Digiqole ad

Nsengimana ayoboye abazahagararira u Rwanda mu masiganwa azenguruka Eritrea

 Nsengimana ayoboye abazahagararira u Rwanda mu masiganwa azenguruka Eritrea

Ikipe yagiye muri Eritrea izatozwa na Sterling Magnell

Abakinnyi batandatu (6) b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare bari muri Eritrea. Abasore bayobowe na Jean Bosco Nsengimana bitabiriye amasiganwa atatu azenguruka icyo gihugu.

Jean Bosco Nsengimana niwe uyoboye abasore b'u Rwanda bagiye gusiganwa muri Eritrea
Jean Bosco Nsengimana niwe uyoboye abasore b’u Rwanda bagiye gusiganwa muri Eritrea

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Mata 2017 nibwo hateganyijwe isiganwa ribimburira andi azenguruka igihugu cya Eritrea. Ni isiganwa ry’umunsi umwe ‘Fenkil Northen Red sea Challenge’ rikikira inkombe z’inyanja itukura ku ntera ya 110.84km.

Umunsi ukurikiraho, ku cyumweru tariki 16 Mata 2017 abasore bahagarariye u Rwanda bazasiganwa mu isiganwa rizenguruka umujyi wa Massawa uri ku nkombe y’inyanja itukura. Muri ‘Massawa Circuit’ abasiganwa bazazenguruka uwo mujyi inshuro 12. Isiganwa rifite intera ya 121.2km.

Aya masiganwa yombi azakinwa mbere yo gutangira isiganwa rya gatatu ry’iminsi itanu rizenguruka imijyi itandukanye ya Eritrea, ryitwa Tour of Eritrea iri ku kiciro cya 2.2 ku ngengabihe ya UCI Africa (urwego nk’urwa Tour du Rwanda) rizatangira kuwa kabiri tariki 18 risozwe kuwa gatandatu tariki 22 Mata 2017.

Abasore bazahagararira u Rwanda muri aya masiganwa bayobowe na Jean BoscoNsengimana, Bonaventure Uwizeyimana, Jean Claude Uwizeye, Ukiniwabo René Jean Paul, Éric Nduwayo na Didier Munyaneza.

Bazatozwa na Sterling Magnell, Soungeur ni Obed Ruvogera naho umukanishi ni Theoneste Karasira.

Etape zigize Tour of Eritrea

  • Tariki 18 Mata: Dbarwa › Keren (124.75km)
  • Tariki 19 Mata: Keren › Barentu (142.14km)
  • Tariki 20 Mata: Hagaz › Asmara (117.16km)
  • Tariki 21 Mata: Mendefera › Massawa (169.94km)
  • Tariki 22 Mata: Massawa › Asmara (107.79km)
Ikipe yagiye muri Eritrea izatozwa na Sterling Magnell
Ikipe yagiye muri Eritrea izatozwa na Sterling Magnell

Roben NGABO

UM– USEKE

 

 

 

 

 

en_USEnglish