Digiqole ad

Nshobora guhindura ikipe ariko kugaruka mu Rwanda ntibirimo- Emery Bayisenge

 Nshobora guhindura ikipe ariko kugaruka mu Rwanda ntibirimo- Emery Bayisenge

Gushaka uko yaguma ku rwego rwiza niyo mpamvu yatumye ajya gukorera imyitozo mu ikipe y’igihugu

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi Emery Bayisenge arahakana amakuru avuga ko yatangiye ibiganiro n’amakipe yo mu Rwanda APR FC na Rayon sports. Gusa kuba ikipe ye KAC de Kénitra yo muri Maroc yaramanutse mu kiciro cya kabiri bishobora gutuma ahindura ikipe.

Ngo ibivugwa ko ashobora kugaruka gukina mu Rwanda ni ibihuha
Ngo ibivugwa ko ashobora kugaruka gukina mu Rwanda ni ibihuha

Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abakina imbere mu gihugu ikomeje imyiteguro y’imikino yo gushaka itike ya CHAN 2018, abakunzi b’umupira w’amaguru batunguwe no kubonamo Emery Bayisenge usanzwe ukina muri Maroc.

Byatumye benshi bakeka ko amakuru yemeza ko ari mu ibiganiro n’amakipe yo mu Rwanda ari ukuri. Abatoza b’Amavubi basobanuye kenshi ko Bayisenge atazakoreshwa muri iyi mikino kuko akina hanze y’u Rwanda.

Uyu musore w’imyaka 22 yashimangiye ko adateganya kugaragara mu mikino ya CHAN kuko nubwo ashaka guhindura ikipe, ngo kugaruka gukina mu Rwanda ntabwo abikozwa.

Emery Bayisenge yagize ati: “Numva bivugwa kenshi ngo ndufuzwa n’amakipe yo mu Rwanda ariko ni ibihuha. Ndabura icyumweru kimwe nkasubira muri Maroc. Sinavuga ko nzasubira mu ikipe yanjye 100% kuko ‘agent’ ari gukora akazi ko gushaka ahandi hisumbuyeho najya, ariko si mu Rwanda rwose. Nta biganiro ndimo n’ikipe yo mu Rwanda. Kugaruka ino vuba aha ntibirimo”.

Uyu musore mbere ya KAC de Kénitra yo muri Maroc yakiniye andi makipe nka APR FC, Isonga FC n’ikipe y’igihugu Amavubi.

Ngo arifuza ikipe yisumbuye iyo arimo itari iyo mu Rwanda
Ngo arifuza ikipe yisumbuye iyo arimo itari iyo mu Rwanda
Gushaka uko yaguma ku rwego rwiza niyo mpamvu yatumye ajya gukorera imyitozo mu ikipe y'igihugu
Gushaka uko yaguma ku rwego rwiza niyo mpamvu yatumye ajya gukorera imyitozo mu ikipe y’igihugu

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish