Digiqole ad

Nkomeze mukunde nubwo Nyina yamutwise bamufashe ku ngufu muri Jenoside?

 Nkomeze mukunde nubwo Nyina yamutwise bamufashe ku ngufu muri Jenoside?

Mwiriwe neza basomyi b’UM– USEKE, nkunda gusoma ibitekerezo abantu batanga hano none nanjye ndagira ngo mungire inama.

Mu mwaka ushize wa 2015 natandukanye n’umukunzi, ariko bidateye kabiri nza guhura n’undi mwana w’umukobwa mwiza peee, ugwa neza, usenga, ukunda abantu, useka neza, mbese sinzi uko namubabwira.

Uwo mukobwa naramubengutswe ariko kuko nari nkimara gutandakana n’undi sinahita ninjira mu kumutereta ngo mbishyiremo ingufu nyinshi.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, nibwo namubwiye ko mukunda, rwose nawe ntiyambihiriza umugora nari nateguye neza nawe ambwira ko akunda, dore ko twari tunamaranye amezi twigana.

Umukunzi wanjye rwose ntabwo akunda kuvuga kubirebana n’ababyeyi be, kuko nabonye iyo umuntu ashatse kubivugaho ababara, ku buryo nirinda kubizana mu biganiro.

Nyuma y’amezi hafi atanu, mu cyumweru gishize nibwo naje kumenya ko nyina bamufashe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aremera atwita iyo nda ndetse aza kumbyarira umukunzi, ariko aza kumujugunya kwa Se (ubu ufunze kubera Jenoside yakoze) kugira ngo bazamurere.

Uyu mwana w’umukobwa yakuriye kwa Nyirakuru ubyara Se, ntazi Nyina ndetse ntazi Se. Mbona nubwo atabigaragaza, ariko afite igikomere ku mutima gikomeye cyane.

Ubu rero kuko ntangiye gutekereza gushinga urugo birangoye kuko ndibaza niba nashaka umuntu nk’uyu wavutse mu buryo bukomeye, agakurira mu buzima bugoye n’amateka ye asharira yo kuba atazi ababyeyi, kandi nanone Se yarafashe Nyina ku ngufu muri Jenoside.

Njye muri Jenoside nabuze abavandimwe hafi ya bose, ndetse mbura ababyeyi; Ubu ndibaza rero turamutse tubanye uko urugo rwacu rwazamera, urukundo n’amateka twazaraga abana bacu.

Sinababeshya ko kumenya amateka ye nta na gito byantwaye, ariko ndamukunda kandi nawe arankunda.

Mungire inama, Imana ibahe umugisha.

Umusomyi w’UM– USEKE.RW

Nawe watwandikira ikibazo wifuza ko abasomyi b’umuseke bakugiraho inama kuri [email protected]

44 Comments

  • Niba mukundana koko ntamacenga wamurongora.

    • Ibyisi byose nubusa! Amahame,amacakubiri adutanya iyo utekereje neza nta gaciro ugomba kubiha!
      Niba umukunda byukuri,ayo mateka ye bariyo umukundira,umwubakemo ikizere,ahasigaye urebe ko atazakubera umugore mwiza!
      Ibyabaye mu Rwanda ,tugomba kwikorera ingaruka zabyo ,ariko nanone ntibituneshe!! Tugaharanira kujya imbere!
      Ubundi ahari urukundo ntakinanirana kuko urukundo ni Imana!
      None rwose nkwibarize uwo muziranenge waba umuhora iki? Icyaha se yakoze muri Genocide cyo gufata abagore kungufu?? Nawe urabyumva ko yaba arengana!! Icyaha nyina yakoze cyo guta uwo ubyaye?? Aho naho urabyumva ko arengana rwose!!

      Ahubwo witinda!! Fasha umuryango nyarwanda gukomeza kwiyuba! Kandi urabizi ko biri muntego za Leta!!

  • Ahubwo niwowe Imana yari imubikiye nubwo mudahuje amateka ijana kwijana ariko mwese genocide yarabakomerekeje kurwange ruhande ni umugisha wawe kubona umuntu uzi umubabaro uterwa nayo mahano kuko yabasha kuguhumuriza nawe ukamuhumuriza kuko amateka yanyu ajya gusa nonese Ibaze ushatse utazi uburemere bw’igikomere akajya anezezwa no kukwishima hejuru nibyo byagufasha?
    mukunde niba ntacyo umushinja mumico naho umurage cg amateka muzaha abana banyu ni uwo kwirinda ikintu cyose cyatuma genocide yongera kubaho.Mbifurije urukundo rurambye ruyobowe na Yesu ntiruzahungabane.

