Ngoma: AERG-UNIK yashimiye abahoze ari ingabo za APR babaremera
Kuri uyu wa kane urubyiruko rw’abanyeshuri bagize umuryango wa AERG na GAERG muri kaminuza ya UNIK i Kibungo rwasuye abahoze mu ngabo za APR zabohoye u Rwanda bamugariye ku rugamba rurabaremera kandi rubashimira ubutwari mu guhagarika Jenoside.
Iki gikorwa bagikoreye mu mudugudu wa Musamvu Akagari ka Karenge mu murenge wa Kibungo basura bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside.
Bigabanyijemo amatsinda, bamwe bajya gukata icyondo cyo kubumbamo amatafari, amandi gukora amasuku, abandi kubaka uturima tw’igikoni, ari nako abandi baganiriza izi ntwari zamugariye ku rugamba rukomeye.
Uru rubyiruko ruvuga ko ibi bikorwa biri mu rwego rwo kugaragariza aba babohoye igihugu bakamugara babazirikana kandi babashimira kuba u Rwanda igihugu gitekanye none kandi kibaha amahirwe yo gutera imbere.
Viateur Niyongira wo muri uru rubyiruko ati “Ibi biranyubaka k’umutima ndetse bihita binyereka ko inzira yabo yari inzira nziza yo kugarura amahoro no kugarura agaciro k’ubanyarwanda muri rusange tuba rero tugirango tubabe hafi tubashimire ibyo bakoze.”
Captain (retired) Leandre Rugema wahoze mu ngabo za APR wamugariye ku rugamba yashimye cyane uru rubyiruko rwatangiye igikorwa cyo kumwibakira igikoni yari akeneye cyane.
Capt Rugema ati “Nubwo ntabona (afite ubumuga bwo kutabona) ariko ndumva ibyo mwakoze kandi ndabashimiye cyane.”
Dr Jean Pierre Dusingizemungu uyobora IBUKA, umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu akaba n’umuyobozi wungirije wa UNIK yavuze ko amaboko y’urubyiruko ariyo afite uruhare rukomeye mu kugeza igihugu ku iterambere no ku bikorwa byiza nk’iki.
Dr Dusingizemungu yasabye uru rubyiruko hamwe n’urundi rwose mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abanyarwanda
Uru rubyiruko rwatangije icyumweru ngarukamwaka cyo gufasha kandi abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi ku nsanganyamatsiko ivuga ngo “Kurokoka binyibutsa gushima.”
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma
3 Comments
Izi nizimwe mu ndangagaciro zikwiriye kuturanga twe bk’abanyarwanda kubera ko aha turi uyu munsi hari abahitangiye kugira ngo tube duhari ,ni ngombwa ko natwe nk’urubyiruko hari ibyo tugomba gukora kd by’ishimwe dushimira abitangiye iki gihugu cyacu nkuko insanganyamatsiko ibivuga.
Hari nabasize ubuzima bwabo bitewe nindahiro bari bafite ko guharanira ubusugire bw’imbibi zu Rwanda.
Nibyiza KO urubyiruko rusubiza amaso inyuma rukareba aho igihugu cyavuye ,maze rugashima ababigizemo uruhare bityo dukomeze twiyubakire ibihuhu.
imbere heza haraharanirwa kdi mubuzima ntakujenjeka