Digiqole ad

Ni gute wavura ububabare bw’urutugu?

Urutugu ni igice cy’umubiri gishobora guhura n’ibibazo binyuranye bikaba byateza uburibwe ku muntu. Gukuka urutugu umuntu akina ski, tennis, volleyball cyangwa indi mikino ni bimwe mu byatuma urutugu rugira ikibazo. Urutugu ariko rushobora no kwitora rukababaza umuntu nta mpamvu runaka igaragara, ni byiza gukoresha ibizamini ukamenya impamvu.

Urutugu ni ngombwa kurufata neza.
Urutugu ni ngombwa kurufata neza.

Kumenya impamvu y’uburibwe ufite mu bitugu

Urutugu ni igice cy’umubiri kinyeganyizwa n’umuntu bitewe n’imirimo cyangwa we uko ashaka kumera (mobile); n’igice kigizwe n’ingingo zifatiye ku rushyi rw’akaboko. Iki gice cy’umubiri gikoze ku buryo gitandukanye n’urukenyerero (amayunguyungu) agizwe n’amagufa y’urukenyerero n’ay’ikibero. Urutugu rwo rugizwe n’imitsi, n’imikaya ikomeye umuntu akenera buri munsi mi bikorwa binyuranye.

Yaba ari urutugu n’urukenyerero, ni ibice bishobora guhura n’ikibazo ahanini nk’uko twabivuze bitewe n’imyuga y’abantu cyangwa no gukora imyitozo ngororamubiri. Ikindi ni uko ibi bice by’umubiri byoroshye bishobora guhura n’ibibazo imburagihe bitewe n’uko byiyambazwa buri kanya.

Pr Thierry Schaeverbeke, inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’amagufwa n’imitsi (rhumatologie) mu bitaro bya CHU de Bordeaux, uvuga ko igihe cyose urutugu rukurya bidaterwa n’akazi umuntu akora cyangwa siporo.

Pr Thierry Schaeverbeke agira ati “Nta guhita wibaza ko uburibwe by’urutugu bwaturutse ku kazi cyangwa siporo n’ubwo 98 % akenshi aribyo bitera uburibwe bw’ibitugu. Hari izindi mpamvu zitakwirengagizwa ziterwa n’ubundi burwayi cyangwa kuba amagufwa yaba afite uburwayi bworoheje.”

Uburibwe bwose bw’urutugu bukenerwa kujyanwa kwa mu ganga, umurwayi akabazwa ibibazo kugirango hamenyekane impamvu nyanyo y’uko kubabara. Bishobora guterwa n’uburibwe busanzwe cyangwa bigaterwa n’ubwonko mu gihe umuntu yaba afite ikibazo cyo guhindukiza urutugu arujyana mu kerekezo ashaka. Bitewe no gukomera ku buribwe bw’urutugu ni byiza guca mu cyuma (scanner de l’articulation) bakamenya uko umubiri uhagaze.

Dore icyo wakora mu gihe uribwa n’urutugu

Guhagarika kurunyeganyeza mu gihe uribwa, uburibwe ni ikintu cyo kwitondera. Ni ukwibeshya gukomeye kubabara ukibwira ko ari aby’akanya gato bizakwikiza.

Gukonjesha igice kiribwa kugira ngo ugabanye uburibwe, hari udufuka twa barafu twabugenewe dushyirwa ku rutugu, bigakorwa inshuro eshatu ku munsi mu gihe cy’iminota cumi n’itanu.

Kuzamura amaboko ku rukuta aha ntabwo ugomba kurenza aho wumva ubabaye.

Gukoresha urutugu imyitozo, kujyana urutugu mu merekezo yose ukorehsa n’amaboko kugira ngo urutugu ruhore rworoheye kwizunguza (bonne mobilité de l’épaule). Iyi myitozo igomba gukorwa kenshi ku munsi.

Gukoresha ukuboka n’uruti rw’umugongo, ushobora gufata ukuboko ukakunyuza ku ijosi ukikora mu mugongo urutugu rukamererwa neza.

Uretse kuba hari imiti y’ibinini ihabwa umuntu ufite ikibazo cy’urutugu cyangwa agaterwa inshinge, mu gihe umaze amasaha hagati ya 48 na 72 uribwa nyuma yo gufata imiti ugomba gutangira kugira impungenge ukihutira kugana muganga. Bishobora kuba ari ingaruka zitewe n’imiti ari ko zigomba gukurikiranwa byihuse.

©Top Sante

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nibyo koko! Buriya bubabare bw’ umubiri birashoboka ko bwakwirinrwa igihe dukora imyitozo ngororamubiri (phyisical exercices) ihoraho, wenda byibura nka gatatu mu cyumweru. Biba byiza cyane iyo wayitangiye ukanayimenyera ukiri muto, babyeyi nababwira iki rero, nimwibuke no guteganyiriza abana banyu no muribi bijyanye n’ ubuzima bwiza bw’ umubiri, mubashishikariza gukora siporo ndetse namwe muzikorana nabo. Abahanga banavuga ko ngo bigira icyo byongera mu mikorere myiza y’ ubwonko. Ibitekerezo byiza bizima biva ku bwonko butoshye, aribyo bita mu cyongereza ngo ni healthy mind. Murakoze.

  • muraho muvuga kubuzima bwahandi matwe tutorohewe muri Gatsibo amazi mabi abamereye nabi kandi abaturage bishyuye ewasa mudufashe mutubarize ewasa impamvu idakosora mikorere yayo mugihe twubwirwa gatanga service ewasa wagirango ntikorera abanyarwanda birababaje kubano amezi abaye atatu abaturage bishyuye ewasa ikabantacyo ibakorere,mutubarize niba bishoboka tugarurirwe ibyacu tukomeze iyibishanga murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish