Ni byinshi nigiye mu marushanwa ya ‘Rwanda’s Super Model’- Kalisa Winnie
Kalisa Winnie umunyarwandakazi ukora akazi ko kumurika imideli, asanga kwitabira amarushwa y’abamurikamideli beza mu Rwanda’ Rwanda’s Super Model’ byamwigishije byinshi.
Kalisa ufite uburebure bwa Metero 1,85 avuga ko kumurika imideli yabitangiye mu mwaka wa 2012, kuva ubwo yagiye amurika imideli mu bitaramo bitandukanye by’imideli, nka ‘Friday fashion show, Kigali fashion show, Rwanda clothing runway shows, fashion night out, collective rw fashion week’ n’ibindi.
Kalisa asanga umwuga wo kumurika imideli uri gukura cyane mu Rwanda nubwo utaragera ku rwego bifuza nk’abawurimo.
Ati “Mu Rwanda iyo ndebye mbona modeling iri gukura cyane, urebye uko byari bimeze ntangira ukareba n’ubu, ubona ko hari iterambere kabsa, ariko haracyari byinshi byo gukosora.”
Nubwo ashima imbaraga aba-model bakoresha ngo biteze imbere, avuga ko hari ibyo bakibura ngo bagere ku rwego mpuzamahanga.
Agira ati “Ubundi kugira ngo utumirwe ni uko uba uzwi, njye rero mbona aba-model ba hano bakibura utuntu duto kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga kuko n’ibisabwa byose ubona ko abenshi babyujuje.”
Yongerahpo ati “Icya mbere aba-model bakeneye gusobanukirwa kugira ngo bamenyekane ni ukumenya ko bisaba kwishyira ahagaragara.”
Kalisa agira inama aba-model kugerageza gukora imyirondoro yabo neza “portfolio” kuko ngo uruganda rw’imideli rusaba guhatana cyane, rero ngo iyo wakoze umwirondoro wawe neza bishobora kuguha amahirwe yo kwitabwaho n’abantu bakurikirana cyane ibya fashion nk’aba-designer cyangwa abandi bantu bategura ibitaramo bya fashion.
Kalisa ni umwe mu bitabiriye amarushanwa yo gutora umu-model wa mbere mwiza “Rwanda’s super model 2015” yegukanywe na Kaneza Linca. Nubwo atayegukanye, ngo kuyitabira byamufunguye amaso.
Ati “Navuga ko kwitabira ririya rushanwa byamfunguye amaso ndetse hari n’ubumenyi bwinshi nungutse kuko mbere y’amarushanwa twabanje kugira umwanya uhagije wo kwiga ibyo tutazi, kugeza ubu hari imiryango myinshi yagiye ifunguka nyuma yo kuva muri ririya rushanwa.”
Kalisa kandi asanga igihe kigeze ngo ‘agency’ (ibigo) za ‘modeling’ nazo zikore cyane kuruta uko zikora ubu.
Ati “Agency mu Rwanda ziracyafite byinshi byo kuvugurura kuko rwose zirasinziriye cyane, uzarebe nko mu bihugu byateye imbere mu bya fashion, usanga bafite agency nyinshi, bityo n’aba-model bakazamuka cyane.”
Kalisa kandi asanga urwego rwa ‘fashion’ rugikeneye abafatanyabikorwa batandukanye kandi bakunda fashion kuko aribo baba bazi icyo uruganda rwa fashion aricyo.
Kubwe rero asanga uwafasha aba-model gukora ingendo shuri mu bindi bihugu byateye imbere mu bya fashion, agashyiraho amashuri yigisha modeling, ndetse no gutegura ibikorwa byinshi bya fashion na modeling ngo yaba ateye inkunga ikomeye uru rwego.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW