Nkombo: Barasaba Perezida ikiraro kibageza hakurya
Ku kirwa cya Nkombo abahatuye bavuga ko bafite ikibazo cyo kugera hakurya mu mujyi wa Kamembe i Rusizi, kuhagera bibasaba amafaranga 400 y’ubwato bubambutsa kugenda no kubagarura. Barasaba Perezida ko bakubakirwa ikiraro yabemereye.
Abatuye iki kirwa bavuga ko bashimira cyane Perezida Kagame kuko mbere byari bigoye kurushaho kugera i Rusizi hakurya, ariko ubwato yabahaye bwabiboroherejemo.
Bashimira cyane kandi Perezida Kagame ko yabagejejeho amashanyarazi ku kirwa cyabo gituwe n’abaturage basaga 17 000.
Umwe mu baturage baho witwa Mugemana aganira n’Umuseke ati “Yadukoreye ibintu byiza cyane, twabonye ko abishoboye niyo mpamvu agomba kwihanga akumva ko tumusaba ko twakubakirwa n’ikiraro yatwemereye, kuko nta kundi umuntu niko ateye iyo umuhaye kimwe akwaka n’ikindi.”
Aba baturage ngo bifuza inzira ica hejuru y’amazi yatuma buri muturage uhanyuze agendera ubuntu kuko ayo mafaranga 400 yo kugenda no kugaruka bose batayabona, hakaba hari benshi bagikoresha utwato twa gakondo mu kwambuka, nubwo ngo tuba duteye inkeke ku buzima bwabo.
Aba baturage basaba kandi ko bagezwaho amazi meza kuko nayo kugeza ubu batarayagezwaho ahagije, ayabagezeho ngo ni macye cyane ntabwo abahagije, bamwe baza hakurya kuvoma amazi meza bafashe ubwato.
Oscar Nizeyimana Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yemeza ko gahunda yo kububakira ikiraro n’ubwo itari vuba ariko ihari.
Uyu muyobozi avuga ko hari kwigwa imishinga ishobora guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane ku kiyaga cya Kivu, muri yo ngo harimo n’ikiraro nk’iki abaturage bo ku Nkombo bifuza.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ariko ko Umuseke twabemeraga ndabona mwaba mutubeshye iki kiraro ntabwo aricyo kiri ku Nkombo peee namwe basomyi mureba neza aha si mu rwagasabo.
iRIYA FOTO MURATUBESHYE NTABWO ARI KUNKOMBO Ariya mapoto sayaho rwose nubwo hari amapoto yambutsa umuriro ariko ntabwo ari ariya wapi
@NIWE, nanjye nari numiwe! Uko mpazi nta kiraro kiharangwa, yewe nta n’imisozi nk’iriya ihari! Mubyukuri abanyamakuru bajye bareka gupapira batangaze amashusho nyayo bareke kutubeshya! Nta kiraro, n’amashanyarazi ajya ku Nkombo ari ku ma Piloni 2, imwe ishinze hakuno indi hakurya hakambuka intsinga 2 za Haute tension! Ariko nta kiraro kiharangwa ndatekereza ko nta n’ikizaba gihari mbere ya 2020!
Nanjye rwose sinemera ko iki kiraro ari aho umuriro wambukira ku Nkombo, kuko narahageze, ni amapiloni 2 gusa, n’insinga, si ikiraro nkuko mushyizeho ifoto. Iyi ni “PONT MARECHAL DE MATADI”, akaba ari ikiraro kiri ku ruzi rwa Kongo, ucyambuka uvuye Kinshasa, ugiye kwambuka Matadi, si ku Nkombo Bwana, njye ubivuga nakinyuzeho, kuko hari n’akazu aho buri modoka ihanyuze bishyurira, uretse ko kuri iyo foto batahagaragaje, kari hakurya ku butaka ugiye gutangira ikiraro.
Erega abanyarwanda turagenda, ku isi hose ntiwabeshya umunyarwanda kuko ntiwabura uwageze aho ubeshye akakuvuguruza.
Umuseke gukuraho links nerekanye ngo ibinyoma byawe bitagaragara ntacyo bigezaho. Abashaka kumenya amashirakinyoma kuri iki kiraro babesheye Nkombo kandi ari pont marechal y’i Matadi (cyubatswe n’umuyapani) bajye muri Google bandikemo PONT MARECHAL DE MATADI, bajye muri images, barahita babona amafoto menshi y’icyo kiraro, ndetse n’iyo mubeshyeye Nkombo irimo, mureke rero kuturagira mutubeshya ko ikiraro cyambutsa umuriro kijya ku Nkombo
ariko bibaye byaba ari byiza
kandi ntekerezako kuba president wacu yarabashije kubagezaho umuriro n’ibindi bizagenda biza kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi
mwihangane ho gato abayobozi bacu ndabazi ubu baumvise kare bari kubigaho murasubizwa
NGAHO SADIKI ISOBANURE. Ko babihakanye?Ngo si mu RWAGASABO. Nanjye nibazaga kiriya gitangaza cy’IKIRARO AHO GITURUTSE BIKANYOBERA; Nari mvuze ngo noneho byose birashoboka. Dushobora guhuza imisozi itandukanye igabanywa n’inzuzi nka za MUHAZI , CYOHOHA – GASHORA N’ahandi.
Ese mwese kuki muhubuka musome neza umunyamakuru nta kosa yakoze.
Musome neza munsi y iriya foto maze murebe n imvano(source) yaho yayikuye mubone kurondogora.
Umunyamakuru yafashaga abasomyi kugirango babashe kwiyumvisha isura uko icyo kiraro cyaba kimeze; n aho ntiyigeze yandika ko kiriya ari icya nkombo: none kiramutse kiriyo yaba yandikaga iki?