Ni mpamvu ki abahanzi b’imideli mu Rwanda batamenyekana cyane?
Nubwo abahanzi b’imideli bagenda biyongera, ndetse n’isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda rikaba rigenda ryaguka kubera gahunda ya ‘made in Rwanda’ haracyari ikibazo cy’imyambaro n’abayihanze (designers) batamenyekana cyane kandi ibyo bakora bikenewe.
Abantu banyuranye bari mu ruganda rw’imideli (fashion industry) basanga kuba abahanzi b’imideli (designers) batamenyekana aribo babyitera kuko ubu bashyiriweho uburyo bwisnhi bwatuma bamenyekana.
Umurungi Belise, umuturage usanzwe wikundira kwambara asanga kuba aba-designer batamenyekana aribo ubwabo babyitera.
Yagize ati “Aba-designer bacu ubona nta mwihariko bagira kuko ibintu byabo rwose birasa sinzi nimba ari ukubura ibitambaro bakoresha ku buryo wenda bose bahitamo gukoresha ibitenge nk’aho aribyo byonyine bibaho, ikindi usanga Moderi badoda zisa, ntiwapfa gutandukanya ibihangano byabo.”
Undi muturage witwa Kabayiza Lambert we yabwiye Umuseke ko iterambere ry’aba-designer rishingiye kuri banyiri ubwite.
Ati “Sinibaza ko hakenewe umubare munini w’aba-designer ahubwo icya mbere mbona, hakenewe amahugurwa y’uko bajyanisha iterambere n’ubudozi bwabo kuko buriya impamvu batamenyekana mbona ari uko ibyo bakora bikiri hasi ugereranyije n’imyenda tugura iba yavuye hanze.”
Ku rundi ruhande, Umunyamakuru wa Royal TV Luckman Nzeyimana we avuga ko ‘fashion’ igeze ahantu heza ugereranyije n’aho yavuye, gusa ikaba igifite imbogamizi zitandukanye.
Yagize ati “Mu by’ukuri ubona ko aba-designer batangiye kuba benshi, gusa baracyahenda imyenda bakora. Kugeza ubu usanga abakora imyambaro benshi badakunze kwamamaza ibintu byabo, hari n’abakorera ahantu hadapfa korohera buri mu nyarawanda wese kuhagurira. Urugero nk’iyo ushyize iduka ryawe muri hotel cyangwa no mu nyubako zidakunze kugerwamo n’abantu benshi bigaragara ko uba ushyize urukuta hagati yawe n’abaguzi bawe kuko buriya si Abanyarwanda bose bagera mu maduka agaragara nk’ahenze.”
Niyonsaba Chantal, we umucuruzi w’imyambaro muri Kigali avuga ko byagora umucuruzi w’imyambaro kurangura imyenda ikorerwa mu Rwanda kuruta iva hanze.
Ati “None se ubu wambwira gute ukuntu wajya kurangura umwenda w’ibihumbi mirongo itanu usize imyenda irangurwa ku bihumbi bitatu, nk’ubu duhitamo kugurisha imyenda iva hanze kuko iba ihendutse kandi ni nayo yunguka cyane kuko iba ifite n’utu-design twiza kuruta iyakozwe n’Abanyarwanda.”
Ineza Marie Paul umaze imyaka ibiri ahanga imideli nawe asanga aba-designer benshi aribo bagira uruhare runini mu kuba batamenyekana.
Yagize ati “Tuvugishije ukuri umubare munini w’aba-designer bagiye baza muri fashion batarabyize, nk’ubu urugero naguha ni uko njye ninjira muri uyu mwuga nabigiriwemo inama n’inshuti zanjye twiganye muri Kenya kuko babonaga nkunda guhimba utuntu dutandukanye bansaba ko nabikomeza, ngeze hano mu Rwanda ntangira gutyo, gusa nyuma naje gufata amasomo mato kuri designing, ubu imyenda myinshi ncuruza ninjye uba wayikoreye.”
Ineza avuga ko aba-designer benshi bashora amafaranga mubadozi kugira ngo babakorere imyenda nyamara bakirengagiza gushyira imbara mu kwihugura, ngo ninayo mpamvu usanga ibintu bakora nta mwihariko bigira kuko akenshi biba bisa, bityo ngo bikaba inzitizi zituma batamenyekana cyane kuko imyenda bakora nta tandukaniro igira.
Avuga kandi ko aba-designer bamwe bakora iyo babonye ikiraka cy’imyenda ngo ntibashobora gukora ibintu byinshi ku buryo byagurwa n’abantu cyangwa se ngo bashyireho amaduka acuruza imyenda yabo, bityo ngo ibi asanga ari inzitizi ku ruganda rw’imideli muri rusange.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
kabisa bamaze kuzamuka
Comments are closed.