Digiqole ad

Ikihishe inyuma y’ihagarikwa rya Eric

Kuri uyu wa gatatu nibwo mu ikipe ya APR FC, binyuze mu munyabanga w’iyi kipe Kalisa Adolphe, bazindute batangaza ko umutoza Eric Nshimiyimana wari wungirije Brandt muri iyo kipe ngo abaye ahagaritswe byagateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ry’amarozi amuvugwaho ngo yaba yarakoreye mu gihugu cy’u Burundi ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yiteguraga gukina n’Intamba ku Rugamba.

Umutoza Eric Nshimiyimana wari wungirije Brandt (Photo internet)
Umutoza Eric Nshimiyimana wari wungirije Brandt (Photo internet)

Nyuma yiryo hagarikwa rero ryatunguye benshi, henshi hakaba haragiye hibazwa icyaba cyateye ibyo dore ko ibyo umutoza Eric ashinjwa bivugwa ko yabikoreye mu ikipe y’igihugu bikaba bitumvikana ukuntu ikipe ya APR FC, ariyo yahita ifata iya mbere mu kumuhagarika cyane cyane iki kibazo cy’amarozi atari ubwa mbere kivugwa mu mupira w’amaguru, aho ndetse abatoza nka Andy Mfutila na Jean Marie NTAGWABIRA bose baciye mu ikipe ya APR  bari muri bamwe bagiye bakunda gushinjwa n’abakunzi ba Ruhago kwifashisha amarozi hakaba hibazwa rero impamvu ki umutoza Eric ariwe utangiriweho iperereza cyangwa se ni politiki nshya?

Mu kiganiro Kalisa Adolphe yahaye Umuseke.com, yavuze ko ikipe ya APR mu mategeko ayigenga itakwihanganira umuntu ufite imyitwarire nk’iyo kuko ngo bitaba bihesha isura nziza iyi kipe. Gusa akaba yavuze ko hagikorwa iperereza kuribyo birego basanga bimuhama agasezererwa burundu basanga kandi ari umnwere agasubizwa mu mirimo ye.

Tumubajije impamvu ki se bataretse ikipe y’igihugu ngo abe ariyo imukurikirana dore ko ari nayo yari imufite mu nshingano icyo gihe atubwira ko ikipe y’igihugu ikora ibyayo na APR igakora ibyayo. Twashatse kumenya rero icyo umutoza Eric avuga kuri iryo hagarikwa mu kiganiro twagiranye avuga ko nawe yabibonye nk’abandi gusa ko byamubabaje kumva ko abantu bashaka kumwirukana aho kubikora neza bagashaka kumuharabika bamwicira izina.  Ati “ haba mu ikipe ndetse no mu nshuti zanjye za hafi bazi uburyo nkunda kuzana abantu tugasengera ikipe, sinumva rero ukuntu naca inyuma nkajya mu marozi ndumva naba nibeshya ndetse nabeshya Imana”.

Eric yakomeje avuga ko Atari ubwa mbere mu ikipe ya APR bashaka kumuhimbira ibintu nk’ibyo ngo dore ko no mu bihe byashize ubwo ikipe ya APR yakinaga n’ikipe yo muri Angola atavuze izina nabwo bavuze ko yari yazanye amarozi aha akaba yari kumwe n’umutoza Muvala  Valens.

Eric asoza avuga ko yizeye ko Imana izamurenganura gusa ko azakora ibishoboka byose ngo izina rye rigarurirwe icyizere gusa akaba ngo akunda sport ndetse n’ikipe ya APR by’umwihariko nk’umuntu wayibayemo igihe kirekire dore ko ubu yanayitozaga atarongererwa amasezerano nyuma yaho ayo bari bafitanye arangiriye mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.

Ku rundi ruhande mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA nkuko aribo iki kibazo kireba bwa mbere, twagerageje kubabaza uruhande bariho maze umunyabanga w’iri shyirahamwe Jules Kalisa adutangariza ko iby’ihagarikwa rya Eric twabibaza abamuhagaritse aribo APR ko kuri bo kugeza ubu nta kibazo bafitanye na we ko nandetse akiri umwe mu batoza babiri bungirije umunya Ghanna SELLAS Tetteh.

Jado DUKUZE
Umuseke.com

6 Comments

  • ibi bintu ntibisobanutse pe!iperereza nirikorwe koko barebe aho ukuri guherereye,ariko ferwafa ariyo irebwa n’ikibazo by’umwihariko niyo yari ikwiye kurikora mbere.

  • ikibazo cy’amarozi ku gikoraho iperereza sinzi ko bizashoboka,kuko kugeza na nubu kugishyira mu mategeko ni ibintu byabaye ingorabahizi.

  • uwanga undi amutwerera amarozi! buriya se bazayapimisha iki?ibintu bidashobora kuba testified scientificaly,kubifataho umwanzuro ni amarangamutima.

  • abakunzi baruhago twese turinyuma ya eric kuko ari umutoza wafashije amavubi ndetse APR kandi iperereza rikorwe ukuri kujye ahagaragara

  • ntagihe mumavubi cg muri apr hatavuzwe amarozi, ikimenyimenyi ni amakipe yose yo mu rwanda? naho kuvuga ngo eric akoresha amarozi ntawe byatangaza cg ngo bimutungure kuko arayemera byahatari kuko akiri numukinnyi yarayakoreshaga nkabandi bakinnyi bose bo mu rwanda? ahantu batibaza nuko uyo urebye abakinnyi biburaya bakomeye ese bakoreresha amarozi? umuntu bavugagako atemera amarozi ari umutoza ni rudasingwa lomgine, naho abandi bose barayemera hera kuri shungu, ntagwabira ,thomas nabandi,,

  • rero ngeewe ndunva ibibintu ari nko kwikirigita warangiza ugaseka,njye rwose uko mbibona niba uyu mutipe akoresha amarozi koko,nibashaka niperereza barireke niba babizi koko kuko nubundi azabaroga iperereza rifate ubusa rero bararuhira ubusa rwose niba bafite ibindi bafha nibabishyire ahagaragara,rwose baca umugani ngo ubwenge buke burushya amaguru kandi ngo utazi agaciro kamaguru abyinira inzoga,rero iryo perereza ryabo ndabona rizafata ubusa uko biri kose,aazabaroga mba ndamacinya maze mufate ubusa,azabahwininisha peeeeeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish