Digiqole ad

Ni gute wahitamo imyambaro mu gihe utwite?

Abagore benshi batwite babona ko bikomeye kugura imyenda bazambara ku nshuro ya mbere. Ntabwo baba bazi izabakwira, iri ku isoko ndetse n’uko igomba kuba imeze. Ibi ntibitangaje kuko umubiri wawe uzagenda uhinduka mu gihe cy’amezi icyenda.
Icy’ingenzi ni ukutihutira kugura imyenda uzambara  mu minsi ya mbere y’inda kuko ishobora kutazagukwira mu gihe inda izaba yarakuze. Ushobora no kuba  utaberwa n’imyenda y’ibara iri n’iri ariko irindi rikakubera. Rimwe na rimwe ushobora gutekereza ko ijipo yaba nziza kurusha ipantalo. Aho kubigurira icyarimwe, ni byiza ko wagenda ugura bike bike bitewe n’ibyo ukeneye.

Gerageza gukoresha ibitekerezo byawe

Akenshi iyo ukoresheje imyenda ingana n’iyo wari ufite ku nda ibanza bikunda gucamo. Imyenda yo mu gihe cyo gutwita usanga ikweduka ibi bigatuma igenda yiyongera bitewe n’uko inda yawe ingana. Hari n’amangazini yabugenewe acuruza imyenda y’abagore batwite ariko ushobora no kuyibona mu masoko asanzwe y’imyenda.

Imyenda y’abagore batwite irahenda cyane ugereranyije n’uko yambarwa igihe gitoya. Ni cyo gituma ushobora kuba watira mugenzi wawe cyangwa ukagura iyo muri sekeni “second hand” bakunze kwita muri caguwa. Hari n’imyenda ishobora kuba yakwambarwa igihe cyose utwite ndetse ugakomeza no kuyambara mu gihe wonsa.

Muri iki gihe imyenda y’abagore batwite isigaye idodwa ku buryo bwihariye. Ibi nta kibazo byagutera kuko utazabura ukubereye. Ushobora kandi no kugura imyenda isanzwe ariko minini  ugereranije n’iyo wambaraga mbere utaratwita. Ibitekerezo byawe no guhanga udushya bizagufasha kumenya imyenda ushobora kwambara mu gihe uzaba umaze gusama.

0 Comment

  • nta mpamvu yo kwibaza ibibazo kuko rwose umugore utwite afite styleszitandukanye yambara rwose zikamubera akagaragara aberewe!! nimuberwe babyeyi!

  • ye baba we

  • uri mwiza mama, si ukubeshya bimwe bisanzwe…..

Comments are closed.

en_USEnglish