Digiqole ad

Niyonzima Sefu wa Rayon sports azamara ukwezi adakina nyuma yo kubagwa

 Niyonzima Sefu wa Rayon sports azamara ukwezi adakina nyuma yo kubagwa

Niyonzima Olivier Sefu yavuye mu bitaro

Ibibazo by’imvune bikomeje kugariza Rayon sports. Umukinnyi wayo wo hagati Niyonzima Olivier Sefu yiyongereye ku rutonde rw’abafite ibibazo by’imvune. Yavuye mu bitaro nyuma yo kubagwa ikiganza. Azamara ukwezi adakina.

Niyonzima Olivier Sefu yavuye mu bitaro
Niyonzima Olivier Sefu yavuye mu bitaro

Mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona Rayon sports yatakaje amanota atatu itsinzwe na APR FC 1-0, inatakaza umwe mu bakinnyi igenderaho, Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati yugarira.

Uyu musore w’imyaka 21 ngo yavunitse igufa ryo mu kiganza mu gice cya mbere cy’uyu mukino, kubera uburemere bwawo arihangana umukino arawurangiza.

Sefu aganira n’Umuseke yagize ati: “Navunitse mu minota ya mbere y’umukino. Nasimbutse ndwanira na Djihad (Bizimana) umupira mu kirere, manutse ngwa nabi mvunika ikiganza. Abaganga baragihambiriye banashyiraho imiti igabanya ububabare nkomeza gukina. Gusa nyuma yawo byabaye ngombwa ko mbagwa.”

Uyu musore wabagiwe muri CHUK mu ijoro ryo kuwa gatatu yakomeje avuga ko ubu amaze neza yamaze no kuva mu bitaro. Yabwiwe n’abaganga ko azamara ukwezi adakina.

Bivuga ko azasiba imikino ine ya shampiyona Rayon sports izahangana na; Kiyovu sports, Police FC, Espoir FC na AS Kigali. Azanasiba imikino ibiri ya CAF Confederation Cup ikipe ye izahura na Al-Salam F.C of Wau mu ntangiriro za Gashyantare.

Imran Nshimiyimana yatumye abo hagati ba Rayon sports barimo Niyonzima Olivier Sefu batigaragaza muri uyu mukino
Imran Nshimiyimana yatumye abo hagati ba Rayon sports barimo Niyonzima Olivier Sefu batigaragaza muri uyu mukino

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish