Digiqole ad

Ni iby’agaciro ubwo gereza imaze imyaka 85 itagisenywe

 Ni iby’agaciro ubwo gereza imaze imyaka 85 itagisenywe

Gereza ya Kigali yitwa 1930

Mu cyifuzo nari natanze ku Umuseke.rw kuya 08/06/2015 cy’uko gereza ya Nyarugenge yitwa 1930 itasenywa, narinavuzemo impamvu zishingiye ku murage ndangamateka iriya gereza ibitse. Nejejwe n’uko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwemeje ko iyo gereza itagisenywe nk’uko nari narabyifuje.

Gereza ya Kigali yitwa 1930
Gereza ya Kigali yitwa 1930

Ubwo nasomaga amakuru yaramutse kuri uyu wa gatatu 09/09/2015, nashimishijwe n’uko hari amakuru avuga ko gereza ikunze kwitwa 1930 itagisenywe.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije ikinyamakuru Igihe.com ko inyubako zimaze igihe kinini muri uyu murwa mukuru zitazasenywa, ko zizaba ibiranga amateka mu mujyi wa Kigali muri izo nyubako havuzwemo na gereza ya 1930.

Kuba bimwe mu bimenyetso by’umurage ndangamateka bizasigasirwa mu mujyi wa Kigali, ni indi ntambwe mu iterambere.

Ubundi, iyi gereza imaze imyaka 85 iri ku rutonde rw’agateganyo rw’umurage ndangamuco na ndangamateka rwatunganyijwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, INMR (Institute of National Museums of Rwanda) muri 2008.

Mu bisobanuro birebana n’iyi gereza, inyandiko ya INMR irimo urwo rutonde, ivuga ko iyo gereza ikunze kwitwa 1930 ariyo gereza ya cyera mu Rwanda, ikaranga imyubakire y’abakoloni (architecture coloniale).

Urwo rutonde rwakozwe hashingiwe ku bushakashatsi bwa INMR n’abafatanyabikorwa bayo ndetse no kuri raporo ya Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo yakozwe muri 2004.

Iyo raporo ni iy’umushinga wo kubarura ibigize umurage ndangamuco w’u Rwanda.
Iyi nyubako iri mu nyubako nkeya zasizwe n’abakoloni zikigaragara.

Kuyisiga nk’ikimenyetso cy’amateka biri mu byasurwa na bamukerarugendo kuko iri hafi y’indi nzu yasizwe n’abakoloni yahindutse ingoro y’umurage.

Iyo ni inzu ya Richard Kandt, Rezida wa mbere w’Ubudage mu Rwanda, yubatswe hagati ya 1908 na 1910.

Izi nyubako zombi zikurikiranye kuri rwa rutonde rw’agateganyo rw’umurage ndangamateka na ndangamuco by’u Rwanda.

Ikimenyetso kijya mu murage w’ahantu runaka bishingiwe ku mwihariko gifite. Iyi gereza ifite n’ibindi byinshi yihariye mu mateka yayo bishobora gushingirwaho mu kuyishyira ku rutonde rw’umurage w’igihugu.

Steven MUTANGANA

Umusomyi wa UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ibyifuzo byanyu sibyobyarubanda iriya gereza ikwiye gusenywakuko ni umwanda mumujyi wa Kigali naho ibyokuvuga imyubakire yabakolini ntashingiro bifite koku ntabidasanzwe bubakishije birikuri iriya gereza kandi ntaburyobudasanzwe bakoresheje ahorero ntampamvujye mbina yokugumya kwimakaza umwanda mumujyi wakigari kanda dushaka Kigali isukuye.doreko ntanakeza kabakoloni ahubwo tugize imana twabibagirwa Burundi kuko ntakiza batwifurije

  • Imyaka 85 nimike cyane ni ejo mugitondo ugereranyije naza Mozambique bageze 1495 umbworero ndumva mu Rwanda atariho abazungu bubatse bwambere muri Africa kubiryo 1930 yahuruza abazungu bajekuyisura doreko nimumyubakire ntamwihariko Ufite isumbya inyubako zubatse ahandi muri Africa ahubwomwe mushyigikiye umwanda mumujyi wa Kigali bagenzure niba ntakibyihishe inyuma.njye simbishyigikiye nagato

  • Humbya gato!
    Ejo mu gitondo uzasanga imashini ziriho zisiza ikibanza kizubakwamo amagorofa agendanye n’igihe tugezemo.Kiriya kibanza kingana kuriya mu mujyi rwagati ntabwo cyapfa ubusa ngo ni uko cyari cyubatswemo inzu iranga amateka y’igihe cy’abakoloni!

  • Iyo nzu ntikwiye gusenywa ariko ntinakwiye kugaragara ku maso mushake uburyo yazitirwa n` ikikoresho bigezweho cyangwa se izitirwe na nature ,,,,, ibyatsi by` inzitanne n` ibiti bicinyiye , bityo ibyo abenshi bita umwanda ntibizagaragara ariko tubungabunge amateka y` ubugome bw` abazungu bakoze umushinga uhenze wo gufunga abanyarwanda tujye twewerekana duti aho kubaka inganda aho kubaka umuhanda wa gari ya moshi bubatse gereza !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Kuvuga ko itazasenywa sibyo bizatuma idasenywa!
    Tubihe igihe muzambwira!

  • Amateka tuzayasoma inyandiko ntisaza ariko uriyamwanda uveho turashaka ibyinjiriza igihugu hariyase harikwinjiza iki reka umwanzuro muzeehe azawifatira niba byarabananiye kuyisenya ngohubakwe ibifitakamaro

Comments are closed.

en_USEnglish