Digiqole ad

Nkore iki?

“Nyuma y’ibibazo abasomyi bageza k’UM– USEKE.COM bifuza inama ku bibazo bitandukanye. Ubwanditsi bwasanze hashyirwaho agace (rubrique) kihariye gacishwamo ibyo bibazo maze abasomyi bakagira uruhare mu gutanga inama n’inkunga y’ibitekerezo mu gukemura ibyo bibazo.

“NKORE IKI?” hazajya hanyuzwa ibyo bibazo, ubishoboye atange ubufasha bwe mu bitekerezo. Urubuga UM– USEKE.COM ubu rusurwa n’abantu barenga ibihumbi mirongo itandatu ku munsi (60,000) baherereye mu mpande zitandukanye z’isi bafite ubumenyi butandukanye, nawe wifuza kugisha inama aba abasomyi, wakwandika igitekerezo cyawe ukacyohereza kuri [email protected]. Turabashimiye.

Nkore iki?
Nkore iki?

Muraho, nkunda gusoma amakuru mwandika cyane cyane nkakunda ibitekerezo by’abasomyi niyo mpamvu nifuje kubandikira ngisha inama abasomyi b’ UM– USEKE.COM ariko muranyihanganira ntago nivuga izina.

Ndi umukobwa ndangije amashuri yisubumbuye navutse muri 1995 ariko uburyo navutsemo barabimbwiye numva birambabaje cyane ku buryo byanteye igikomere.

Nisanze mbana na Mama gusa kandi nawe nkabona tudasa uko nakuraga nagiraga amatsiko yo kumenya Data, nabaza Mama nkabona abuze icyo ambwira.

Byageze aho ambwira ko muri Jenoside bamufashe ku ngufu akambyara kandi ko umuntu wa muteye inda yakoze Jenoside ndetse afunze yanakatiwe burundu kubera ko yishe abantu benshi anambwira ko nsa n’uwo mugabo wa mufashe ku ngufu ngo iyo ambonye buri gihe ahita amwibuka.

Nabajije Mama niba umuryango w’iwabo nta muntu wundi uriho ambwirako babishe bose agasigara wenyine aza no kumbwira ko bari batuye i Bugesera ariko twebwe tuba ku Muhima mu mujyi wa Kigali.

Ngeze mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Mama yakoze impanuka ahita apfa bampuruza mva ku ishuri nza ku mushyingura.

Abaturanyi bacu nibo bamfashije ku mushingura nta n’umuntu w’aho yavukiye nabashije kubona kuko yari yaranze iwabo ku isambu ngo bahita bamwica.

Narakomeje ndiga mfashwa n’umugiraneza twari duturanye nantaha mu biruhuko akaba ariho mba kugera n’ubu.

Ariko ngira ikiniga gikomeye cyane kuba Mama wanjye yarapfuye ntazi n’iwabo uwo yambwiyeko ari Data akaba afunze nawe ntanamuzi.

Ubuzima bwanjye nabuburiye icyerekezo, gusa ubu narangije kwiga amashuri yisumbuye umugiraneza undera yemeye kuzamfasha nkakomeza Kaminuza ariko nta rukundo mubonamo.

Ibi bituma numva nigunze, ngira agahinda kadashira, hari ubwo numva ko ntariho kuko ntagira aho navuye, kenshi numva nshaka kwiyahura, nkagira intege nke kuko nabonye bisaba imbaraga.

Mu buzima nta muntu niyumvamo. Ntawe nagisha inama, nkunda gusoma Umuseke.com ibitekerezo by’abasomyi ntazi nibyo ngenda niyumvamo kurusha abo tubana tutaganira.

None ndabandikiye mbasaba ngo mumbwire icyo bakora ngo ubuzima bwanjye bugire umurongo n’intego nk’uko numva ubw’abandi bavuga bumeze.

Murakoze.

 

35 Comments

  • icara usenge ubwiri imana yawe izaguha umurongo ngendferwaho

    • uraho neza buriya kubaho kumuntu si accident ku Mana. Nubwobwose ubabaye ariko hari intera nini ugezeho Maman wawe ntabwo yabaye umubyeyi gito kuko atakweretse byibuze iwabo ariko nawe yarafite ibikomere by’amateka yanyuzemo.Ubu urangije ayisumbuye ufite icyizere cyu gukomeza. Ayo uyafate nkamahirwe akomeye ubuharukubona akifuza kugera aho ugeze. Kandi BURIYA ABANTU BOSE NTIBAGARAGAZA URUKUNDO KIMWE
      niba nacyihishe inyuma yubwo bufasha uwo muryango ugufasha nukuri navuga ko aribikoresho by’Imana kuko haribenshi bafite imiryango itabitaho gutyo;iyobyose nukugirango EJO HAZAZA HAWE HABE HEZA. Uracyarimuto uramenye hatazagira ukwereka ko agukunze kandi ashaka kukwangiriza ubuzima harinubwo wagirwa inamambi ujyushishoza kandi usabinama nkuko wabikoze kandi ujyusenga cyane.HARIGIHE UZAKURA UKAGIRA UMURYANGO WAWE GUSHAKA UKANAGIRA ABANA;BYAZAKUBERA BYIZA USHATSE NA PSYCHOLOGUE UGUFASHA

  • wihangane kuko nange byambayeho ariko icyangombwa nugusenga senga imana izaguha icyerekezo jyawegera abakozi bimana bakugire inama ihangane niba wabona uko umpamagara uzampamagare kuri 0789239360 nzakugira inama zuko nabyitwayemo

  • Good Iniative UM– USEKE aka kantu ni keza.
    Mwana wa mama rero nakubwira ko ikibazo cyawe gishobora gukemurwa n’amasengesho cyane cyane. Sinkubwiye Idini uzajyamo OYA uziajye mu cymba cyawe usenge ushikamye usabe Imana guhindukiza umutima wawe no kuwumvisha ko abantu bose ari abavandimwe bawe u RWANDA rukaba arirwo nyoko na so.
    Bizagufasha.
    Hanyuma uzanyandikire kuri [email protected] tujye tuganira nzagufasha uko nshoboye

  • First of ugomba kumenya ko ntacyaha na kimwe wigeze ukora. Abana ntibabazwa amakosa y ababyeyi babo. so u dont have to feel guilty about anything your dad did, u are just a victim like any other person who was hurt by his actions. ibisigaye usenge Imana izagukomeza kandi izagufasha. Komeza wihangane ntabwo byoroshye ariko kubona warabonye ugufasha ni ikimenyetso kikwereka ko Imana ikwitayeho because things could have been worse. So shima Imana ubundi ikomeze igufashe, be strong. Mu myaka iri imbere uzarebe uburyo wazandika igitabo, am sure cyazafasha benshi.

  • Ikibazo kirakomeye peee, ngifata nkibindi byose jyewe nita ingaruka twasigiwe na Jenoside.

    Inama niyi rero, mubuzima bwose umuntu abaho, nasanze aribwo mpano y’ikirenga Imana yahaye mwene muntu kdi nibwo nshuti y’ikirenga mbere yibindi byose.

    Ndakumva pee, umaze kumenya ubwenge, ndetse igihe kini ucika intege kuko utagira imbere n’inyuma, hakiyongeraho iyi Rwandan society yakomerekejwe nariya marorerwa, muri wowe ukabura uwo wabwira agahinda kawe bikagutera kwiheba.

    BIrakomeye, ariko kubaho birashoboka, icyambere nukwiyakira, icyakabiri ubwo Imana yagufashije ukaba uri munzira zubuzima bw’amashuri, birashoboka ko wowe ubwawe ushobora kurema umuryango uzakumara agahinda ndetse ukagirira na society akamaro.

    Burya rero ubuzima bupfira mumitekerereze, kdi ujye unibuka ko hari ababafite badafite icyo babamariye ndetse basigaye bicana uko bwije nuko bukeye. Wowe rero Imana yahisemo ko ibyo bikubaho kdi imbere yawe niyo ihafite mubiganza.

    Yego nkumuntu ubura ikintu gikomeye mubuzima, ariko uzabona umuntu Imana yaguteguriye uzaguhoza amarira warize yose. Gusa jya usenga, witunganye munzira zamasengesho kdi utunganire Imana, ibindi ubiyiharire, jye nkumbwira ibi, n’ubwo ibyange bitandukanye nibyawe ariko nagezweho nubupfubyi mbura epfo na ruguru, ariko mbayeho kdi mbasha no gufasha abandi batagize icyo kibazo. Humura rero kdi ukomere mu Mana ntacyo uzabura

  • Nshuti witondere abaguha number kuko baraje babe besnhi cyane kandi bose siko bakwifuriza ibyiza.
    Gusa inama naguha nuko wakwegera Imana nayo izagusanga ikwereke umurongo

  • Muvandimwe,mbanje kukwihanganisha isi iratugora cyane,gusa hariho Imana niyo ikiza ibikomere senga cyane ujye mu ma groupes de prières uzabona ukuboko kw’ISUMBABYOSE!Wikwiheba nta mvura idahita.Komera

  • Izere Imana naho abantu bo bakuyobya kdi usengane umwete nicyo cyonyine cyagufasha.

  • hari icyo ntumva neza:uravuga ko umuntu waguhaye aho utaha, akakwishyurira amashuri ndetse akaba yarakwemereye no gukomeza, yewe umwita umugiraneza warangiza ngo nta rukundo umubonamo?Aha urashaka kuvuga iki, yaba se aguhohotera cg se yaba yarakubwiye uburyo uzishyura ibyo yaguhaye?twumvikane ko atari mwene wanyu kandi ko nta nshingano agufiteho.
    Niba kandi ukeneye kumenya ukuri kwibintu baza abaturanyi banyu ko ntawe uzi aho mama wawe yavukaga.ubundi uzikore ujyeyo ujye gushaka ibisubizo by’ibibazo ufite.Umaze gukura aho gutekereza kwiyahura nandi mafuti menshi watekereza uko wasubiza bimwe mu bibazo ufite.Icyerekezo cy’ubuzima ni wowe uzacyiha kandi rero wikuremo ibyo kwanga abantu no kwigunga.niwigunga abantu bazagucikaho kandi ntawe uzaba uzi impamvu witwara gutyo.koko wabuze numuntu numwe wagirira icyizere ngo umubwire ibyawe muganire uruhuke ku mutima ko yanakugura n’inama yaho wahera wisana?
    Ikindi nacyo ugomba gutekerezaho:ujya wibaza ko maman wawe atakubwije ukuri ku mateka yawe? simwita umubeshyi ntamuzi ariko biragoye kumva ibye nkurikije uko wabyanditse aha.ko yarokotse jenoside ni bande yavugaga bamwica aramutse atashye iwabo?harimo ibintu bidasobanutse pe.
    gusa uwo muntu wakwakiriye afite bimwe mu bisubizo ku bibazo wibaza niba ndetse atari byose kuko ntibwira ko yapfuye kugufata gutya gusa.mbere yo kumufata nk’inyamaswa wagombye kumwegera ukamubaza witonze niba hari icyo yagufasha cyatuma umenya amateka yawe.uko azagusubiza bizakubwira byinshi rero uzabyitwaremo neza.Va mu bwigunge uganire nabantu bizakungura byinshi kandi bizagufasha kubona aho uhera umenya ibyo ukeneye kumenya.

    • umubwije ukuri

    • Muvandi ujye wirinda kuvuga amagambo akarishye cyane, hari abantu bafite imitima yahungabanye
      kuguha ibintu byose ukeneye ntibivuga urukundo, uzasobanuze neza affection icyaricyo ubone kuvuga amagambo akarishye gutya.
      iyo umuntu ageze aho atekereza kuva mu buzima, biba bikomeye, akeneye umwitaho akamuha urukundo, uziko afite ibikomere yonse akiri munda, yonse avuka kurenza ibyo yabwiwe amaze gukura
      tekereza neza urebe ari wowe byabayeho, wishyire mu mwanya wa nyina watwaye inda adashaka atateganyije, agakuza umwana w’umuntu wamuhemukiye, akanamwicira, urumva efforts uriya mubyeyi yakoresheje yaba kumutwita, kumubyara ndetse no kumubwiza ukuri.
      nujya kujija uge ugira umutima uhe icybahiro abatabarutse

