Digiqole ad

Ni uwuhe mwihariko w’aba-model bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo?

 Ni uwuhe mwihariko w’aba-model bakoreshwa mu mashusho y’indirimbo?

Mu mashusho y’indirimbo ni ngombwa kwita ku bazayakinamo

Abahanzi muri muzika bakunze kwifashisha abakobwa n’abasore basanzwe bamurika imideli mu mashusho y’indirimbo zabo, bimwe mu byo bashingiriho babahitamo ni ubuhanga bw’umuntu; umwihariko wabo mu kwigaragaza; uburanga n’ikimero cyabo. Ibi kandi ni byo bikurura amarangamutima y’abazareba ayo mashusho.

Mu mashusho y'indirimbo ni ngombwa kwita ku bazayakinamo
Mu mashusho y’indirimbo ni ngombwa kwita ku bazayakinamo

Umunyarwandakazi Lilian Uwanyuze uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho asanzwe akorera akazi ko kwerekana imideli, akunze no kwifashishwa n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zabo dore ko mu minsi ishize yagaragaye mu indirimbo ‘Humble’ ya Kendrick Lamar.

Umuhanzikazi Oda Paccy avuga ko iyo atangiye kwandika indirimbo ahita atangira gutekereza ku mashusho yayo n’abantu yumva azakenera mu gufata amashusho azakoreshwa.

Ati “ Icya mbere biterwa n’uko indirimbo imeze, akenshi iyo uri kwandika indirimbo igihe kinini uba utekereza no ku bantu bagomba kuzagaragara muri video, uko bagomba kuba bameze, akenshi igituma amashusho aryoha ni uko ibyo waririmbye bijya guhura n’ibiri muri video, rimwe na rimwe ntabwo wapfa gufata umuntu uwo ari we wese.”

Avuga ko ubwiza buhabwa ijambo mu mahitamo y’abagomba gukina mu ifatwa ry’amashusho ariko ko atari bwo bwonyine.

Ati “ Uwo muntu  ashobora kuba ari mwiza ariko ugasanga kuba ari mwiza ntabwo agukorera akazi nk’uko ubyifuza , ushobora gusanga ibyo umubwira gukora atabikora neza ku buryo buri muntu wese wayireba yahita amubonaho amakosa menshi, guhitamo biterwa n’ubutumwa buri mu ndirimbo cyangwa se n’icyo ukeneye gukoresha uwo muntu muri video yawe.”

Ngo mu Rwanda umubare w’abagomba gukina mu mashusho y’indirimbo uracyari muto. Ati “ Dusa nk’abakoresha abantu bamwe, duhora tuzenguruka muri ba bandi basanzwe babimenyereye, ni gake cyane uzasanga umuhanzi yakoresheje umuntu utazwi cyangwa se abandi batakoresheje.”

Mu bihugu byateye imbere hari abakobwa bazwi nka ‘Video Vixen’ bagaragara mu mashusho y’indirimbo ya hip-hop, bamwe muri aba bakobwa bakunze kuba ari abakinnyi b’amafirlimi (Actors), abararimbyi cyangwa bamurika imideli.

Muri Amerika no ku mugabane w’Uburayi abakobwa n’abahungu bakoreshwa mu mashusho bahembwa amafaranga menshi, hari n’aho bisaba ko umuhanzi ubifuza abanza kuvugana n’uhagarariye (manager) uwo muntu bakumvikana ku mushahara uzahabwa uwo muntu.

Muri 2016 umuhanzi w’Umunyarwanda Yvan Buravan yifashishije umukobwa w’Umunya-Tanzania witwa ‘Tunda’ wagaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ye ‘Just dance’, Tunda uyu yagaragaye no ma mushusho y’indirimbo ‘Salome’ ya Diamond.

Buravan yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko yahisemo gukoresha uyu mukobwa kuko asanzwe agaragara no mu mashusho y’abahanzi bakomeye.

Yanavugaga ko ko urwego uwo mukobwa ariho byashobora kumufasha kumenyekanisha byihuse iyi ndirimbo mu karere by’umwihariko muri Tanzaniya aho uyu mukobwa akomoka.

Umwe mubasanzwe bayobora ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘director’  utifuje ko atangazwa yabwiye Umuseke ko guhitamo abifashishwa muri aka kazi biba bikwiye ubushishozi.

Ati “ Buri gihe iyo ngiye gukora video y’umuhanzi, turicara ubundi tugafashanya gushyira hamwe ibitekerezo bidufasha gukora video iri ku rwego rwiza .”

Gusa avuga ko abahanzi nyarwanda batarasobanukirwa akamaro ko guhitamo abo bagomba kwifashisha mu mashusho y’indirimbo zabo.

Uyu muhanga mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo avuga ko abahanzi bakwiye kujya batekereza ku bantu basanzwe bakora umwuga wo kumurika imideli kuko baba bafite ubunararibonye bwabafasha guha isura nziza videos (amashusho) zabo.

Umunyarwandakazi Lilian Uwanyuze yagaragaye mu mashusho y'indirimbo Humble ya Kendrick Lamar
Umunyarwandakazi Lilian Uwanyuze yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Humble ya Kendrick Lamar

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish