Digiqole ad

Ni gute aba bana bagabana badahendanye?

Basomyi bavandimwe muraho?
Ndashimira urubuga UM– USEKE rukomeje kuduha aho dusangirira ibitekerezo bizima kandi nanone runatanga umusanzu wo gufasha abantu benshi kwirinda ingaruka zava ku myanzuro yaba itaratekerejwe ho neza.
N’abasomyi namwe ndabashimira ukuntu abenshi mutanga inama zitabogamakandi zubaka. None rero nanjye ndabagannye ngo mumfashe gukemura iri hurizo.
 
Umugabo yashakanye n’umugore muri za 1969.  Babyarana abana batanu, banafatanya gushaka isambu n’inzu byo guturamwo.
Ariko ntibigeze basezerana imbere y’amategeko.  Nyuma muri za 1981, baza kunaniranwa, baratandukana.
Boseburi wese azagushaka ahandi.Abana babyaranye barerwa na S Se w’aba bana ashaka undi mugore  amurongorera mu mitungo yari amaze gushakana n’umugore batandukanye.
Uyu mugore muto babyarana abana umunani, ndetse mu 1990 banasezerana imbere y’amategeko. Se w’abo bana bose yatabarutse mu 2000 ndetse n’uwo mugore muto nawe yitaba Imana  muri 1993.
Ariko igishimishije, abo bana bose nubwo badahuje ababyeyi bakomeje gukundana, nubwo hatabura uruntu runtu mu bavandimwe. Abari bashoboye kwiga barize, kandi nabagejeje igihe cyo gushaka barashatse. Ariko kugeza kuri iyi taliki ntibari bagabana imitungo y’ababyeyi babo.
Batafanyiriza hamwe kuyicunga, umuhungu mukuru mu bana bose niwe ugena uko ikoreshwa, kugira ngo haboneke minerval yo kwishyurira abana bakiri bato bari mu mashuri yisumbuye na Kaminuza. Ubu igihe cyo kugabana kirageze, bose barangije kwiga, umuto usigaye ari kurangiza secondaire.
Bazagabana bate badahendanye? Abato bafite Nyina wasezeranye, abakuru nabo bareze abo bato, barabakuza ariko Nyina ntiyasezeranye, kandi Se yarongoreye uwo mugore muto mu mitungo yari imaze gushakwa na Nyina na Se w’abana bakuru.
Kandi aba bana kugeza ubu aba bana babanye neza.Ni iki bazakora kugira ngo bagabane mu mahoro  bityo ubu buvandimwe bwabo bukomeze?
Murakoze
Umusomyi wa UM– USEKE.
ububiko.umusekehost.com 

0 Comment

  • Jyewe ndabona abo bana nta kibazo bafite ahubwo ikibazo ni wowe ugifite. Abo bana niba bumvikana bazanashobora kwigabanya iyo mitungo, kandi nibibananira baziyambaza ababafasha (imiryango, ubuyobozi, ubutabera etc…) Izo mpuhwe rero ubafitiye ndumva ari iza bihehe. Keretse niba uri umwe muribo ariko kandi nabwo wari kuvugisha ukuri, ukagaragaza ikibazo nyakuri, ukisabira inama utabanje kubishyira ku bandi. Urakoze.

  • Njye ndumva bose bagabana bakaringanyiza kuko bose nibamwe!!

  • Ko numva ntakibazo kirimo njyewe?yabaye waruvuze ko barimo gushwana mba nkubwiye ko murwanda umugore ari uwasezeranye bityo ibintu bikaba iby’abana b’umugore wasezeranye naho rero niba bunvikana bazagabana neza mu mahoro,ahubwo ni wowe ugiye kubashyiramo amatiku uko mbibona.

  • ahubwo ndabona ari wowe ushaka kubazanamo rucumbeka naho bo bamaze kubona ko ari abavandimwe kandi ko ibintu ataribyo ngombwa icyangombwa ari amahoro n’ubwumvikanae, itonde rero utababera shitani kandi bo bibaniye neza!cunga sana

  • Ahubwo wowe usaba inama ndumva ushaka kubateranya.ese urumwe muribo?nimba ataribyo rero bareke nibibananira bazitabaze inkiko

  • njye ndumva umukuru ariwe nubundi uzabirangiza akabagabanya pe kuko nubundi niwe usanzwe abikora mu kubashakira minerval kandi ikindi ndumva nta mahane bafitanye hagati yabo

  • Sha uri umwe muri bo kandi nyoko niwe wari mukuru ufite impungenge ko barumuna bawe bazarya ibintu bonyine kuko nyina yasezeranye na so bakabana mu mitungo nyoko yashakanye naso? nakumvise,ishyari ryagutashye,ubutiku ngo muraho?Ubwunvikane nibwo bwambere ubuvandimwe buruta ubukuta.

    • ??????,ibyo ni yo nama bagusabye koko?

  • Kuba umugore yarasezeranye undi ntasezerane ntacyo bihindura ku mugabane wabana.Nubwo uwasezeranye yashakiye mu itungo uwa mbere yashakanye na se w’abana.nawe igihe yari mu rugo agombe kuba hari icyo yakoze. Ikindi kandi kuba umugore wa mbere atarashwaniye imitungo n’umugabo nuko yamusigiye abana akabarera.muri make ibye ntacyo biza gukora mu migabanire yiyo mitungo.
    ubundi se iyo mitungo igabanywa abana 13 ingana ite ra?
    ndumva bakorana bakabiganiraho.ubwo bose bize harimo abatayikeneye uretse kuba wenda bashaka ikintu giturutse ku mubyeyi.bakomeza kurihira abacyiri mu ishuri bakoresheje iyo mitungo.
    niba hari ibyo bashaka kugurisha bakabigurisha bakagabana bakanganya. niba ari isambu ya se bayigumana ahubwo bakareba icyo bahakorera cyabagirira akamaro mu izina ryabo bose.cg se bakabazanya ushaka kuyisigaramo akayitaho.mu bana bose hari ababa bashaka gukomeza gukorera mu byo iwabo basize hakaba nabandi bashaka kujya kwirwariza kure.abaye ari isambu rero yabamo ubishaka akayitaho abandi bakajya bamufasha bibaye ngombwa kandi bakemererwa kuhaza igihe bashakiye igihe bakumbuye iwabo.
    -ikindi nuko bagurisha bakagabana bakanganya.

  • Dore uko icyo kibazo kizakemurwa nkanjye umuntu wize amategeko:
    -Abana aho bava bakagera banganya uburenganzira k’umutungo w’ababyeyi wabo kabone niyo abo babyeyi baba batarashyingiranywe imbere y’amategeko.
    -Abana bo kuri uwo mubyeyi wambere nubwo yatabarutse adasezeranye na Se bitabujije ko babyaranye abana 5, nyuma agashaka umugore wa 2 bakabyarana abana 8,abo bose bafite uburenganzira bungana k’umutungo w’ababyeyi babo kandi bahabwa ibingana ntawurushije undi.
    IKIBAZO CYARI KUVUKA AHO UMUGORE WAMBERE AZA KUBA AKIRIHO HAMWE NUMUGORE WA 2 AKIRIHO AHO UWA MBERE NTAMUTUNGO YARI KUBONA KUKO ATASEZERANYE ARIKO UWA 2 YARI KUBONA KUKO YASEZERANYE!!!

    • URAKOZE KABISA WOWE UTANZE INAMA NZIZA. NIBYIZA GUFASHA UMUNTU UTITAYE KUBUCAKURA YAZANYE KUKO ABIRABURA NTIDUKUNDA KWIVUGA UKO TURI. URAKOZE

    • Aha urabeshye Lawyer. Nta bwo ari gutya bizagenda. Subira mu mategeko.Ahubwo reba igitekerezo cya Peter hejuru ni ko bigenda mu mategeko

  • Amategeko afite ibyo ateganya

  • Dukurikije amategeko y u Rwanda y izungura; abana bazatwara umugabane munini ni abavutse ku mugore wa 2 kuko ari we w isezerano. Abavutse ku mugore wa 1 ntibazaviramo aho, ariko bazazungura ku mugabanewa se gusa. Bizagenda gute rero. Imitungo bazayigaburamo ibice bibiri bingana: igic kimwe giherera kuri se w abana bose; ikindi gice giherere ku mugore wa kabiri kuko yashatse byemewe n amategeko. Abana bose niba ari13 bazagabana muburyo bungana umugabane wa se. Umugabane w umugore wa 2 w isezerano; uzahabwa abana bamukomokaho gusa. Urumva ko abana be bazazungura ku mpande zombi, bitandukanye n abana bavutse ku mugore wa mbere bo bazazungura ku ruhande rwa se gusa kandi nabwo bazungurane na bene se kuko bavukana ku mugabo umwe. Ngibyo jbho amategeko ateganya. Murakoze

  • NDUMVA IGIKWIYE ARI UKUBANA KIVANDIMWE NKUKO BAKOMEJE GUSANGIRA KANDI BAKANAMENYANA NIBA DEVOIRS BARI BAFITE ZIRANGIYE UMUTUNGO NIBAWUBYAZE UMUSARURO BOSE NONEHO BAJYE BAGABANA BURI KWEZI BARINGANIJE

  • Nibayibyaze umusaruro bajye bagabana inyungu naho ubundi uwo muryango naho waba ukize ute ndumva abana 13 ari benshi kubona icyo bagabana bakaringaniza gusa mubagire inama bakomeze ubwo bumwe amaboko niyo yangombwa nibashyira hamwe bazabona ibindi naho nibatangira gushwanira muri utwo duke bazabura byose nibabe umwe bakundane bakore bishakire ibyabo ibyo basigiwe nababyeyi bazabigabanye abatarize abize bishakire ibyabo

  • Ngewe ndumva babigurisha byose hanyuma bakagabana amafaranga.

  • bose bavutse kimwe, bagomba kugabana ku buryo bungana

  • salut ,iyo bigenze gutyo,isezerana rya bagore ,no kudasezerana no gushakira mu mitungu ya nyiranaka ntacyo bivuze ku ruhande rwanjye,icyo ndeba nuko ari bene mugabo umwe,bityo bazagabane banganye,nka bavandimwe nta kindi.

  • nange ndumva bakwiyumvikanira bakagabana bakanganya,habonekamo abatanyuzwe bakarenganurwa nurukiko kuko Turi mu Gihugu kigendera ku mategeko!

Comments are closed.

en_USEnglish