Digiqole ad

Nongeye kubona ubugingo bushya!

Mu rwego rwo gukomeza kubaka ubusabane n’Imana, tuzajya tubagezaho ubuhamya bw’abo Imana yakoreye ibitangaza bityo nawe ushobora kuboneraho ko utari wenyine ko hari abandi bageragejwe cyane cyangwa bahuye n’ibindi birushya ariko Imana ikabatabara.

Uyu munsi rero turabagezaho ubuhamya bw’umosore witwa Paul aratugaragariza uko Imana yamwiyegereje akabona ubugingo bushya. Tubifurije kuvanamo isomo ryubaka ubugongo.

“Nari mfite umukobwa twakundanaga w’Umukristo wahoraga ambwira Yesu, kugeza ubwo nabonye andembeje ansaba kuzaza gusengana nawe, bigeze aho ndemera njyana nawe. Njyezeyo nemera no kuvuga amagambo batubwiraga ngo yo kwakira Yesu ! Ariko nongeyeho ayanjye magambo ngira nti : « urakoze ndagushimiye, ariko kandi urabeho, sinzahagaruka ukundi hano ! » Kuko nzi neza ko umuntu iyo agiye cyane mu by’amadini abitamo igihe cye ubundi akabaho ubuzima bwa gikene akicupiza kandi ubwo buzima burarambirana cyane.

Ubusanzwe nari mfite ibintu byose nari nkeneye ibi bikaba byari byanatwaye umutima wanjye : akazi, ubundi nari mfite n’indoto zo kuzavamo umugabo mwiza w’igitangaza! Mu myaka itatu yakurikiyeho, nari naramaze gupangira ubuzima bwanjye, uruhande rumwe nari maze kugira akazi keza cyane, ku rundi ruhande mfite Fiance wanjye mwiza cyane, ibyo akaba aribyo bigirwamana bibiri nari maze kwiyubakira.

Mu buryo butunguranye, nahise ntakaza akazi,kuko bari bamaze guhindura uwari umuyobozi wacu, naho Fiance wanjye nawe aba aranyanze nyuma y’ ibyo tutumvikanyeho bikaza gutuma tunatonganira kuri terefone.

Byari bibabaje kubona ibyo nari nubatseho byose byari byarambase byari bimaze gukurwaho mu gihe kimwe.Nahatereye ibiro nyoberwa n’uko bingendekeye n’impamvu ibiteye. Ku ndiba z’umutima wanjye hasigaye ikimungu cy’agahinda katavugwa. Naguye mu bwihebe ndara ijoro ryose ririnda ricya ntatoye agatotsi. Inshuti yanjye yari imfitiye impuhwe yangiriye inama yo gufata kuri ka marijhuana (urumogi) ati : ” Nukanywa uzabasha gutora agatotsi !” Mu minsi ya mbere koko byaciyemo ngasinzira, ariko kuko nari ntakibasha kurya, natangiye kugira crise y’igifu, ibyo bimerera nabi kandi ntibituze.

Natekereje cyane gupfa, ariko umunsi umwe naje kwibuka isengesho ry’umuvandimwe umwe hashize imyaka itatu nyuma y’uko ansengera. Nibazaga niba Imana ibaho koko, cyangwa niba tuberaho gupfa gusa ubundi tukazimira burundu nta kongera kwibukwa. Numva nifuje gupfa. Naje kwiyemeza kongera guhamagara kuri Terefone ya nshuti yanjye y’umukobwa w’umukristo, uwo munsi kuko hari ku cyumweru araza tujyana ku Rusengero.

Narahageze nakirwa neza, umunyeshuri umwe wo muri Kaminuza ampa Ikaze mu mugambo meza cyane ansekera mu buryo nakozwe ku mutima n’uko kunyakira. Sinzibagirwa kandi amagambo yambwiye uwo munsi : ” Twe abanyeshuri, twishimiye kuba uyu munsi uje hano. “. Ahita ampobera, ubundi amfata akaboko arankomeza.

Uko kunyakira gutyo byatumye nicara numva nishimye cyane kandi numva bitumye nza kumva ijambo ry’Imana nezerewe cyane. Imana nayo iraza iranganiriza biratinda muri aya magambo : ” Soy un Dios de pactos que comple su palabra y guia tu destino porque eres mi hija amada “.

Ibyo byabaye hashize umwaka n’igice nemeye gufata umwanzuro wo kwemera kumeya Imana, ariko uwo munsi ibyo nari numvise byari bitandukanye n’ibyo nibwiraga. Imana irinda isezerano ryayo.Yanyeretse ko Imana ari nzima kandi ko yatanze umwana wayo kugirango nkizwe. Yesu ni muzima ! ampitishamo ubugingo bw’igihe kizaza kuko atari ikigirwamana. Arumva. Arasubiza. Atwitaho. Kandi ni uwo kwizerwa.

Ya nshuti yanjye y’umukobwa w’umukristo ntiyataye igihe cye ubwo yafataga umwanya we akemera ko dusangira ukuri n’ubuzima nari nkeneye. Nonese koko bakwizera bate ntawagiye kubabwira inkuru nziza ?”

Imana ibane Namwe.

Umuseke.com
Gospel Team

4 Comments

  • ibi ni ibintu bibaho mu buzima busanzwe. Imana ni igitangaza!!

  • Imana Irahambaye,Inyuza umuntu mu bikomeye ifite umugambi kandi mwiza

  • Amen erega izi ibyo yibwira izatugirira si ibibi benedata reka tuyivuge ndetse n’ibitangaza yakoze.Yeremiya 29:11

  • God is using you brethens i love your song but especily the semon found in them.

Comments are closed.

en_USEnglish