Digiqole ad

“Ninjiye mfite ubwoba, nsohoka mfite ikobe”- Patrick Nyamitali

 “Ninjiye mfite ubwoba, nsohoka mfite ikobe”- Patrick Nyamitali

Patrick Nyamitali na bagenzi be bakina filme

Patrick Nyamitali ari mu bahanzi baherutse kwitabita itorero ry’igihugu. Kuri we avuga ko uburyo yagiye yiteguye guhurika atariko yabisanze ahubwo n’ubu uwamubwira gusubirayo yagenda mu ba mbere.

Patrick Nyamitali na bagenzi be bakina filme
Patrick Nyamitali na bagenzi be bakina filme

Ubusanzwe ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda benshi bemeza ko ari umuhanga, ari no mu bahanzi nyarwanda bitabiriye irushanwa rya Tusker Project Fame session 6 ubwo ryabaga.

Mu magambo yuzuye akanyamuneza ko kuba yaritabiriye itorero ry’igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo facebook na Instagram, yahamije ko igihe cyose yanasubirayo.

Yanditse amagambo agira ati “Ninjiye mfite ubwoba, nsohoka mfite ikobe. Itorero ry’igihugu? N’ubu uwansubizayo nagenda niruka”.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Patrick Nyamitali yatangaje ko kuba yari mu itorero ry’igihugu nta kintu na kimwe byahungabanyije ibikorwa bye bijyanye na muzika.

Ati “Ntabwo icyumweru kimwe cyajyaga gutuma ntitabira gukora gahunda za Leta. Dore ko ari nanjye wari ubifitemo inyungu kurusha wenda undi muntu wese wajyaga kuba yanyumvisha ko ari ngombwa kuryitabira.

Nasize mfite indirimbo nshya narimo gukoraho nise ‘Umulisa’. Ubu nibaza ko iza kujya hanze mu minsi mike kandi mpamya ko abazayumva bazumva umwimerere w’igihangano nyarwanda”.

Ku bahanzi bagenzi be batitabiriye itorero, avuga ko ubwo bafite impamvu zabo gusa iyo babimenya ko bajyaga kuza. Kuko abenshi babitinyiye ko bizaba bikomeye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mu type ndamukunda, afite talent kurusha abahanzi benshi hano mu gihugu. Mwa mbwira aho ataramira soir? Merci

Comments are closed.

en_USEnglish