Ni gute wazinga Cravate-Tie yawe neza?
Biba ikibazo ku bantu cyane cyane iyo bigeze ku munsi w’ibirori aho ugomba kwambara cravate cyangwa tie. Abagabo bamwe usanga babaririza umuntu uzi gufunga cravate neza ! Hari nabahaguruka bakajya gushakisha mu baturanyi uwaba abizi. Uyu munsi twabahitiyemo kubagezaho uburyo wakwivungira cravate yawe neza bitewe nuko ubwifuza.
Hariho uburyo bwinshi butandukanira ku kugararaga kw’ipfundo rwa Cravate/tie nyuma yo kuyizinga. Soma urebe ubukorohera kandi ubona butanga ipfundo ryiza uzabe aribwo uzajya ukoresha
Kugirango ugire Cravate/Tie ifunze neza bisaba imyitozo. Byaba byiza rero ufashe igihe ukajya witoza rimwe na rimwe ukagira uburambe, uko ibikora kenshi niko urushaho kubimenyera unabikora vuba.
INEZA Douce
UM– USEKE.COM
0 Comment
ngaho bagabo nimujye ku masomo! urabakoreye wa muntu we
Urakoze cyane INEZA Douce kuri iri somo uduhaye.
merci
Murakoze cyane kuri isomo mutanze. Ibyo mwavuze biba kuri benshi. Ndizera ko abazabasoma bazunguka byinshi. Hari benshi baheruka cravate ifunze bayigura ikazarinda isaza itongeye gusubirwamo!
UM– USEKE.COM ndabemera kbsa uzi ukuntu nari narumiwe rimwe na rimwe nayitwaraga mu muguka kuko nabuze uyumfungira.
Uzi igisebo cyo kutambra tie uyitwaye mumufuka.
Ariko ubu birarangiye nzajya mbyikorera kdi ndabona nabibashije kuko birumvina neza.
Keep it up
asante sanaaaaaaaaaaaaaa
Urakozepe byari byarayobeye abantu benshi.
peeeee!!noneho ngiye kujya mbyikorera njyenyine!!njye natanga ga amafaranga sukubeshya pe.
GOOD!
YES, IYO UBIKOZE KENSHI IMBERE YA MIRROR/MIROIR KANDI UKAYIFUNGA UYAMBAYE BIRUSHAHO KUBA BYIZA!!!!
sawa
hari n’ubundi buryo bwitwa Saint-Benoit yvesI. najye nzabubagezaho ubutaha,murakoze
Murakoze rwo mutanze isomo kubantu benshi naho ubundi ngyewe ukonakayiguze niko yagumaga nayitwara kuyogesha nahitaga mbabwira kutayihambura uretse abafite umuntu uzi kongera akayinfungira naho ubundi mutabaye abagabo benshi murakoze cyane
thank you a lots for teaching me how to wear the tie,thanks again
Si aho munkuye pe! Hari akana kagahungu duturanye kari karagowe,rimwe na rimwe nakaburaga ubwo ibyo kwambara tie nkabivamo,cg nkambara iyo ntari nateguye. Ariko ubuuu,ahuuu,IMANA IBAHE UMUGISHA.
yego ba bavandi ariko rero muyirekereho iminsi kuko birakwiye.kuko iri somo rifatiye benshi runini.txn
Urakoze cyane! Nayifungaga bikancanga igahengama hahahaaa uri umwarimu mwiza pe. Ndakwemeye.
ko mwerekanye ibanga ryabari basanzwe bakora akazi ko kuzinga uyu mwambaro aho muraza gukiranuka. bajyaga babikora bagatunga ingo n’abana none mubakujeho biraza kugenda gut!!!!!!!!!!!!!!!!
Ndabashimiye cyane nanjye najyaga ngira ikibazo cyo kwiniga!! uretse ko nyambara gake cyane,ariko iyi article yanyu ingiriye akamaro !
Ndabashimiye iryo ni isomo ririnjiye!
fresh tuuuuuuuuuun nanjye ndabimenye.
HARI NUBUNDI BURYO BWITWA MUTAGATIFU NICK
Thnx man, sha ngiye gukora print yiri somo ubundi, iteka mugihe nvuye mu kazi soire niwo murimo zanjya nkora wo kwitoza , naho ubundi narimaze guteseka no guhora njya kuyifungisha!!
Thank u dear for this wonderful information,bring other innovations(utundi dukoryo)
murarenze
Comments are closed.