ian wo muri tusker project fame yarakwitegerezaga umaze kuririmba,ubwo wabaga wabyishe akakubwira ngo : you are btful smart but stop singing,ubutaha bazamugire judge nta numwe muri bariya bose wari gutambuka.

      • Icyo mpamya ko ni uko mu basigaye uretse TMC nta wundi umurusha ijwi. Ijwi ni ikibazo rusange ku bari muri pggss ndetse n’ abavuyemo uretse Christopher.

  • komerezaho Imana kandi ibigufashemo kuko niyo itegurira umuntu ibyiza kuko ariyo ishobora byose iyo uyiyambaje nishobora kugutererana narimwe bye rero turabakunda.

  • Reka abaguca intege kuko bo ntibabura igihe uri mu irushanwa, tukuri inyuma, uzatsinda, uri umuhanzi usobanutse , ahubwo ongeramo agatege, uzabe n’uwambere muri Afurika kuko mu Rwanda ho bose ubarenzeho.

  • genda CHRISTOFER wararenganye ariko ntucike intege ushake n’andi marushanwa uzatsinda naho KNOWRESS afite talents mu zindi shows zitarimo kuririmba nka styliste theatre n’izindi

  • umva rwose sister kuririmba urabikunda ufite n’abafana benshi nanjye mbarimo ariko ndakwinginze ngo ukore imyitozo myinshi yo guha ijwi ryawe imbaraga,kuko nanjye mbaye judje nagutora ariko nagutora ariko ijwi ryawe ryabaye very strong kuko mvugishije ukuri ufite weakness muri vocal ariko ubundi nukusora igikombe uzagitwara.

  • Ndashaka kwibwirira abihaye uyu mwana wumukbwa ngo ntazi kuririmba, surtout mwe muvuga k ntajwi afite!!!muribeshya cyane, ahubwo afite ijwi ryiza abonye umufasha kuikoresha neza ntawamukira. None se ubundi ninde wundi ufite ijwi mubandi bahanzi da??simba numva bose rimwe na rimwe basakuza nibindi ntavuze…Ahaaaa reka ntabiha kuko simbarusha. Rata Butera w komerezah gusa ushakishe uburyo akomeza kwiga uracyar muto nugira amahrwe ukabona ishuri rya music ryiza uzagera kure.

Comments are closed.

en_USEnglish