  • Mwana wa mama,

    Iki kibazo ntabwo cyoroshye, ariko aho ikibazo kibonetse n’igisubizo kiraboneka byanze bikunze. Hari umwe mu bagusubije wagize ati shaka groupe de priere ujyamo kandi uyijyemo wiyemeje ko ariho uzafashirizwa( ibi ntubijenjeke ubikore) . Iyo groupe de priere igomba kuba igizwe n’abakristo bemera kandi bashikamye ku Mana batabeshya. Hanyuma ikibazo cyo kumenya imiryango maman wawe akomokamo ntabwo cyagombye kukubera umutwaro udashoboka kwikorera. Hari umuvandimwe wakubwiye ko niba wowe utahazi, abaturanyi bazabigufashamo. Yewe na papa wawe izashyira umumenye kuko buriya ntihabuze umuntu waba azi ibyabaye kuri maman wawe wabasha kuguha ayo makuru. Ikingenzi na none menya ko kwiyahura ni icyaha kandi kuva kuri iyi si wiyahuye uvuga ngo uhunze ibibazo , aho ujya nyuma yaho hari ibibazo byo bitagira igisubizo: mu muriro w’iteka. Kwiyahura rero ntacyo byagufasha ahubwo ni bibi kurushaho. Komera Imana ikubere umubyeyi muri byose.

    • “Kuba umukristo wemera kandi ushikamye ku Mana utabeshya” babipimisha iki?

      • Burya n’amadini y’abakristu atandukanya ukwemera nubwo bose bafite Bibiliya imwe. Umuntu ku giti cye bitewe n’icyo umutima we umusaba mu byerekeye kwegerana n’Imana kurushaho , abasha kubona neza aho ashobora gushingira ubukristo bwe. Nugushakisha npaka ugeze ku byo wifuza. Hariho n’abakristo bavuga ko bahagararira kuri Bibiliya gusa ko nta madini yanditse muri bibiriya ko Bibiriya ariyo gisubizo cya byose. Iryo naribona azarigemo azabona abantu bemera basengane nawe kandi bamufashe. Ndizera ko twumvikanye.

  • ihangane nshuti,imana irahari kdi ujye uyiringira izagushoboza haranira kubaho,

  • Abana b’ubu ye, Umuturanyi mutagira n’icyo mupfana aragufasha ngo wige ariko wowe ngo nta rukundo umubonamo, Ubwo se urashaka iki kindi?!!
    N’abakubwira ngo ujye mu cyumba usenge Imana izaguha igisubizo, ndabona nta kindi izaguha, igisubizo yarakiguhaye ariko winangiye umutima.

    Niba utatubeshye ni Mama wawe wakubeshye kuko muri iki gihugu ntaho watinya kujya kandi ari iwanyu ngo batakwiyicira;
    ese ubundi ni ngombwa ngo use na Mama wawe?
    Wihanganire amagambo akarishye nkoresheje kuko nta kundi mbona nakubwira.

  • Ndakwihanganishije cyane. Inama iruta iyindi ni isengesho. Nakurangira ahantu haba isengesho mu Ruhango aho bita kwa Yezu Nyirimpuhwe. Bajya bagira gahunda y’amasengesho ku bintu bitandukanye harimo no gusengera ibikomere umuntu yahuye nabyo mu buzima.Isengesho riba ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi. Ariko bikaba byiza iyo ugiyeyo mbere ukabaza gahunda zaho kuko bagira abantu bakora igikorwa cyo gutega amatwi mu minsi y’imibyizi(Ecoute/Listening)biruhura umutwe kandi bakagufasha no gusenga.Courage

  • Jye nshimishijwe n’uko uriho kandi mama wawe akaba yararetse ugakomeza kubaho. Iyo uza kuba warasamwe muri iki gihe itegeko rihana icyaha cyo gukuramo inda ku bushake ryorohejwe sinzi ko uba waragize amahirwe yo kubaho ariko kuba Imana yararetse ukabaho ni uko izi ko ukwiriye kubaho kandi Ubuzima bushobora kugira intego bitewe n’uko Imana y’ukuri ari yo soko y’ubuzima ariko kugira bugire intego ugomba kubiramo uruhare.
    Jya ukunda gusoma bibiliya cyane cyane Zaburi,Yobu,Amaganya,inkuru zo mu mavanjiri zivuga imibabaro Yesu yagize, inkuru zivuga ibitotezo by’abakristu bo mu kinyejana cya mbere.
    Jya usenga kenshi wiherereye kandi mu ijwi riranguruye
    Tumira umuhamya wa Yehova akwereke uburyo bwo kwiga bibiliya
    Jya ukunda kuba uri hamwe n’abantu wumva wakwisanzuraho kugira ngo ufate igihe n’iyo cyaba gito cya kutitekerezaho cyane
    Jya ukura sport (imyitozo ngororamubiri)
    Jya ukunda kumva indirimbo zituje
    Call me for other information:0730534388

  • MUVANDIMWE RERO NAKUBWIRANGO IHANGANE ARIKO MUBYO WAVUZE NJYE IKINTU NTUMVA NI UBURYO UVUGANGO UWO MUNTU UKURERA NGO NTA RUKUNDO UMUBONAMO KANDI YARASHOBOYE GUTUMA UKOMEZA KWIGA AKABA AZAGUFASHA NO GUKOMEZA KWIGA. UMENYEKO USIBYE IMPUHWE YAKUGIRIYE NTACYO MUPFANA ASHATSE YABIREKA KANDI NTACYO WABIKORAHO RERO BANZA WOWE UMWEREKE KO WISHIMIYE IBYO YAGUKOREYE IREBE NIBA KU RUHANDE RWAWE UMUFATA NKUMUNTU WINGIRAKAMARO MU BUZIMA BWAWE NAWE AZAKWEREKA URUKUNDO.NUTAGIRA UMUNTU NUMWE WIZERA NTIBIZAGUKUNDIRA GUKIRA IGIKOMERE REBA MU BANTU MUZIRANYE UMENYE GUHITAMO UWAKUGIRA INAMA NDETSE UMENYE NO KUGENDERA KURE ABAKUYOBYA. BANA NEZA NABAKURERA UBABERE UMWANA MWIZA KUKO NTA RUHARE BAGIZE MU BYAKUBAYEHO NABO BARI MU BANTU BAZAGUFASHA GUKIRA IBIKOMERE. HARI BENSHI BATAGIRA IMIRYANGO KANDI BARABYAKIRIYE WITA UMWANYA CYANE KU BYO MAMA WAWE ATAKUBWIYE NO KURI SO UTAZI HARANIRA KUBAHO UZAREME UWAWE MURYANGO MU GIHE UZABYARA UZISHIMIRA ABANA BAWE BAKWIBAGIZE IBYO BYOSE ARIKO NABYO BIGASABA GUSHISHOZA KUWO MWAZARUSHINGANA KUGIRANGO UTAZAKOMEREKA 2.

  • Ok courage rero

    • Ikibazo cyawe gifite uwagikemura numwe gusa ni Yesu.
      Shakisha uko wamenya Yesu neza uzabona ibyawe byose yabishubije.Ikindi nuko agukunda kandi ntakintu nakimwe kimunanira.

  • uwo ukwishyurira amashuri niwe mubyeyi wasigaranye mubere umwana mwiza umukunde nawe azahora agufasha muri byose nomubitekerezo byawe kandi usenge Imana Hari benshi bakwandikiye ko bazabigufashamo nkwifurije kuzagira ubuzima bwiza .

  • ngo wabonaga mama wawe mudasa?! ikindi umugiraneza yaragufashije uba iwe, arakurera arakurihira agiye kukurihira na kaminuza none ngo NTA RUKUNDO UMUBONAMO!!??

