North Korea: Bakoze inzoga ikaze ariko idatera ‘hangover’
Nyuma y’uko bakoze kandi bakagerageza igisasu cy’ubumara (bomb a hydrogene) bigatuma amahanga akomeye acika ururondogoro, ubu Koreya ya ruguru yakoze inzoga ikaze yo mu bwoko bwa ‘Liquor’ biswe Koryo ariko ngo ifite umwihariko w’uko abayinyoye baramuka batacitse intege, ibyo bita Hangover.
CNN televiziyo mpuzamahanga imwe yemerewe gukorera muri Korea ya ruguru, ivuga ko iyi nzoga yihariye kandi ikarishye uwayinyweye agacururuka agashira inyota bitangaje cyane kuba baramukana imbaduko nk’abatafashe agasembuye.
Ikinyamakuru cyo muri Koreya ya ruguru kitwa Pyongyang Times kivuga ko Koryo iriya ikozwe mu kimera bita Ginseng kandi ngo aho kugira ngo bashyiremo isukari ahubwo bashyitamo bimwe mu bikomoka ku muceri.
Ibikoze iriya Koryo bifite ubushobozi bwo kurinda indwara zimwe na zimwe kandi ngo ntituma abayinyweye kenshi babyibuha bikabije.
Koryo ubu yemewe muri Korea nka kimwe mu bintu bikoranye ubuhanga kurusha ibindi.
Ng’uko uko igitariro cya hariya kifashe rero aho bageze ku nzoga itavunagura uwaraye ayisomye.
Mu minsi ishize muri Irlande ho baherutse gutangira kwenga inzoga bise Rwanda.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW