Digiqole ad

Ninjye washinze itsinda rya ‘Tuff Gang’ si P Fla- Bulldogg

Nshimiyimana Bertrand Malik uzwi cyane nka Bulldogg umwe mu bahanzi bamaze kumenyekana cyane mu njyana ya HipHop mu Rwanda, aratangaza ko ariwe washinze itsinda rya ‘Tuff Gang’ atari P Fla nk’uko bivugwa.

Bull Dogg yemeje ko ariwe washinze Tuff Gang

Bull Dogg yemeje ko ariwe washinze Tuff Gang

Mu gitaramo cyo ku itariki ya 5 Kanama 2013 Bulldogg niwe wari umuhanzi waje gususurutsa abantu muri Expo, haje gutangwa umwanya w’abakunzi be ngo bamubaze ibibazo byose bashaka.

Umwe mu bakunzi be yaje kumubaza ati “Ese Bulldogg ko nkunda itsinda rya Tuff Gang ryaba ryarashinzwe nande?.

Bulldog yamusubije muri aya magambo, “Ninjye washinze itsinda rya Tuff Gang ibyo abantu bakomeza kuvuga ko ryaba ryarashinzwe na P Fla uko si ukuri”.

Uyu muhanzi wari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III yakomeje atangaza ko umwaka utaha nimbi PGGSS izabaho yifuza kuzabonamo abaraperi benshi.

Nyuma yo kwerura ko ariwe muhanzi washinze iryo tsinda ubu rifite abahanzi bakomeye cyane mu njyana ya HipHop barimo, Jay Polly, Fireman, Green P yanashimangiye ko bafite gahunda yo gukundisha abanyarwanda injyana ya HipHop kurushaho.

Tuff Gang ni itsinda ry’abaraperi ryakunzwe cyane mu myaka nk’itatu ishize, mu minsi ishize ryavuzwemo ubwumvikane bucye no kuba ngo ryasenyuka, aba basore ariko barigize buri wese aracyavuga ko Tuff Gang bari kumwe kandi bakomeye.

Tuff Gang ngo baracyari kumwe kandi barakomeye

Tuff Gang ngo baracyari kumwe kandi barakomeye

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish