Digiqole ad

Nta bwoba bw’amatora buhari, ubwaba buhari ni ubw’amateka – Prof Mbanda

 Nta bwoba bw’amatora buhari, ubwaba buhari ni ubw’amateka – Prof Mbanda

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda

Mu cyumweru gushize Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu ″Amnesty International″ wasohoye Raporo ivuga ko mu Rwanda hari ″umwuka w’ubwoba″ muri ibi bihe by’amatora. Leta y’u Rwanda ibyamaganira kure ivuga nta shingiro bifite.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora Prof Kalisa Mbanda
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda

Iyi raporo ivuga ahanini ko ubwoba buri mu Rwanda bushingiye ku ihohoterwa ryagiye rikorerwa abatavuga rumwe na Leta, bityo ngo bikaba bitera ubwoba uwashaka kwiyamamaza ahangana na Leta iriho cyangwa gushyigikira uhangana nayo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’gihugu y’Amatora (NEC), Prof Kalisa Mbanda, yabwiye Umuseke ko ibyo iriya Raporo ivuga ataribyo, gusa ngo habaye hari n’ubwoba ntabwo bwaba bushingiye kuri aya amatora, ahubwo bwaba bushingiye ku mateka y’u Rwanda.

Yagize ati : Ubwoba buhari ntabwo ari ubw’amatora,…burya ijoro ribara uwariraye,…Abanyarwanda babonye byinshi, abantu bakuru babonye ibya jenoside, ariko na mbere, babonye ubuyobozi bwa Habyarimana, ubwa Kayibanda. Mu mateka y’u Rwanda, usanga harabayemo ibintu biteye ubwoba,….”

Prof Mbanda avuga ko nubwo mu mateka y’u Rwanda hari ibitera ubwoba, atabishyira ku buyobozi buriho ubu  cyangwa amatora ari kwitegurwa.

Uyu muyobozi wa NEC avuga ko urebye ku mategeko, ukareba mu buyobozi bwo hejuru nta kintu usanga gihari gikwiriye gutera ubwoba.

Ati: “Ariko uko umanuka ujya mu giturage hasi, imyumvire yaho, ndetse n’abayobozi b’ibanze hariho abari bagifite amatwara (mabi) bikomoka ku mateka, ariko agenda agabanuka.”

Prof Mbanda avuga ko hasi mu baturage usanga abantu bitwararika bakeka ko wenda gusinyira cyangwa gushyigikira umukandida wigenga ari bibi, kuko ngo bakeka ko nk’uwasinyira umukandida yaba akoreye icyaha ubutegetsi buriho, yivumbuye cyangwa ashyigikiye abashaka guhindura ubutegetsi buriho.

Akavuga ko kugeza uyu munsi nta muturage urakurikiranwa kubera ko yasinyiye cyangwa yashyigikiye umukandida runaka, bityo ngo nta n’uwo bikwiye gutera ubwoba.

 

Abaturage babitekerezaho iki?

Abaturage banyuranye twavuganye, batubwiye ko babona nta bwoba buhari. Igirukwayo Telesphore, utuye mu Mujyi wa Kigali we yatubwiye ko abona nta bwoba buhari, ahubwo ngo asanga hari icyo yakwita urwikekwe.

Ati: “Nzi ko wenda nk’aba bantu baba batavuga rumwe n’ubutegetsi hari igihe ushobora kugenda ugiye kumwamamaza ugasanga umuntu afite nk’urwikekwe.… Ikibazo cyabaho rwose, ni abayobozi mu nzego z’ibanze, ushobora no kujya kubasaba serivise bakaba batayiguha”. 

 

Leta n’imiryango Nyarwanda itari iya Leta basanga nta bwoba buhari

Kuwa kabiri, avuga kuri iki kibazo, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yatangaje ko nta ″Mwuka w’ubwoba″ abona mu Rwanda, ko ahubwo abavuga biriya ari abantu babikora ku bw’inyungu zabo kandi bakabikora buri gihe uko igihugu kinjiye mu bihe runaka.

Minisitiri Busingye ati “Kubyo njyewe mbona nta ″Climate of fear (Umwuka w’Ubwoba)″ iri hano, amatora mu Rwanda ategurwa neza umunsi wayo ukaba ari ibirori, abantu biteguye neza nta kibazo. Abavuga biriya bo n’ejo cyangwa ejo bundi tuba twiteguye kumva ibindi kuko yenda hari ibyo baba bifuza ko bahabwa.”

Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda itari iya Leta nawe yabwiye Umuseke ko nta bwoba babona mu Banyarwanda.

Ati : “Iyo uzengurutse igihugu cyose ubona nta bwoba Abanyarwanda bafite, ikiri mu Banyarwanda ubu, ni amatora ahubwo itariki yarabatindiye. Raporo yasohotse nkenka bayikoze batagiye kuri terrain (ku kibuga) kuko ari umuntu uri hano mu Rwanda ntabwo yakwemeza ko hari umwuka w’ubwoba, ntawuhari”

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa ″Transparency International-Rwanda″  we yatubwiye ko ahubwo iyi Raporo itesha agaciro ″Amnesty″ yayikoze.

Ati: “Iyo ubisomye uri nko mu Rwanda cyangwa uri umuntu ukurikira ibibera mu Rwanda, uribaza ese umuntu wakoze ibi bintu yari yabuze ikindi yandika, yari yabuze icyo avuga? Witegereje ukareba, umunyarwanda ufite ubwoba ni nde? Nta n’ubwo ndabona Abanyarwanda batekanye mu gihe cy’amatora nk’ubu. Aya matora nta nduru irimo, nta myigaragambyo irimo…umuntu ufite ubwoba bw’aya matora ni inde?”

Ingabire avuga ko imikorere ya ‘Amnesty’ n’ubusanzwe idasobanutse kuko nk’iriya Raporo ngo ishobora kuba yarakozwe nko mu kwa mbere (Mutarama) kw’umwaka ushize (2016) bagategereza iki gihe cy’amatora kugira ngo babe ariho bayisohora, cyangwa bakaba barayikoze bagendeye ku bitekerezo by’abantu baba mu mahanga batavuga rumwe na Leta iriho mu Rwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Prof. Mbanda ibyo avuga ni byo rwose. Ibishobora kutuvangira mu matora aba yabivanye mu nzira hakiri kare.

  • ntabwoba abanyarwanda dufite kuko guhitamo neza kand guhitamo ni aagaciro kacu.
    ubwo rero amahanga nareke kwivanga uko abanyarwanda tubayeho kuko tuzi aho twavuye ndetse naho tugana

  • Iby’ubwoba byo mujye mubivuga muziga. Rudahigwa akiri umwami w’igihugu yajyaga aho ashatse yitwaye nta bundi burinzi. Kayibanda yakoreraga i Kigali agataha i Gitarama muri ka VW Gikeli. Habyara aje we ashyiraho cortege y’imodoka eshatu, imwe imbere indi inyuma. None tugeze kuri cortege y’imodoka indwi zirangajwe imbere na moto. Ni ukubera ko icyizere cy’umutekano kiyongereye, akaba nta bwoba bugihari?

    • NONE KAYIBANDA YAPFUYE ATE? HABYARIMANA SE WE YISHWE NA MALARIA? RUDAHIGW AYAPFUYE AZIZE IGITUNTU SE? MENYA KWIRINDA KWABAYOBOZI BIKENEWE KUKO BOSE BARISHWE GUSA…ARIKO AMERIKA BAFITE CORTAGE INGANA ITE NIBA URI BAMENYA.??

      • Nonese iyobagira ababacungirumutekano byari kubabuza kwicwa? Harubwo bigeze baraswa na mayibobo igenda kwigare cg moto mu mujyi wa Kigali?

      • @Nkunda, niba nawe uremera ko ubwoba bw’amateka Prof Mbanda avuga ubufite. Ariko nkwibutse ikintu kimwe. Bariya bayobozi bose utwibutsa ko batazize urw’ikirago, nta n’umwe waguye mu ibarabara cyangwa kuri stade cyangwa mu bukwe yatashye nta burinzi buhagije. Byibazeho neza.

