Sarkozy arahabwa amahirwe mu matora.
Minisitiri w’intebe w’ubufaransa François Fillon aremezako Perezida uri k’ubutegetsi NICOLAS SARKOZY ariwe aha amahirwe yo gutsinda amatora yo muri 2012 bitagoranye maze akongera kuyobora ubufaransa.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru le Figaro yamezako Sarkozy akunzwe n’abantu benshi mu Bufaransa bityo ngo undi watanga kandidatire ye ngo byaba arinko gushoza amacakubiri mu bafaransa. Mu gihe muri iki gihugu iyo amatora yegereje batangira gutanga amahirwe y’ushobora gutsinda, Minisitiri Fillon we avugako ko abona nta wundi muntu washobora guhangana na Sarkozy ku mwanya w’umuyobozi w’igihugu, akomeza agira ati : « Jye nshyigikiyeko habaho kwiyamamaza k’umukandida umwe k’uruhande rw’abashyigikiye Sarkozy no k’uruhande rw’abamurwanya, nyamara jye mbona abafaransa bose ari uko tubitekereza, ariko hagize unyuranya nanjye ntacyo byaba bitwaye gusa ni uko ntawe ndumva. »
N’ubwo Fillon avugako uzatsinda amatora agaragara, mu gihe yarabajijwe uwo abona ushobora kuzananiza Sarkozy mu gihe bazaba bahanganye yashubijeko ntaruhande abona ruri kurusha urundi muri iyi minsi urebye k’uruhande rw’abashyigikiye Sarkozy ndetse n’abatamushyigikiye nyamara uyu mu minisitiri we ubwe yemejeko Sarkozy ariwe ushoboye kuyobora igihugu cy’ubufaransa muri iyi minsi ari nayo mpamvu avugako Sarkozy ariwe uzatsinda amatora bitaruhanyije.
Solange Umurerwa
Umuseke.com