“Nkora muzika kubera urukundo abakunzi banjye banyereka”- Lil G
Lil G umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya HipHop ubwo yari umwe mu bana bato cyane muri muzika nyarwanda bamamaye, aratangaza ko akora muzika bitewe n’urukundo abakunzi bamwereka ku bw’impano ye yo kuririmba.
Ubusanzwe Lil G yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga indirimbo “Nimba umugabo” afatanyije n’umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubwo Lil G yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Nyegera’ yakoranye na Riderman yagize icyo atangariza UM– USEKE.
Yagize ati “Imbaraga zanjye zose nkoresha nziterwa n’urukundo abakunzi banjye banyereka, niyo mpamvu rero mu gihe nkifite imbaraga ntazabicisha irungu”.
Yakomeje atangaza ko yumva afite ubushobozi bwo kuba yakwitabira irushanwa iryo ariyo ryose aramutse agiriwe icyizere cyo kuba yagaragara mu irushanwa yahamagarwamo nka Guma Guma cyangwa irindi ryose.
Reba amashusho y’indirimbo ‘Nyegera’ Lil G yakoranye na Riderman.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Nimwiza natangajwe nokubona kuri you toube arigata young Grace muge mwitwara.neza mwabahanzimwe
karacyari gakana disi ariko njye nkunda ukuntu karirirmba biba biryiheye amatwi pe
ngo umuhanzi ?uwo ntamuhanzi umurimo !!!
Comments are closed.