    • Isi yameze amenyo Manzi we ! Kugirango ubyumve neza, uzitegereze ibipangu bizengurutse inzu z’abanyakigali (hari n’aho uzasanga bihenze kurusha inzu bikikije), unyarukire ku Gisozi mu “gakiriro” urebe inzugi, amadirishya na portails (bikoze mu cyuma cya 3mm) bagurisha buri munsi uko bingana, hanyuma wongere ubare Security companies zigenga ziri muri Kigali, ubare abashinzwe umutekano (abazamu, Dasso, police, Inkeragutabara, abasilikare, maneko,…) bari ahantu hose no mu nsengero…uzasanga koko isi yarameze imikaka ! Mbiswa ma, hagati aho ariko ugomba kwemera ko umutekano ari munange.

      • Matama, Prezida uyobora Uruguay uyu munsi, kwa ba Luis Suarez igihugu gifite income per capita cyangwa revenue par habitat irenga amadolari 20,000 ku mwaka, agenda muri VW gikeli, kandi nta escort Agira. Ubwo se ntaba mu isi y’uyu munsi?

    • Isi yameze amenyo Manzi we ! Kugirango ubyumve neza, uzitegereze ibipangu bizengurutse inzu z’abanyakigali (hari n’aho uzasanga bihenze kurusha inzu bikikije), unyarukire ku Gisozi mu “gakiriro” urebe inzugi, amadirishya na portails (bikoze mu cyuma cya 3mm) bagurisha buri munsi uko bingana, hanyuma wongere ubare Security companies zigenga ziri muri Kigali, ubare abashinzwe umutekano (abazamu, Dasso, police, Inkeragutabara, abasilikare, maneko,…) bari ahantu hose no mu nsengero…uzasanga koko isi yarameze imikaka ! Mbiswa ma, hagati aho ariko ugomba kwemera ko umutekano ari munange !

    • President wa USA wari wasoma security capabilities z’indege agendamo Air Force 1? wari wakurikira ngo umenye ko iyo iri mu kirere itagenda yonyine idafite jets fighters ziyiherekeje? nonese ubwo tuvuge ko muri USA abaturage babayeho mu bwoba kubera iyo mpamvu? Siko biri kuko umutekano ku bakuru b’ibihugu ni ngombwa kandi igihe cyose n’ahantu hose.

      • @Israel, ubwo burinzi bugenerwa Prezida wa Amerika, buterwa n’icyizere cy’umutekano, cyangwa buterwa n’ubwoba? Ntubona n’abaza ino muri Afrika ko bahora babakorera amatangazo y’aho batagomba gutemberera, quartiers batagomba guturamo, amasaha batagomba kurenza batarataha, n’ibindi nk’ibyo? Biterwa n’icyizere cy’umutekano, cyangwa ni ubwoba? Ntawanze ko abayobozi barindwa. Ariko ntibakatubwire ko bakenera uburinzi kuko nta bwoba baba bafite. Cyangwa ngo batubwire ko kutagira ubwoba babiterwa n’uko barinzwe. Abatagira ubwo burinzi bw’umwihariko se?

  • Nibamubivuga nukoburiya ubwoba buhari.

  • Ndasetse imbavu zenda kuvamo: “Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa ″Transparency International-Rwanda″ we yatubwiye ko ahubwo iyi Raporo itesha agaciro ″Amnesty″ yayikoze.” Genda Rwanda uri nziza.

  • Birenze ubwoba. Na Kalisa Mbanda ubivuga ubwe afite icyoba kinshi.

  • Nta kibazo cy’ubwoba kuko amatora yacu ateguye neza.Bravo kuri NEC yacu. Naho ubundi burya umuntu arindwa n’Imana.

  • Banyarwanda mureke dukundane, twubahane, duhane amahoro tubone kuyagira, ndetse tureke kwikanga baringa. Amahoro niyo yambere!

  • Abari bafite ubwoba bwinshi ubu bwaragabanutse ,kuko uwo bari bafitiye ubwoba ko azabarusha amajwi yanze kwemererwa Kwiyamamaza.

Comments are closed.

en_USEnglish