  • mbere yuko mba icyo ndicyo ndi umunyarwanda nawe uri umunyarwanda niriyankumi ni umunyarwanda twese turi abanyarwanda renga amateka uzane umugeni uve mu moko amateka amacakubiri sicyo cy’ingenzi reba uzarwubaka mukundana mugatera imbere niwanga uzazana ukuraza rwa ntambi ahubwo nutinda ndamwitwarira usigare urira mu myotsi ndamuzicyokora nzagushimira ngo wabaye umuranga mwiza

  • Ubwo se uramwanga kubera ibikomere watewe nokugirwa imfubyi na genocide?nawe ahubwo Iyo aza kugira ayo mahirwe.njye ndabyita amahirwe kuko nubwo wowe wabuze ababyeyi baragiye urabimenya ugira igihe cyokubyakira ukomeza urugendo rw ubuzima.ubu se we tumwite iki?wese ubwe yiyita iki?si imfubyi ntan ababyeyi afite? Njya numva iyo bari kuba barapfuye byari kuruta.
    ibyo aribyo byose wagizwe imfubyi nubugome bw abakoze genocide.ariko mbonyeko hariho nabakorewe genocide bafite ubugome.ubuse ubwirako nyina wuyumukobwa we atari umugome? uyumwari afite ubupfubyi kdi butazanashira kuko igihe cyose aziko ababyeyi be bariho ariko bakaba bamuramushyize mugahinda arimo ntashobora gushira intimba afite. Ubu se numwangira ibibazo nawe yahawe niyo genocide utazibagirwa uzaba utaniyehe na nyina wamutaye Cg se wakoze ayomahano.nimba usenga kdi wemera Imana ndagirango nkubwire ngo icyatumye urokoka inkota yinterahamwe,kikarokora nuwo muziranenge inkota yinterahamwe,kuko Iyo ziba zarishe nyina nawe ubu ntaba ariho.icyatumye murokoka mwembi nukugirango igihe nkiki wowe washoboye k urwana nagahinda kubufpubyi ugakomeza ubuzima nawe umukomeze umumare intimba mugihe nkiki.

    • icyambere mugomba kumva ni uyu mugore n uyu mwana,umugore ndamwumva cyane kuko ni ikintu kigoye pe,uzi interahamwe kukwicira umuryango mu maso ndetse ikakunywesha amaraso ya abawe kungufu noneho ikagufata kungufu ikagusigamo ikimenyetso kitazatuma wibagirwa ubu bugome bw indengakamere yagukoreye? muzigeho agahwa kari kuwundi karahandurika,njye uyu mugore ndamubonamo intwari kuko yemeye kubyara uyu mwana,kandi kumujyana kwa se simbona aho bisobanura ku muta kugasozi nkuko nsomye muri comments,maze n abaziterwa uyu munsi hari ababajugunya ku gasozi ureke kubajyana kwa se namwe ngo bla bla.

      ibyo muvuga kuri uyu mugore ndabona mutazi ibyo aribyo we wenyine niwe uzi uburemere bwabyo,naho mwe muraririmba ubusa,ikindi uyu mwana afite agahinda kenshi pe,kuri we yakumva ko nyina yamuhemukiye kandi nibyo pe,ni uburenganzira bwe kumenya ababyeyi be kuba rero atabazi ni agahinda kenshi,kandi kuba azi ayo mateka ni agahinda pe,nanjye byambaho nababara cyane,usibyeko njye ibindenze mbyihorera nkabiha Uwiteka gusa,

      uyu mwana rero niba yararerewe kwa nyina wa se icyo nakubwira wamuziza cyonyine ni uko yaba afite ubugome cg ingengabitekerezo mbi nk iya se,wenda kwa se niba barayimutoje,kuko mwibukeko wasangaga umuryango wose wikora ukajya kwica,rero ibyo ubigenzure kugirango hato atazaba yanakwangiza abana mwabyara mu mitekerereze yabo,mubiganireho byimbitse iby ayo mateka wumve umutima we apana kumureba ukorosa ejo mwabana ukabona murapfa ubusa wazabwira abana amateka yawe uti habayeho abahutu bica abatutsi ukumva aravuga ati uranyita umwicanyi mu bana mugapfa icyo kandi ari amateka rwose abana bazakubaza nibakura kuko bazakubaza uko ikishe ababyeyi bawe n abavandimwe bawe icyarimwe,

      rwose ibi ni ibintu n ubuvivure n abazarukurukira bazamenya,nu amateka atazasibangana kandi kuyavuga nicyo tugomba gukora kugirango n abazadukomokaho bazirinde ko ikintu nkicyo cyakongera kubaho.

      ubwo rero uwo mwana wumukobwa kwa se babaye bataramuteyemo ingengasi,ukabona rwose murafatanya,cyane cyane ubibonera no mu gihe nk icyi cyo kwibuka,kuko nibwo usanga hari abahindura imvugo cyane ukabona ko mutarikumwe pe,ariko uwo niba murikumwe agaha agaciro amateka yawe ugaha agaciro amateka ye ntimwitane ba mwana mugahozanya,rwose muzashakane,

      ariko icyambere nakubwira bisengere pe kuko ntibyoroshye ariko Imana aho iri ni urukundo gusa,njye narimfite umuhungu twiteguraga kurushinga yari umuhutu nkibaza nimbwira abana bacu amateka yanjye atazajya ababara yumva ko ndi kumugira umwicanyi mu bana,kandi pe sinareka kuvuga amateka yanjye ngo ndeke kuvuga ko ari abahutu
      banyiciye,

      naramukundaga kandi nawe yarankundaga,ariko hari ikintu yavuze kuri genocide njye nafashe nko kuyipfobya kuko n interahamwe nyinshi zirakivuga,naracecetse ariko nkumvako dushakanye hari igihe nakwicuza natekerezaga ku bana cyane,doreko yari yarambwiye ko hari ibintu azambwira nyuma dushakanye,lol nkajya nibaza ibyo bintu atinya kumbwira nkavuga nti buriya abimbwiye ubu byahita bidutandukanya,ewana byanzanyemo kumucyekacyeka,

      ariko ndavuga nti Mana sinshaka kumubabaza ngo mubwireko mwanze kubera ubwoko nti wowe niba ubona uzabana nanjye muri uru rushako nkaboneramo amahoro nta mihangayiko y aya mateka,nti ukabona bitazagira ingaruka ku bana uzaduha( kuko nzi benshi byagizeho ingaruka) nti rwose tuzashakane,ariko niba ubona urushako ruzaba imiserero,abana bakabigwamo nti rwose wowe wenyine utwitandukanyirize kandi gutandukana kwacu kumuveho apana njyewe,ewana narasenze ndi serious,bidateye kabira umutype hari ikintu yankoreye ntarinsanzwe muziho duhita dutandukana ahita amvamo burundu,ibintu ntarinziko bizanashoboka,ubu naramwibagiwe ako kanya kabisa,kandi hari isezerano Imana yampaye,rero muvandimwe inama twe twakugira ni nyinshi ariko iyambere burya ni iyi Imana,burya iyo wishingiwe n Imana nta bwoba namba,ubaho mu munezero iyo miserero y amateka ntayo kabisa.

      • ubwose ingengasi wayipimira he?reka gushukana ntaho wayipimira keretse umuntu avuze,yicecekeye ntiwabimenya.Naho ibyo kubwira abana muzabyara ibya amoko nonsense rwose iyo nayo ni ingengasi,dutoze abana ubunyarwanda naho ibindi tureke kubibazanamo icyo byadukururiye twarakibonye,kirahagije,mureke abana bacu bakurire mubunyarwanda no gukunda igihugu cyabo n’Imana,iby’amoko tubibarinde,ntacyo bimaze kuko nibyo byaduhekuye.Mujye mwibuka ko hari abatazi ubwoko bwabo kandi mungana ntibyababujije gukura no kubaho.Urukundo nirwo rwambere no kumenya ko buri muntu wese ari kimwe nawe.Twifurizanye ibyiza gusa.

      • Amafaranga n’ubuzima bwiza birenga ubwoko muri uru Rwanda! Bigire urebe abakwifuza uko bangana kandi b’amoko yombi! Ikindi, ntutekereze ko wamuremewe, mureke azarongorwa n’undi! Kandi, umuhutu ajyiye arongora umuhutukazi, umututsi akarongora umututsikazi, umutwa bikaba uko, hari ubwoko bwabura abagabo!!!! Njye mbona ahari amafaranga batanabaza ibyo byose! Umututsi ufite ubuzima ubwiza arifuzwa n’abakobwa 100 b’ubwoko bunyuranye, unuhutu ufite agafaranga arifuzwa n’abatutsikazi barenga amagana! Ntiwabara abamaze gushakana badahuje ubwoko kandi babanye neza nanjye ndimo! Asyiiii, amoko mwayakubise hasi mugashaka ubuzima muri uyu mutekano muhabwa na leta mwo gasya uburo mwe! Ese muba mu mazuru muri ibimyira? Umututsi yakubaniye neza murarwubaka, unuhutu nawe ni uko, yaguhenera kandi bikaba imyaku! Nta bwoko bwubaka, hubaka uburere n’ubunyamuntu! Ngo amateka yo kubwira abana, ngo ntiwareka kuvuga amateka yawe, yavuge wo kuyagoreka nuvuga ukuri udakabya azumvwa kuko ukuri nta we ugutindaho! Ndumva uzajya wigishiriza ku ishyiga di! Reka nijyire gushaka agafaranga mbarekere amoko yanyu! Erega tupfa ibiryo no kudasangira ibyiza by’igihugu byaranze abakurambere, amazuru ararengana.

  • Ariko An, kuki ucira abarokotse genocide ho iteka, ngo nyina wuyu mukobwa numugome ngo made ntahataniye nabagenocider!! ninko kuvugango nyina yakoze genocide ubwo yajyanaga uyu mukobwawe kwase winterahamwe yamukomerekeje bikabije
    Wenda akimara kumufata kungufu yamuteje nizindi nyerahamwe nyinshi zimujyaho zimusimburanaho banica abo mumuryango we she nanyina nabavandimwe. Arinkawe imbaraga wazikurahe zokurera uyumwana ntanubushobozi dore ko iyinterahamwe se cg kwase winterahamwe ntawari kumwitaho. Ahubwo washimira nyina cyane, ninfura nyanfura y’umititsi itarakuyemo iyonda ngoykuremo icyo kizira cyari kimugiyemo ,maze aha agaciro kikiremwamuntu muriwe, arihangana ezi 9 hose nibikomere aramubyara aramwonsa amujyana kwanyirakuru winterahamwe bamuhe uburere. none uwomubyeyi koko niwe wise umigome!! ahubwo mbona umugome ariwowe uhembera urwango kubatutsikazi. Gusa uwomusore ntibyamubuza kumushaka Nina bakundana byukuri akaba numukristo. Ariko utarumukristo wareka kugirango utazarushaho guhangayikana nuwo murakare atazaguhitana avugako abatutsi bamutaye doreko buriya yasamwe mugihekibi use atekereza kwica nyina afire ubwoba bwogupfa.

    • @Nvugishukuri….Yewe ukuntu wandika ikinyarwanda,biragaragaza uburyo uri umuswa cyane,ndetse n’ibitekerezo byawe ntibintangaje!!!! ubwose ubupfura ubona muri uwo mugore wataye umwana we ni ubuhe? muzi gushyigikra amafuti!!!! ahubwo ubivuze neza iyo ayikuramo ataramubyara byarikuruta kumubyara akamujugunya….ariko nkubaze: kuba interahamwe biba mu maraso(Genes cyangwa Chromosome) niba hari ka Biology wigeze kumenya? Njye uko mbizi,abantu babaye interahamwe ni ibintu bigishijwe ,bifatanyije n’ubujiji bwabo babifashe nk’ukuri ni uko baratangira bica abatutsi nk’abica inyamanswa ( usibye ko nazo zisigaye zifite amategeko azirengera)…ubuterahamwe rero ntago ari Génétique cyangwa Chromosomique.Iyo ziriya nterahamwe ziza kubona amasomo meza,zikigishwa indangagaciro na kirazira, ndahamya neza ko zitari gukora biriya zakoze!!!!Ntago ndi avocat w’interahamwe,ariko niba mu Rwanda rwa Gihanga n’umuhungu we Kanyarwanda hakiri umuntu utekereza ko umwana ashobora kuvuka noneho subitement akaba Interahamwe!!! aho njye ndumva numiwe!!!! kandi Abayobozi Imana yatwihereye baracyafite akazi gakomeye cyangwa ndetse ahubwo,abayobozi bacu baragosorera mu rucaca kuko barabwira intumva!!!! Va ku giti dore umuntu!! Kandi njyewe jya mbabwira!! niba mwumva mushaka kumera nk’abarundi, mujye muhora mutekereza ibitampaye agaciro!!!!. Ikindi rero ,njye nta n’akantu na gato nashimaho umuntu wataye umwana we,ahubwo ndamugaye cyane!! na cyane ndetse!!!baca umugani mu kinyarwanda ngo ” Ibyaye ikiboze irakirigata” mbese ibyo bivuze iki?? urashaka kumbwira ko uwo mubyeyi gito,wabyaranye n’interahamwe,uwo mwana w’umukobwa babyaranye arenze icyo “kiboze” bavuga muri uwo mugani, kuburyo we adakwiriye kurigatwa ahubwo ari uwo kujugunyira imbwa ku gasozi zikamurya??? dis donc!!! mujye mureka ubunyamwanswa!!!!hahahaha!!!!!… Njye ndi umukobwa w’umutima,iriya nterahamwe yanyiciye abavandimwe, ndetse irampemukira intera inda, none umwana umvuye mu nda, reka mujugunye ku gasozi imbwa zimurye,noneho ya mvunamuheto y’interahamwe ndaba nyishyuye ibyo yankoreye…No sens!!!!Ahubwo se mugenzi ko numva ntacyo uzaba uyirushije, ko interahamwe zanigaga impinja, nawe nkaba numva unize uruhinja, ikirenzeho ruvuye no mu nda yawe!!!!!!! ubwo bwaba ari ubutwari cyangwa ubugwari!!
      Ku rundi ruhande, njye nemera ntashidikanya ko ibyo bishobora kubaho,bikaba inkurikizi zo guhungabana no guhahamuka byatewe n’ibyatubayeho!! ariko se nyuma y’aho niba, hari umubyeyi wabyaye mwene uwo mwana? aho uru Rwanda rugeze akaba yumva ko uwo mwana we ari ikizira, akaba atarabashije kumwakira, ubwo uwo mubyeyi arumva atagakwiye gusubiza umutima impembero, wenda akareka kubabarira iyo nterahamwe ,ariko akumva ko hari ikiremwa cy’Imana, kitagize uruhare na ruto mu byabaye,ndetse n’uruhare mu kuvuka, maze agaha uwo mwana ibyo akwiye nk’umuntu( n’ubwo yavutse muri circumstances zidasanzwe)???Njye reka mbabaze ,kandi namwe munsubize “Harya uriya mwana afite irihe kosa”?…buriya uwo mwana yigishijwe neza ntiyavamo umunyagihugu w’intangarugero???.Mumbababarire ,nivugiye ibibazo mbona mu gihugu cyacu,sinagiriye Inama uwayisabye!!!!! urukundo se n’iki? ni mushimana muzakundane!!! sinumvise bavuga ngo urukundo rujya aho rushaka!!!!Mwese ndumva munafite ibikomere byagakwiriye kuvurwa n’urukundo nyine…..urukundo rumwe bita “AGAPAO” mwa bantu mwe!! bibiliya itubwira ko arirwo rwonyine rutwikira ibyaha!!! reka ndekere aho.

