Nick Minaj yasabwe kutazakorera igitaramo muri Angola
Umuraperikazi wo muri US witwa Onika Tanya Maraj ariko uzwi ku mazina ya Nick Minaj yasabwe n’Ikigo giharanira kurwanya ruswa kitwa Human Rights Foundation (HRF) ko yahagarika imyiteguro ari gukora ku gitaramo azakorera muri Angola cyo kwizihiza Noheli yatumiwemo n’Ikigo cy’ubucuruzi cya Perezida Dos Antos kitwa Fidequity.
Uyu muryango uravuga ko amafaranga uyu muhanzikazi azishyurwa aba yaturutse muri ruswa ndetse no mu guhungabanya uburenganzira bwa muntu.
BBC yemeza ko iki kigo kivuga ko uretse n’abanyapolitiki, hari n’abahanzi bafunzwe bazira kuvuga ibyo Leta ya Edouardo Dos Antos ikorera abaturage bayo bitanyuze mu mucyo
Ubu ngo umuraperi wo muri Angola witwa Luaty Beirao arafunze hamwe n’izindi mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu 14 bazira ko ngo bari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi.
Kugeze ubu Nick Minaj cyangwa Leta ya Angola ntacyo baravuga kuri ubu busabe bwa Human Rights Foundation.
Muri raporo iherutse gutangazwa na Transparency International ku rwego rw’Isi yavuze ko Perezida Dos Antos ari umwe mu bantu 15 barya ruswa kurusha abandi ku Isi.
Ikigo cya Dos Antos gikora ubucuruzi ari nacyo cyatumiye Minaj cyitwa Fidequity gihakana ibyanditswe na Transparency International kikavuga ko ari ikigo kigenga kandi gikora ubucuruzi bunyuze mu mucyo.
Muri 2013, umuhanzikazi Jennifer Lopez nawe yamamaganywe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kubera ko ngo yagiye kuririmbira umwami w’igihugu cya Turkmenistan wari wagize isabukuru y’amavuko, kandi ngo amafaranga yamwishyuye yavuye muri ruswa no guhuguza abaturage.
Muri 2011 umuhanzi Nelly Furtado yavuze ko azasubiza miliyoni 1$ yishyuwe na n’umuryango wa Gaddafi ubwo yawuririmbiraga.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Senderi nabe yitegura abe ariwe wigirayo maze ndebe shyuhuhu!
Comments are closed.