Digiqole ad

Ni inde uzatorerwa kuyobora FERWAFA kuri iki cyumweru?

Mu minsi itatu nibwo abakunzi n’abakurikira umupira w’amaguru mu Rwanda baza kumenya umuyobozi w’ishyarahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Abakandida batanu bari guhatana.

Ku nzu y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda i Remera ari naho utowe akorera
Ku nzu y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda i Remera ari naho utowe akorera/photo RuhagoYacu

Utowe aba afite mandat y’imyaka ine. Uzatsinda afite akazi katoroshye nk’uko byahoze muri iriya nzu y’Umupira w’amaguru. Ubu azahera ku byo kubonera iri shyirahamwe ubuzima gatozi, gushakira inkunga iri shyirahamwe (dore ko ubu zahagaze kubera ubwo buzima gatozi) kwishyura imyanda…

Usibye ibi, aba bakandida bazahangana n’ikibazo cyo kuba umupira w’amaguru cyane cyane mu ikipe y’igihugu utagera abanyarwanda aho bifuza, kugeza yewe no ku mukuru w’igihugu ubwe wabyitangarije ko Amavubi ntacyo amwizeza.

Abahatana ariko, mu kwiyamamaza bavuga ko bafite imiti kuri ibyo bibazo, buri wese yizeza ko azabikemura, ndetse bamwe bati “Nzabibazwe nibidakemuka”

None muri aba ni inde uzatorwa ku cyumweru? ni inde muha amahirwe?

MBANDA Jean Daniel

Yabayeho Visi Perezida wa FERWAFA mu myaka ya za 90 nyuma aza kuvaho yeguye muri 1999 nyuma yo kutumvikana kwabayeho hagati ye n’uwari amukuriye.

Mbanda Jean yabaye kandi umudepite mu nteko ishinga amategeko nyuma aza kwerekeza muri Canada aho yari umwarimu w’igifaransa mu ishuri rya Berlitz.

Hambere akiri umusore, yabaye umikinnyi w’ikipe ya Kiyovu mu myaka ya za 1970-80 aza kuyibera n’umutoza ndetse n’umuyobozi mukuru.

Avuga ko nibamutora azahindura politiki y’umupira mu Rwanda avuga ko irangwa n’uburiganya, kuri we kandi ngo natorwa azakora ibishoboka ategure politiki y’Amavubi izayajyana mu gikombe cy’Isi cya 2034.

GISANURA Ngenzi Raoul

Amaze iminsi myinshi muri iriya nzu y’umupira w’amaguru i Remera, ubu yari asanzwe ari Visi Perezida wa FERWAFA. Amaze imyaka isaga 12 akorana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yemeza ko urwego rw’umupira w’amaguru rudahagaze neza, nawe akavuga ko azihatira kuruzahura natorwa.

Nta bigwi bizwi afite mu gutoza cyangwa gukina umupira. Ubunararibonye afite mu buyobozi bwa FERWAFA kurusha abandi ngo nibwo buzamufasha kugira icyo ahindura mu mupira w’u Rwanda nava ku mwanya ariho wo kungiriza.

Raoul Ngenzi Gisanura asanzwe ari mu byayobozi bakuru bategura amarushanwa ya CACAFA Kagame Cup.

MUNYANDAMUTSA Augustin

Munyandamutsa mu kwiyamamaza kwe arashingira cyane ku bikorwa bye birimo ikipe ya SEC academy avuga ko mu gihe gito imaze ayitangije imaze kugeza byinshi ku mupira mu Rwanda.

Avuga ko umugambi we ari ukuzamura umupira ahereye mu bana nk’uko yabitangije muri SEC, ubu ngo yahaye abakinnyi abakipe menshi mu Rwanda, hanze (Salomon Nirisarike ukina mu Bubiligi) ndetse n’AMavubi.

Ngo natorwa Amavubi azongera adwinge kuko yavuze ko ubu ngo aya mavubi yabaye Imiyugiira (Amavubi atagifite uruboori/ataryana). We kandi ngo afite ingamba nyinshi zo gukemura ikibazo cy’amikoro muri FERWAFA.

 

NTAGUNGIRA Celestin

Niwe wari uyoboye FERWAFA kuva 2011 ubwo yasimburaga Brig Gen Jean Bosco Kazura weguye kuri iyi mirimo. Ntagungira yaje aserukira ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ubu niyo yamutumye.

Azwi cyane nk’umusifuzi mpuzamahanga wasifuye imikino irimo n’iy’igikombe cy’isi. Niyongera gutorwa ngo azakomereza aho yari ageze mu kuzamura umupira ahereye cyane cyane mu bana bato, kugarura ikiciro cya gatatu kimaze imyaka itanu muri “Magasin”.

NZAMWITA Vincent Degaule

Uyu mukandida yatanzwe n’ikipe yo mu kiciro cya kabiri ariyo Intare FC. Avuga ko afite ubunararibonye buhagije ku mupira w’amaguru mu Rwanda ku buryo bwamufasha kuwuteza imbere kurusha aba bakandida bandi.

Nubwo nta bigwi afite mu gukina cyangwa gutoza, yabaye umunyamabanga mukuru mu ikipe ya APR FC igihe kinini.

 

Aba nibo bakandida bifuza kuyobora FERWAFA, ishyirahamwe ryigenga rivugwa kenshi mu itangazamakuru kuko riganisha aho rubanda rwinshi rukunda (umupira) n’ubwo iri shyirahamwe ritageza kuri iyo nyota ya rubanda.

Bose ni abakandida baziranye cyane kandi bafite kinini bazi mu mupira wo mu Rwanda. Birashoboka ko banafite kinini bahindura mu gihe baba batowe koko, bose ariko ntibatorwa.

Ni inde muha amahirwe?

JD Nsengiyumva Inzaghi
ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • Uyu uvuze ko amavubi yabaye imiyugiri aransekeje cyane. Avuze ibintu nanjye najyaga mvuga!! Imiyugiri oyeee!!!

  • uyu uriho ntacyo yavuga yayimariye ndi we nakwegura pe

  • Burya turetse kubeshya Munyandamutsa bamuha amahirwe nawe akagerageza to. burya we ntabikabyo agira yewe ntana magambo agira menshi pe! agira ibikorwa rwose pe! abandi bo bampe amahoro rwose. iyaba yatorwaga gusa…

Comments are closed.

en_USEnglish