    • Muvandimwe Mugishukuri Usome neza sinishyizemo abatutsikazi kuko mbereyo kuvuga gutyo ntuzi nanjye icyo ndicyo,ariko nimba warabyaye nibwo nahuza nawe kuriki Kintu sinumva ukuntu umubyeyi waruhanye umwana munda amazi 9 akajya kugise . Amujishura akamuterera mubo afata nkinyamaswa ? Ubwo umbwirako aho adafite ubugome arihe? Ahubwo umenya ari wowe wabikoze ? Kaderde nimba ari umurwayi ariko nimba ari muzima .ubugome afite ahubwo burenze igipimo.iyo ubona na abagizwe incike,bakagirwa imfubyi barenzaho bakababarira abo baruharwa.undi ananirwe nokugwa kumaraso ye koko.aho yagiye kuhamuta nkokumujugunya nyine kuko abo utifuza kubamo ukabatamo uwo wagiriye kugise ntaho bitaniye nokumuta muruzi.kuko yamwishe ahagaze nuko Imana ariyo imurengera.

  • Mbese ikibazo ufite umuntu agishyize mu magambo atomoye, giteye gitya: Nkomeze nkunde umukobwa na nyina yanze, na we usa n’uwiyanze kubera kubura abamukunda yari akeneye? Imibanire yanjye n’umuryango wanjye, kandi ari umuhutsikazi wabyawe n’interahamwe, jyewe ndi umututsi, ntizahababarira? Igisubizo kiroroshye. Uwo mukobwa ntumukunda wabajije ikibazo kitari cyo. Cyangwa umukunda nk’uko injangwe ikunda imbeba. Urikunda wowe ubwawe nta kindi. Ntabwo waba ukunda umuntu, ngo aho kumubwira ikikuri ku mutima cyangwa kugisha inama inshuti n’abavandimwe babazi mwembi, ujye gushakira izo nama mu itangazamakuru, ku bantu batakuzi nawe utazi. Iyi nkuru kandi niba ari incurano yo kugira ngo abantu bungurane ibitekerezo, nakugira inama yo kujya ushaka izindi topics zitari jenoside yakorewe abatutsi. Ntimugakine mu bikomeye.

    • Ndatanga inama k’umusore imeze gutya: Uzatubwize ukuri icyatumye utandukana n’uwa mbere hanyuma uwa kabiri muri m’urukundo ariko ukaba ugifite gushidikanya ngo ufate umwanzuro nakubwira ko ushobora kuzirukanka inyuma ya benshi kubera kubura personal decision. Ariko inama yanjye ni uko niba nta mbereka ufite k’umutima wawe kuri iyo nkumi washimye ibisabwa byose k’umukobwa urambagizwa kandi nawe ukaba wiyizi ko uri umuntu muzima (intrensic value) utazatesha umutwe uwo mukobwa dore ko nawe afite ibyamuzonze k’umutima.

      Ibi ndabivugirako ntamuntu ujya yivuga ibibi umuntu yishyira aheza buri gihe. Ariko niba uri umuntu muzima utagira amahane tuvuge uwo mukobwa uzamukiza ibisare bitagaragarira amaso y’abantu. Muyandi magambo uwo mukobwa nimuramuka mubanye akaba muzirankoni na muziragutukwa imbere yawe uzaba umubereye igisubizo mukazasazana neza. Niba hari ingeso musore wiyiziho kandi ikaba yabyuka igihe cyose ukaba wazababaza uwo mukobwa wahagarikira aho ukamureka. Urasabwa rero gushyira k’umunzani ugapima ibyiza byawe niba ushobora gupima kuburyo butibeshya imvamutima zawe uzafate umwanzuro wo gushaka uwo mukobwa (ndavuga gushyira mu mago).

      Hamwe n’ibitekerezo bindi byaciyeho uzifatira umwanzuro wawe nyuma yo gutekereza cyane.

  • UBUNDISE UWOMWATANDUKANYE MWAPFUYE IKI?NIBA UFITE UMUTIMA NKUWIMPYISI REKA UWOMWANA UTAZAMUKOMERETSA NKUKO NYINA YAMUGENJE?

  • kugisha inama sugucyocyorana ahubwo niba yujuje ibyo wumva ugenderaho nakubwiriki kandi iyo bigeze aho ujye utekereza kabiri kuko birakomeye

  • Birumvikana rwoseko uwomukunzi wawe afite amateka yihariye yemwe nibikomere kumutima, arko wibukeko nawe ntaruhare yabigizemo, kurundi ruhande nawe nuko kuburabawe utanarwaje cg nibura unabashyingure, mwese nibamukundana koko ntamamvu yababuza gukomeza urukundorwanyu,
    Imana izabashyigikira umwana wanyu azaza aricyomoro, reka nsubikiraha.

  • Umva muvandi twara umwana umukunde,umubere umugabo ,akubere umugore umubere ababyeyi akubere umwana,mumarane agahinda.kko mwese mwahuye nibibazo ariko aharurukundo byose birashoboka niba mukundana koko.

  • Nakurikiranye comments z’abantu ndagirango nanjye njyire icyo mbivugaho, icyo n’ikibazo gikomeye gusa imbere y’uko mvuga ibindi nagira inama uwo muhungu kureba ibibahuje apana ibibatandukanya.. Dufite icyo kibazo natwe mu muryango bake muri famille twarokotse arya mahano ariko natwe hari uwo mu muryango watanze umwana ariko na nubu ntituzi iyo ari.. Icyo nibuka nuko yahawe abihaye imana !! Aba bana nubwo bavutse mu buryo umuntu uwo ariwe wese atakwishimira ntabwo bigeze bahitamo ngo bavuke gutyo nkuko natwe tutahisemo kuvuka turi abatutsi… Ndakeka gutererana aba bana ntaho twaba dutandukanye nabatumazeho imiryango tuzira uko twavutse..none se mu byukuri urabona uru rubyiruko ruzira Amateka mabi twaciyemo na mahano yatubayeho tubatereranye amaherezo yazaba ayahe?! Ko nabo bazageraho bakabyara.. Ubwo ntimubona ko nibagumya guhererekanya ayo mateka mu Rwanda twazagira ubundi bwoko butemeranya nandi moko yose tutirengagije ibibazo dusanganywe birimo niyo abantu baturutse nibyo bapfa bitandukanye…icyo dukeneye n’ugushyira hamwe tukubaka igihe cyakitegererezo…☝????️ Experience sets us apart but humanity should bring us together.!☝????️

    • @Gingi: nanjye ndemeranya nawe 100% ko ibi bintu nibikomeza bitya hazavuka ubundi bwoko mu Rwanda twese tutazemeranyaho!! Ku bwanjye nkurikije amateka yabaye mu Rwanda noneho nkuwiciwe abe benshi.muri genocide ndumva uyu.mukobwa ansumbya umubabaro kureeee!!! Uburyo yavutsemo siwe wabuhisemo nuko nyina aba aramujugunye kandi urebye neza na se ubu niyo yafungurwa ntiyakunda uyu mukobwa kuko yamubyaye.mu.buryo butaribwo butanoze rwose ahubwo uwamuha akandi kanya nawe yamwica ukurikije uko yafashe nyina ku.ngufu atari ukumurarikira ahubwo gufata ku ngufu nabyo bwari bumwe mu.buryo yakoreshaga bwo kwica abatutsikazi!!! Rero wa muhungu we fasha umukunzi wawe kwiyakira ave muri uwo.mubabaro w’ikirenga afite kuko noneho amenye ko wamwangiye amateka ye atigeze agiramo uruhare ubanza byazageraho akiyahura. Kuri ubun akeneye nibura umukunda uko ari akamenya ko hariho abagifite umutima w’ubu muntu

  • Ibitekerezo byanyu birakarishye ariko njye mbibonamo igisubizo in long term.Ibi ndabikunze cyane kuko biri mu nzira neza neza nibyo ntekereza bizafasha abanyarwanda mu kwiyunga.Njye mbona umuti ari ukureka kwikunda tukumva agahinda ka buri muntu.Njye mbabwize ukuri nabuze abantu muri Genocide yakorewe abatutsi ariko ikizakiza u Rwanda ni uko:
    1)Kumva ko u Rwanda ari urw’amako yose sans exception
    2)Kumva akababaro abatutsi batewe nagatsiko kamwe k’intangondwa zabahutu babahezanguni
    3)Kutabona abahutu bose nkaho bishe muri GENOCIDE yadukorewe
    4)Genocide yakorewe abatutsi kugira ngo irangire hakoreshejwe imbaraga za Gisirikare kandi nazo hari igihe zidatoranya umuhutu cyangwa umututsi,hari igihe rero mine,isasu grenade rishobora guhitana na se w’umwana wumuhutu yasigaye ariko ubu akaba atabona aho avugira ibyamubayeho akwiye kwitabwaho nawe ni umunyarwanda.
    5)Leta yacu iradufasha cyane kumva ubumwe n’ubwiyunge ariko turi muri process bitewe ni uko hari abagifite ingengabitekerezo ya Genocide, natwe twayikorewe ntiturakira neza.Umwuzuro wabyo uzaba uwo kumva buri muntu ikibazo yahuye nacyo baka gi treatinga batarebeye ku bwoko kuko kugeza ubu hari utakivuga(ipfunwe) bitewe ni uko bene wabo hari ibibi byinshi bakoze.Icyanyuma ni uko buri muntu wese,idini yaba arimo ryose,aho avuka hose ,ubwoko bwe bwose ashobora kuba umugome byaterwa n’uko yigishijwe.Nabagira inama yo kugarukira Imana niyo yonyine itagira amarangamutima nta bwoko igira,yemera umuntu wese uko aje ayitakambira.Mureke tuyegere tutaryarya niyo izadufasha ibi bihe bitatworoheye

  • Umva rekana n’uwo mwana mwiza, wazababara cg ukamubabaza.
    Nubwo ubwiza n’ububi bw’umuntu ntaho bihuriye n’amoko, njye abana bakomoka mu moko yombi nkunda kubona baba abana beza, haba ku isura no mu mibanire.
    Mureke umunyihere, nzaguha inka.
    Habaye hari umwana umeze gutya, yanyandikira kuri iyi e-mail, mkamwihera urukundo, nkamubera uwo akeneye mu buzima kdi ntazicuza.
    Murakoze!

