Nigeria: Ibiro bikuru by’ingabo byatangiye kwimurirwa Maiduguri
Igisirikare cya Nigeria cyatangiye kwimurira ibiro byacyo i Maidiguri ahasanzwe hari ibirindiro by’umutwe w’ibyihebe byo muri Boko Haram. Ibi bikorwa byo kuhimukira byatangiye ejo.
Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko ibi bizatuma igisirikare cya Nigeria kongera ingufu mu guhashya Boko Haram.
Itsinda ry’ingabo za Nigeria zageze muri Maiduguri mu rwego rwo gutungunya neza uko izindi ngabo zizahimukira mu buryo butaziguye kandi vuba aha.
Ubusanzwe ibiro bikuru by’igisirikare cya Nigeria byabaga Abuja mu murwa mukuru ariko ubwo Perezida mushya wa Nigeria Muhammadu Buhari yarahiriraga kuyobora iki gihugu cya mbere gikize muri Africa, yasezeranyije abaturage ko natorwa azimurira ibiro bikuru by’ingabo ze muri Maiduguri.
Ibi kuri we ngo bizatuma ahashya Boko Haram yamaze kwigarurira igice kinini cy’Amajyaruguru ya Nigeria.
Mu bihe byashize ingabo za Nigeria zimwe na zimwe zinubiraga ko zidahabwa ibikoresho bihagije byazifasha guhangana na Boko Haram.
Ibi byatumye bamwe murizo bacika intege banga kujya ku rugamba, n’abagiyeyo bigasa no kwiyahura kuko nta kanyabugabo babaga bafite nk’uko BBC yabyanditse.
Ku ruhande rumwe ariko hari abavuga ko kwimurira ibiro bikuru by’ingabo za Nigeria muri Maiduguri ari igikorwa cya politiki cy’urwiyerurutso ngo berekane itandukaniro n’ubuyobozi bwabanje bwa Goodluck Jonathan.
Hari n’abafite impungenge ko ibi bikorwa bizatuma bigorana cyane gukora ibikorwa bya gisirikare muri kariya gace kuko bizasaba kurinda cyane ibiro bya Minisiteri y’ingabo ndetse no guhangana na Boko Haram ishobora kuzajya ibagabaho ibitero shuma bya hato na hato.
UM– USEKE.RW