Digiqole ad

Ni mbaraga ki zikenewe mu rubyiruko rwubaha Imana?

Urubyiruko rwubaha Imana kimwe n’abandi batanasenga usanga bahuriye ku bintu byinshi cyane, muri byo hakaba harimo ubuzima bugoye busaba imbaraga, ibibazo n’ibitekerezo byo kwitegura urushako, ubukene n’ubushomeri  n’ibindi birushya bitandukanye, gusa ariko n’ubwo bimeze uko hari imbaraga zihariye zikenewe ku rubyiruko rwubaha Imana.

Nk’uko bikunze kuvugwa urubyiruko nizo mbaraga z’ejo hazaza, ibi bikaba bitari mu rwego rwo kubaka igihugu gusa ahubwo no mu kubaka itorero ry’Imana by’umwihariko. Bikunze kugaragara mu nsengero myinshi kudafata umwanya wo kwegera urubyiruko ngo bamwe mubamenyereye ( Abakuze mu myaka n’imyizerere) barutoze kuyobora amatorero ahubwo ugasanga barigishwa uko bakwiye kureka ibyaha gusa, ibi ningombwa nabyo kuko bakeneye kuba urubyiruko rwera imbuto nziza, ariko ubuyobozi buratozwa kdi bugatozwa igihe kirekire.

Ijambo ry’Imana niryo rivuga ngo menyereza umwana inzira nziza azasaza akiyirimo, ibi byerekana ko uramutse unatoje urubyiruko kuba mu nshingano hakiri kare bigahura na wa muco wo kubaha Imana byagira umumaro muri byinshi cyane, bitari ibyo niho uzasanga hari hamwe binjira mu nshingano bagatangira gusenya ibyari bigezweho bagendeye ku marangamutima ya gisore, bakazirura ibyaziraga bitwaje ngo ni ugukabya kw’abasaza, nyamara ukabona ko iyo batangira gutozwa kare byari kugira umumaro.

Rubyiruko rwubaha Imana iki ni cyo gihe cyanyu ngo muhaguruke mwegere abasaza b’itorero, mubabaze amateka n’impamvu y’ibyiringiro byanyu  kuko bo barabyina bavamo nyamara ni mwe muzasigara muyoboye ;

Ese muzayobora gute mutazi aho byaturutse, Muzaziririza iki mutazi impamvu yabyo, Muzatesha cyangwa se muhugure bene so gute mutabona uho ikosa riri.

Utazi iyo ava ntago amenya iyo ajya, bayobozi namwe birakwiye ko muhishurirwa birenze mukareba ejo hazaza h’itorero ry’Imana, mwigishe urubyiruko kwitondera iyi nzira (zaburi 119:9), ariko munabatoza kuba mu nshingano.

UM– USEKEKE.COM

0 Comment

  • Amen.Roho wa Nyagasani atubibemo imbaraga zo kunesha ikibi cyose n’icyashaka kudutandukanya n’urukundo rw’Imana.

    Kristu Yezu akuzwe bavandimwe.

  • Umuntu naho yaba ari umwana amenyekanira mubyo akora niba umurimowe uboneye kandi utunganye.

  • Murakoze.ningonbwakoko.urubyiruko.kurya.munyayubuyobozi.birakwiriye

  • Duhagurukire kwegera abakuru mumatorero yacu badutoze,ejo hazaza nahacu

  • ok

Comments are closed.

en_USEnglish