  • none se reka nkubaze mwana, naba yaravutse atyo, nikihe cyaha umushinja cyatuma umureka? uramukunda nawe aragukunda none se ikindi ushaka niki? si urukundo wakurikiye se uretse niba hari ibindi wakurikiye bitari urukundo.Urukundo rwirengagiza byinshi,ntirurobanura k’ubutoni,ku amoko nibindi byinshi……..

    kandi abantu bakundana byukuri bagomba kuba baziranye muri byose ,niba amateka yanyu muyaziranyeho mwembi,kuki wibaza ibyo byose?
    imboga zibona abana koko, numureka abandi baramugutwara da.

  • Abandika bya comment birebire cyane mwige guhina kbs,njyewe ntangira kubisoma maze inyota ikanyica,plz plz

    • Uransekeje pe!!

  • Nta cyaha uwo mwana afite, yahuye n’ingaruka z’amateka mabi igihugu cyanyuzemo. Muzabiganire, umwakire muzabane azakubera umugore mwiza. Ariko nakugira inama yo kwegera Imana ugasenga, nabyo ukabisengera niba biri mu bushake bw’Imana, mwazubaka rwiza!

    ALD.

  • ntabwo uvugisha ukuri mwene da, nonese uravuga ngo umwana aba kwa Sekuru ukongera uti ntazi se kandi wavuze neza ko afunze?? ukongera uti ntazi nyina kandi ari we wamushyize aho ari?? kuki se Sekuru na Nyirakuru batamubwira ababyeyi be?? nimugisha inama mujye muvuga ukuri neza umuntu abone aho ahera

  • Ntugatere isesemi ngo uragisha inama, niba aribyo koko atari ibihimbano ngo barebe ibyo dutekereza. Ntamuryango utagira ikigoryi koko! Iyaba byashobokaga ngo bakwereke uko ababyeyi bawe bishwe ndetse n’abavandimwe bawe. Cg ngo ubone uko abafatwaga ku ngufu n’imihirimbiri ishyano ryose uko byabaga bimeze,biragoye no kumenya Ise w’umwana! None ngo mungire inama!!!!!!!!!!!!!

    • Kamali urambabaje,ntuzi aho igihugu cyacu kigeze mubumwe n’ubwiyunge,kubabarira nibyo bya mbere reka kwikunda ahubwo utekereze no kubandi hanyuma uzamenyako umuntu ari nkundi,nuwo mukobwa rero yarababaye ndetse cyane kuko yavutse kubwoko bubiri butumvikana ,ntiyigeze amenya ababyeyi be urumva atababaje?Ndabona kubabarira kwawe kuri kure,kandi Imana idusaba kubabarira ngo natwe izatubabarire.Ubitekerezeho.Thx

  • YEWE LETA IRACYAFITE AKAZI MUBUMWE NUBWIYUNGE?UB– USEKOKO NKAMWEKOKO?

  • Hari nuwabyaranye n’umusore ari umunyeshuri,noneho umwana aza afite isura ya se ubyara umuhungu nyirukumubyara yazaga kwaka indezo agafata undi akamumuhekera ngo kuko babonye ahetse umwana ufite amazuru manini ntiyabisobanura yatinze kumucutsa yahise amuha kwa se w’umuhungu baramurera ubu uwo mwana n’umusore yiga secondaire .ibaze uburyo azumva ayo mateka nyina yamukoreye !

  • MUSHAKE ARIKO UMENYE UKO UZAJYA UMUHUMURIZA MU CYUNAMO NONE AMOKO NTIYABA IMBOGAMIZIKU RUKUNDO

  • UMVA WANJYE NTACYABABUZA GUKUNDANA NGO NAMATEKA NIM– USENGA IMANA IKABA UMUSINGI MWUBAKIYEHO IZABAHINDURIRA AMATEKA

  • Ariko umuntu utarakomerekejwe nibyabaye murwanda muzamukurahe. Abatarakomerejwe Na genocide bakomerekejwe nintambara. Abandi nabo bati twaritwarahejejwe hanze. Nimukundane mureke guhora mumfa amateka kubera amakosa yakozwe nabasogokuruza.

  • Niba umukunda nawe akagukunda ibyo birahagije muzabane

  • Urukundo ntamuntu wabasha kurupima, kuko abantu babeshya urukundo niyo mpanvu ubona abantu bashinga urugo nyuma yumwaka umwe ukunva ngo barasaba gatanya, abandi bagatangira gucana inyuma, abandi ntibabane mubyumba, abandi bagahunga inshingano zurugo, abandi bagata ingo bakagenda, abandi bakarara mutubari kubera ibibibazo bafitanye nabo bashakanye.

    Nyamara ibi bibabaho kandi ngo babanye kubera urukundo. Rero Imana yaduhishe ibanga, kureba mumutima wumuntu yabigize ibanga.

    Ariko wowe wasabye inama:
    Dore Inama yange: Niba umukunda murongore rwose akubere umugore.

    Urukundo rurihangana
    urukundo ntiruhutiraho
    Ntirwirarira
    nturugira ikibi.
    ibi niba uzabishobora murongore. kuko burya urukundo rwawe nirwo wizeye kurusha urwe, wowe wizi kurusha uko umuzi

  • ibanire numwana wakunze ibyamateka uko mugenda muganira bizageraho bishire umuhumuriza yuko nuramuka umuretse azakomereka kurushaho shira mugaciro rero ufashe umuryango nyarwanda

  • Jewe nta vyishi mfita vyo kukubwira .
    Gusa ngize nti : .Mukunde uko ari , kandi za wibuka ko , iyo umuntu adafise ico yipfuza agomba kunezerezwa nico afita . gira umusi mwiza rero !

  • Wiba infungwa y’amateka.
    icyangombwa mwakigezeho, nuko umukunda nawe akagukunda.
    rwose wimutera indi ntimba ahubwo mukunde umukize ibyo bikomere kandi muzabiganireho mwisanzuye , yipakurure ibimurimo byose abikubwire nawe umurememo ikizere nibwo azumva aruhutse ipfunwe rishire yumve afite confidence yo kuba umunyarwandakazi ubereye igihugu cye. kandi kumva ko ari umugore ukubereye.
    urakoze muvandimwe kugisha inama.

  • Rata reka nkugire inama itari agakecuru muzashake umuganga mwembi w’umu pschologue abavure kuko mwese mufite ibikomere niba wowe warakize uzamuvuze kuko ararwaye ibyo bintu yabayemo biteye ubwoba pe naba nawe wabonye abaguhoza n’abo murirarana naho uwo mwana wavutse muburyo bumeze gutyo n’ibibazo ndakurahiye mbega umwana wakubititseee gewe ngize chair des poules nsomye iyi nkuru pe! yegoko mana uwo mu maman ndamwumva cyane ntimumucireho iteka hari uwavuze ngo agahwa kari kuwundi karahandurika ni ukuli abanyarwanda ntimugace imanza pe mwasimbuye Imana ryari?uwo mwana icyo akeneye ni abaganga ni conceling ntakindi agakira akakira ubwo buryo yavutsemo siwe wabihisemo ntanugomba kubimuziza wa musore we rero ngaho vuza umugore wawe sinon kubana nawe ameze gutyo byo je te le conseille pas.amahoro y’Imana abane namwe

  • ariko muziko Imana iyo igiye kugutetesha itareba amateka nibyo wanyuzemo.mwese muravugira ubusa Imana niyo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwe kandi niba uri umugabo mwiza uwo mukobwa uzamurongora kandi niba uri mubi Imana ntizabyemera kuko imufitiye umugambi mwiza,ntizanamutererana yiteguye kumwomora ibikomere ndetse ninkovu.ntirobanura ku butoni kandi ntireba nkabantu.uyu mukobwa mushobora kumuvugaho byinshi ariko ntiyite ku byo abantu bavuga niba asenga yite ku masezerano kuko ntakiba kum muntu ari impanuka.

  • Ikibazo ukibajije nabi kandi wiraza inyanza, wari kubaza uti: Ko nakundanye n’umukobwa nyuma nkaza kumenya ko ari umuhutukazi kandi njye ndi umututsi, mbirengeho koko murongore?

    Abanyarwanda ntitukiraze inyanza tujye tumenya kurasa kuntego.

  • Urukundo nyarwo nurugira imbabazi. Nubwo akenshi ibyandikwa mubinyamakuru nkibi biba bishaka kugaragaza ibintu byasomwa nabantu benshi ariko reka ngire icyo mbivugaho.
    Burya uramutse ukunze umuntu ufite igikomere atateye ahubwo yavutse akagisanga nibwo wakabaye umugirira ibambe nangwa impuhwe ziruta uko warutegereje kuzigirira undi mukunzi ufite ubuzima busanzwe bumeze nkubwabandi bose.
    Niba umwana yaravutse mungorane zingana niza GENOCIDE ukwiriye kumuba hafi ukamukura muriryo pfunwe kuko byonyine kuvuka muburyo budasanzwe biteye ikibazo noneho kuba nyina yarafashwe numwicanyi ibyo birenze ubwenge bwa muntu.
    Niba uri umuntu ugira umutima w’imbabazi rero sinumva nibyo uri kutubaza aha niba umukunda atari ukwivugira gusa mutabare umwibagize ibyo yumvise n’inzira y’umusaraba nyina nawe ubwe baciyemo kuva atwitwa kugeza ubu.

  • Ihangane bibaho ariko niba mukundana ntacyababuza kubana kuko ibyo sibyo byatuma mutandukana ikindi kandi amateka yanyu yatuma mubasha kubaka urugo rugakomera ,ubwo rero urumva ko ariwowe muryango yabonye.

  • Ugira ngo se yaba uwavutse kuko nyina yafashwe ku ngufu, yaratwise ikinyendaro se cyangwa n’ubundi buryo bwose umuntu yavutsemo ugira ngo hari uvuka uburyo butandukanye n’ubw’abandi icyangombwa ni uko ari umukobwa wujuje ibyangombwa by’abakobwa kandi akaba yararezwe ibyo bindi n’amagambo ni amateshwa niba mwarakundanye kuki utamurongora se umuntu yubaka neza se kuko yavutse ku babyeyi babana kandi basezeranye kubaka ni mu mutwe, ubugabo ni mu mutwe ubugore ni umutima

Comments are closed.

en_USEnglish