  • nubwo bwose ikibazo cyawe kiruhije nkaba ntafite amagambo yo guhita nguhumuriza ariko hari icyo ngirango nkubwire.Imana yaremye ijuru n’isiigufitiye urukundo rusaga(rukomeye cyane)ubyizere uyisenge kuko ikibazo gikomeye abantu bananiwe iragishobora ishobora byose urukundo ndemeranya nawe si ibintu na faveur umuntu akugirira,ruri ukwarwo n’ibintu biri ukwabyo kimwe n’uko urukundo rushobora guherekezwa n’ibintu umuntu ashobora kuguha ibintu atagukunda cyakora ugukund aguha ibintu.IMANA yiteguye kukumara agahind n’umubabaro, yiteguye kuguha uwo kugukunda by’ukuri ariko ushimire uwo ugufasha ubu kuko la plus belle fille du monde ne peut te donner que ce qu’elle a umuntu atanga icyo ahobora kugira. Imana YEMEYE NGO UVUKE MURI CONDITIONS ZIKOMEYE YITEGUYE KUKUGIRA UMWARI CYANGW UMUMAMA UZAKORAIBINTU BIKOMEYE UGAFASHA N’ABANDI UFITE AGACIRO MALGRAIS CELA IZANAGUFASHA KUGIRA UBUTWARI BWO KUBABARIRASO KUKO KUMUMENYAKO UZA MUMENYE.KOMERA SISTER.

  • Amagambo ntahagije yo kuguhumuriza.Ariko Imana igufitiye umugambi mwiza.Hari benshi nkawe bahuye n ibyo bibazo ariko ni bake babona ababafasha bagakira ibikomere nk ibyo kuko ntawupfa kubivuga.Yewe nanwe urabona ko wahisemo abasomyi ngo bagire icyo bagufasha kuko ntiwapfa kwemera kugira uwo uhura nawe ngo agufashe muganira.Rero nkugire inama;ubuzima bwuzuye byinshi cyane udafite ikibazo nk icyawe afite ikindi kibazo kd kijyanye n ibyaye mu Rwanda.Shikama witekererezeho uve mu gahinda,wemere abo Imana iguhaye kuko abo bakwakiriye ni nabo bagukunda kurusha abandi nubwo bikugora kubona urwo rukundo ubashakamo.Kd wikomeza guta umwanya wawe ngo urashaka ukwereka urukundo ejo n ejo bundi hatazagira ugushukisha ibishashi by uru kundo maze ukisanga mu mazi abira kurusha aya mbere.Abantu barakunda ariko ntawagukunda kurusha Imana yakuremye.Iyakire wakire nibyakubayeho byose,maze wakire urukundo rw Imana mu buzima bwawe.Benshi muri bagenzi bawe bavutse gutyo benshi banduye Sida abandi ntibagize amahirwe yo kubana n ababyeyi niba nawe wabanye na maman wawe nubwo nta bavandimwe be uzi.Abandi ntibabasha kujya mu miryango.Ibibazo n ibyisnhi kanguka uve mu mwijima wo gushaka abakureba.Imana irahari kd yo yakuremye niyo ifite ijambo nyamukuru ku buzima bwawe.nakugira inama yo gushaka umuganga cg umu pasteri akagufasha kuko bizagufasha cyane.Wikwigunga ngo uhereranw n ibibazo wenyine.Imana iragukunda kurusha twe abasomyi.Niba usenga izakwereka inzira.nakakubwiye byinshi birenze aha ariko ukeneye kuganirizwa amaso ku yandi.Ndangiza utoranye mur aba bose bakwandikiye ushake uwo wakwisanzuraho muzaganire agufashe.Twese twaciye mu bihe bikomeye cyane mur iki gihugu cyacu.

  • ihanga isumbabyose irakurebanukuri

  • umva icyambere n’ugusenga kuko ibyo abantu baguhumuriza birashira kdi n;urukundo rw’ abantu rurashira ariko IMANA niyo ihumuriza umuntu kdi niyo imenya inzira umuntu acamo zose usome ezekiyeli16:4gukomeza uzasanga igisubizo kuko nibyo nanjye byamfashije

  • icyibanze ugomba gusenga imana ikagufasha kuko ariyo yonyine itanga amahoro mu mutima w’umuntu ikindi ugomba kumenyako impanvu wavutse muburyo budasanzwe ari umgambi wayo erega hari nabandi bafite base na ba mama bafite ibibazo biremereye kuruta ibyawe rero ihanga umuti ntabwo ari ukwiyahura kuko na byo si igisubizo ahubo n’imikasiro waba wishizeho ukabura isi ndetse ni ijuru.

  • Njye mbona ubwo umaze kuba humaniste, ugeze igihe cyo kwifatira icyemezo.D’abord banza ushime Imana kuko hari abandi bavutse nkawe kandi batabonye amahirwe yo kwiga nkawe. Rero aho bigeze fata uwo ukurihira nk’umubyeyi kandi umenya ko aho ugeze (mu myaka urimo) ushobora gutangira ubuzima bwawe kandi ukabuganisha heza wifuza, so kura uharanira kwigira tout en profitant uwo mugiraneza njye nagufatira nk’umubyeyi wawe. ese uri umukobwa cy uri umuhungu? nabyo byadufasha kukugira izindi nama!
    Ukomeze wihangane!!!

  • Mbere ya byose banza ushime Imana,
    kuko hari benshi bahuye n’ikibazo nk’icyawe ariko batagira ubafasha, ikindi ugomba kwirenganziza ibyakubayeho kuko uramutse uri umu shoferi utwaye imodoka ukagenda ureba muri retrovisiseur wagonga, icyo igufasha ni ukureba gato inyuma bishaka kuvuga ngo wikomeza kuguma mu byahise witekerezaho mu buzima wanyuzemo, ahubwo shaka uburyo watangira ubuzima bushya, kandi wigiremo icyizere, geregeza kumva ko ibintu bizagenda neza wibuke ko abantu benshi ubona babayeho uko twakwita ko ari neza burya ukurikiranye amateka yabo wasanga baba baranyuze mubuzima bubi ariko bakagira umuhati wo guharanira kubaho neza, so be strong and be optimiste(ureba imbere heza) bizagufasha kandi jya ukunda gusenga kuko nabyo bitanga amahoro, ikindi ugomba kugira umuntu wizera ukujya umuganiriza ibyawe,akakugira inama burya sibyiza ko umuntu abaho atagira uwo yizera cg inshuti bituma uhora wigunze va mu bwigunge nkuko wateye intambwe ukandika ibikurimo komereza aho, humura nturi wenyine, kdi Imana izagufasha.
    be strong and be bressed!

  • “Problems may only be avoided by exercising good judgment.
    Good judgment may only be gained
    by experiencing life’s problems.” so, be strong, and Pray the God,he will help you to resolve your problems.

  • Tonto,iryo zina urarikwiye pe!!!!gusa Imana izabiguhere umugisha uri umujyanama mwiza.urashobora kumpa contact zawe ko nabonye ushobora kumpa nange inama inyubaka.
    murakoza!!!!

  • Kabisa urababaye, ariko reka nkubwire: hari indirimbo ya Chorale Abakurikiye Yesu (y’Abadivatiste), uzayitege amatwi wumve ubutumwa burimo. Buriya abantu benshi ubona bagenda, ariko baba bafite byinshi baguhishe, ndetse bibababaje cyane ku buryo udashobora kumenya. Gusa ushobora kuba utaramenya ko burya buri muntu wese aho ava akagera, ni imbaraga z’Imana zimubeshaho, ibindi byose ni ubusa. Imiryango n’abavandimwe ni byiza koko, ariko hari benshi babifite ntibibe bifite icyo bibamariye at all, ahubwo ugasanga umuryango wawe ari abandi bantu Imana yagiye akwihera ku bushake n’ubuntu bwayo. Uzaterefone iyi numero 078 830 30 81 usabe uyu mugabo ( ni Pastori) ko yakugira inama. Niba uri umukobwa, uzamubwire aguhuze na Madamu we, bakugire inama kandi nzi ko bazabikora. Imana yonyine niyo iturinda, kuko idukunda bihebuje. Nawe nzi neza ko ibyo bikuvuna ari umutwaro Yesu yagukuraho mw’isogonda rimwe gusa.

  • Iyo ndirimbo yitwa ngo “wiganya cyane”

Comments are closed.

en_USEnglish