Digiqole ad

Nkunda kwambara ibintu byihariye ntari bubonane undi – Cassa Manzi

 Nkunda kwambara ibintu byihariye ntari bubonane undi – Cassa Manzi

Cassa Manzi uzwi nka ‘Daddy Cassanova’ ni umuhanzi nyarwanda uba mu mujyi wa Toronto muri Canada, ni umuhanzi uzwiho kwambara neza, avuga ko ariwewihitaramo imyenda kandi ngo akunda kwamba imyambaro ataribubonane undi muntu.

Cassa Manzi
Cassa Manzi

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Umuseke Cassa Manzi yagarutse birebana n’imyambarire ye n’uburyo ahitamo ibyo yambara.

Umuseke: uri umuhanzi wambara neza tubwira ibanga ukoresha?

Cassa: Hahaha murakoze nimba ariko mubibona, ikintu nakubwira ni uko nanga gusa n’abandi mbese nkunda kuba ndi ‘unique’.  N’iyo ngiye mu isoko ngura imyenda nabanje kwitonda kuko simba nshaka imyenda yambarwa na buri wese. Muri rusange iryo ni ibanga ryanjye nkoresha.

Umuseke:  Uyu munsi ni iki cyatumye wambara imyenda yiganjemo amabara ya gisirikare?

Cassa: Aya mabara ndayakunda cyane kuko yerekana urugamba Abanyarwanda turwana narwo buri munsi kandi n’ubwo turi igihugu gito ntekereza ko tweretse amahanga ko dushoboye muri byose.

Umuseke: Ni rihe bara ukunda kwambara?

Cassa: Urebye kabsa njye nkunda ibara ry’icyatsi “vert militaire’, hari n’igihe mfungura akabati ngiye gushaka icyo kwambara nkasanga hiyuzuriyemo imyenda y’icyatsi.

Umeseke: Ukundira iki iryo bara?

Cassa: Urebye ni ibara ritandura cyane, ikindi umwenda w’iryo bara ushobora kuwujyana ahantu hose nk’uko kandi uwambarana n’ikintu cyose ushaka.

Cassa ni umwe mu bahanzi bacye b'Abanyarwanda bagaragara neza igihe cyose.
Cassa ni umwe mu bahanzi bacye b’Abanyarwanda bagaragara neza igihe cyose.

 

Umuseke: Uhitamo imyenda ujyana mu bitaramo gute?

Cassa: Ntaciye kuruhande buri gihe nambara imyambaro ya kinyafurika kuko akenshi ndirimba mu bitaramo bihurirwamo n’abantu benshi, rero mba nifuza kugaragaza inkomoko yanjye niyo mpamvu mpitamo ubwo bwoko bw’imyambaro.

Umuseke: Ni nde ugufasha mu myambaro ya video zawe?

Cassa: Nta numwe kuko imyambaro yose ninjye uyihitamo ndetse n’abagomba kujya muri video zanjye nabo ninjye uba wabahitiyemo uko baza kuba bambaye.

Umuseke: Waba ukurikirana amakuru ya fashion mu Rwanda?

Cassa: Yego ariko si cyane, gusa icyo mbona ni uko fashion yacu itangiye gukura. Naguha urugero rw’umu-designer umwe witwa Cedric, afite iduka ryitwa Amizero kabsa uriya muhungu ndamwemera cyane kuko azi ibyo akora.

Cassa ngo akunda kwambara imyambaro ituma imushimishije.
Cassa ngo akunda kwambara imyambaro ituma imushimishije.

Photo: Innocent Ishimwe

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Iyo myenda wambaye se ko nanjye nyifite
    Tutaba mu gihugu kimwe
    Ugerageze wiyemera uvugako
    Wambara imyenda yihariye
    Ako ka jaket wambaye jya zarando
    Urebeko katari kuri yo
    Iyo kaburura wamvaye
    Ujye kuri no kuzindi soko zise Urebeko
    Ahubwo ko yabaye basaza barajagata
    Nta gishya mbonye
    Twese tuba kymigas be imwe
    Nanga abastar ko biyemera
    Bashaka kwigira ibitsngaza
    Na ba Jz ibyabo turabyambara
    Nkanswe wowe ukidondsnga ku rugi

    • Ohhh Litle looser, cuki ya nini?
      mind your business, Cassa is a star and you’r jst a looser following after buying some little bundles.

      Keep moving Cassa

      • No mwi kabya please Cassa is cheap man nka bandi bose rwose su gusebanya ni rubanda giseseka.

        Cassa atiye Toronto abayeho bisanzwe nki zindi mpunzi zose zasuhutse kubera amaramuko.

        We ikibi cyane namubonye ho kizamuzambya ni drogue nyinshi anywa urumogi niwo mugati we soit ruzamwica mu mubili mu bitekerezo cg abe yafungirwa urumugi kuko hari leta nyinshi zitarwemera.

        Nareke utigambo akore mu nganzo niwo mwuga we watuma azamuka akamenyekana nkaba Diamond Wizkid na bandi turimo tubona bazamuka

        Naho kuzima ukiyambaza umunyamakuru wu museke ngo akwatse wapi muzehe wayobye !!!!

  • Yes cassa,cedric kabisa natwe turamwera uriya mwana ari creative cyane.
    Hanyuma izina casanova,warihiniye iki?byarangiye uje kumeny icyo bisobanura?ahHhAahaha

  • Iyo kabutura igura $16 muri Wall Mart!!

  • Type arasa na papa we n’abashiki be bya hatari.ise yaribyaye kabisa

  • cassa amahoro amahoro gentlemen

  • Gusebanya sibyiza rwose mujye muvuga nibyiza cg utabishimye winumire

  • i just love u man i love how u do things naho abagusebya bareke niwashimisha bose bo c bafite iki,go go man

Comments are closed.

en_USEnglish