Nigeria yafunze igice cy’umupaka uyihuza na Cameroun
Igihugu cya Nigeria cyafunze igice cy’imwe cy’umupaka ugihuza n’igihugu cya Cameroun kugira ngo barebe ko baburizamo ingendo z’inyeshyamba zirimo Boko haram ndetse n’indi mitwe y’abicanyi.
Gufunga uyu mupaka byasabwe na leta ya Adamawa , imwe muri leta ziherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Nigeria, agace kabaye indiri y’izi nyeshyamba kuva muri Gicurasi 2013.
Izi nyeshyamba kuva zatangira guhungabanya umutekano muri aka gace zimaze kwivugana umubare munini w’abaturage.
Igihugu cya Nigeria gituwe n’umubare muto w’Abaturage b’abayisilamu ugereranyije n’ibihugu bituranye na cyo birimo Cameroun , Tchad na Niger.
Nta wusohoka nta n’uwinjira
Gen Rogers Iben Nicholas, ukuriye ingabo i Adamawa , avuga ko ubu imipaka ihuza aka gace na Cameroun ifunze k’uburyo nta rujya n’uruza hagati y’ibi bihugu byombi ruhari.
Agira ati:”Nta muntu wemerewe kwinjira nta n’uwemerewe gusohoka. Inzigo zishinzwe umutekano zirimo duwane n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zamenyeshejwe. Kuri ubu kandi abasirikare bacu bafatanyije na Polisi barimo gucunga umutekano begenzura ko nta muntu winjira aturutse Cameroun”.
N’ubwo guverinoma y’iki gihugu irimo gushyira imbaraga mu gukumira izi Nyeshyamba, Boko Haram ikomeje kumena amaraso mu Majyaruguru y’iki gihugu aho kuri ubu bamaze kwivugana abantu bagera kuri 300.
ububiko.umusekehost.com